?> https://kundubuzima.rw/
  • Webmail
  •    
  • Call: (+250) 785686682/(+250) 788865515
Banner

Inkuru Ziheruka

Uhora Unaniwe? Ubabara Amagufwa Cyangwa Ingingo? Menya Icyibitera n'Uko Wakwirinda

KUNDUBUZIMA HEALTH CAREikomeje kubagezaho supplements zifite ubuziranenge zifasha kuzuza intungamubiri umubiri ukenera. Green World Compound Marrowikungahaye kuri Protein, Lecithin, Calcium, Iron, Zinc, Magnesium, Vitaminsndetse n'ibikomoka ku Tibet Yak Bone Marrow, Brain na Spinal Cord, bifasha gushyigikira ubuzima bw'ubwonko, amagufwa, amaraso n'imyakura.

Hari abantu benshi bagira kwibagirwa, umunaniro udashira, kubabara amagufwa cyangwa ingingo, bakabifata nk'ingaruka zo gusaza cyangwa gukora cyane. Nyamara bishobora guterwa no kubura intungamubiri z'ingenzi umubiri ukenera kugira ngo ukore neza.

Ibimenyetso bishobora kukwereka ko umubiri wawe ukeneye izo ntungamubiri

  1.  Kwibagirwa kenshi cyangwa kugabanuka kw'ubushobozi bwo kwibanda.
  2.  Umunaniro udashira nubwo uruhutse.
  3.  Kubabara amagufwa n'ingingo.
  4.  Kubabara umugongo, cyane cyane igice cyo hasi.
  5. Amaraso make (Anemia).
  6. Kubura ibitotsi cyangwa gusinzira nabi.
  7. Gukunda kurwara kubera ubudahangarwa buke.
  8.  Gukira buhoro nyuma yo kurwara cyangwa kugira imvune.
  9.  Gucika intege no kubura imbaraga.

Ni izihe ngaruka bishobora kugira?

Iyo umubiri ukomeje kubura intungamubiri ziwufasha gukora neza, bishobora gutera:

  1. Umunaniro ukabije n'ubushobozi buke bwo gukora.
  2. Kwibagirwa no kugabanuka kw'ubushobozi bwo gutekereza.
  3. Amaraso make.
  4. Gucika intege kw'amagufwa.
  5. Kubabara ingingo n'umugongo.
  6. Kugabanuka k'ubudahangarwa bw'umubiri.
  7. Gukira buhoro nyuma y'uburwayi cyangwa imvune.

Green World Compound Marrow ni iki?

Green World Compound Marrowni supplement ikozwe mu buryo bugezweho ikomatanya ubwonko, umusokoro n'uruti rw'umugongo bya Tibet Yak, inyamaswa izwiho kugira imbaraga nyinshi no kubaho mu misozi miremire ya Himalaya. Yanongerwemo izindi ntungamubiri z'ingenzi zifasha ubwonko, amaraso, amagufwa n'imyakura gukora neza.

Ibiyigize n'akamaro kabyo)

1. Tibet Yak Brain (Ubwonko bwa Tibet Yak)

Bukungahaye ku ntungamubiri zifasha gushyigikira ubuzima bw'ubwonko, kwibuka no kwibanda, ndetse bukanafasha imyakura gukora neza.

2. Tibet Yak Bone Marrow (Umusokoro wo mu magufwa ya Tibet Yak)

Ufasha gushyigikira imikorere y'amagufwa no gukora amaraso, kayungandi ukungahaye ku ntungamubiri zifasha umubiri kongera imbaraga.

3. Tibet Yak Spinal Cord (Uruti rw'umugongo rwa Tibet Yak)

Rufasha gushyigikira ubuzima bw'imyakura (nervous system)no gufasha ubutumwa buva mu bwonko bugera neza mu bice bitandukanye by'umubiri.

4. Lecithin

Ifasha ubwonko gukora neza, kwibuka no kwibanda, kandi igira uruhare mu kurinda uturemangingo tw'umubiri.

5. Protein Powder

Ifasha kubaka no gusana uturemangingo tw'umubiri, kongera imbaraga no gufasha imikurire myiza.

6. Buckwheat Powder

Ikungahaye ku fibre, poroteyine n'imyunyungugu, ifasha gutanga imbaraga no gushyigikira ubuzima bw'umutima n'igogorwa.

7. Vitamins

Zifasha kongera ubudahangarwa bw'umubiri, gutuma uturemangingo dukora neza no gufasha umubiri gukoresha intungamubiri neza.

8. Iron (Fer)

Ifasha gukora hemoglobine n'uturemangingo dutukura tw'amaraso, bityo igafasha mu gukumira amaraso make (anemia).

9. Zinc

Ifasha kongera ubudahangarwa bw'umubiri, gukira ibikomere no gufasha uturemangingo gukura no kwisana.

10. Magnesium

Ifasha imitsi n'imyakura gukora neza, ikanafasha amagufwa gukomera no kugabanya umunaniro.

11. Calcium

Ni ingenzi mu gukomeza amagufwa n'amenyo, kandi ifasha imitsi n'umutima gukora neza.

Akamaro ka Green World Compound Marrow

✅ Ifasha kugaburira ubwonko no gushyigikira ubushobozi bwo kwibuka no kwibanda.

✅ Ifasha imyakura (Central Nervous System na Peripheral Nervous System) gukora neza.

✅ Ifasha amagufwa gukomera no kugabanya ibyago byo kumungwa kw'amagufwa (Osteoporosis).

✅ Ifasha umubiri gukora amaraso neza no kongera ubutare bwa Fer.

✅ Ifasha abafite ikibazo cy'amaraso make (Anemia) gishingiye ku kubura intungamubiri.

✅ Ifasha kugabanya umunaniro ukabije no kongera imbaraga z'umubiri.

✅ Ifasha abantu bafite ikibazo cyo kubura ibitotsi kugira ibitotsi byiza.

✅ Ifasha kugabanya ububabare bwo mu ngingo n'umugongo wo hasi.

✅ Ifasha kongera ubudahangarwa bw'umubiri.

✅ Ifasha abana bafite imirire mibi kubona intungamubiri zibafasha gukura neza.

✅ Ifasha abantu bakuru gukomeza kugira ubwonko bukora neza uko imyaka igenda yiyongera.

✅ Ifasha gukira vuba nyuma y'uburwayi cyangwa imvune.

✅ Ifasha uruhu n'itembera ry'amaraso gukora neza.

Ni bande bayikeneye?

Green World Compound Marrow ishobora kuba supplement ikwiriye ku bantu:

✔️ Bafite amaraso make.

✔️ Bababara amagufwa cyangwa ingingo.

✔️ Bafite Calcium nke.

✔️ Bafite ikibazo cyo kumungwa kw'amagufwa.

✔️ Bibagirwa cyane cyangwa bafite ikibazo cyo kutibanda.

✔️ Bafite umunaniro udashira.

✔️ Babura ibitotsi.

✔️ Bafite ubudahangarwa buke.

✔️ Bakirutse indwara cyangwa imvune.

✔️ Abana n'abakuru bafite imirire mibi.Top of Form

 

ADDRESS

KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

📍 Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA, mu nyubako yegeranye na HOTEL OKAPIikoreramo GENESIS TV, Etaje ya mbere hasi (Ground Floor).

📞 0785686682(WhatsApp)

📧 kundubuzimahealthcare@gmail.com

🌐 www.kundubuzima.rw

 

Bottom of Form

 

🛑 Kanseri ya Prostate: Indwara Yica Bucece, Menya Ibimenyetso Byayo Hakiri Kare!

Prostateni urugingo rugize imyanya myibarukiro y'umugabo. Ruherereye munsi y'uruhago, rukikije umuyoboro usohora inkari n'amasohoro. Rutanga amatembabuzi afasha kurinda no gutunga intangangabo, bityo rukagira uruhare rukomeye mu myororokere.

Kanseri ya Prostateni imwe mu ndwara zikunze kwibasira abagabo, cyane cyane abafite imyaka irenga 50. Mu ntangiriro zayo ishobora kutagira ibimenyetso, ari yo mpamvu kwisuzumisha hakiri kare ari ingenzi cyane. Iyo itavuwe hakiri kare, ishobora gukwira mu zindi ngingo z'umubiri nk'amagufa n'uduce tw'inda, bikagora kuyivura no guteza ibibazo bikomeye ku buzima.

Ibimenyetso bya Kanseri ya Prostate

  1. Kwihagarika kenshi cyane cyane nijoro.
  2. Inkari gusohoka gacye cyangwa buhoro.
  3. Gutinda gutangira kwihagarika.
  4. Kumva uruhago rutarangije kwihagarika neza.
  5. Kubabara cyangwa gushya igihe wihagarika.
  6. Amaraso mu nkari cyangwa mu masohoro.
  7. Kubabara igihe cyo gusohora intanga.
  8. Gucikwa n'inkari cyangwa kutabasha kuzifunga neza.
  9. Kubabara umugongo cyangwa mu magufa.
  10. Kugabanuka kw'ibiro nta mpamvu igaragara.
  11. Umunaniro ukabije.

Ingaruka za Kanseri ya Prostate

Iyo Kanseri ya Prostate itamenyekanye cyangwa ntivurwe hakiri kare, ishobora gutera ibibazo bikomeye birimo:

  • Gufunga cyangwa kubangamira urujya n'uruza rw'inkari, bikagora cyangwa bikabuza umuntu kwihagarika.
  • Gukwira mu magufa (Bone metastasis), bigatera ububabare bukabije no kongera ibyago byo kuvunika amagufa.
  • Gukwira mu zindi ngingo z'umubiri (Metastasis), bikagabanya amahirwe yo kuvurwa neza.
  • Kwangirika kw'imikorere y'impyiko bitewe no kubura inzira y'inkari.
  • Kugabanuka kw'ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina (Erectile dysfunction), cyane cyane bitewe n'indwara ubwayo cyangwa uburyo bwo kuyivura.
  • Kugabanuka kw'ibiro n'imbaraga z'umubiri.
  • Kugabanuka kw'ubuziranenge bw'imibereho kubera ububabare n'umunaniro uhoraho.

Ibifasha kubungabunga ubuzima bwa Prostate

Kurya indyo yuzuye bifasha umubiri gukora neza no gushyigikira ubuzima bwa Prostate.

Hitamo kurya kenshi:

Inyanya (Tomatoes) zikungahaye kuri Lycopene, Karoti zikungahaye kuri Beta-carotene, Broccoli, chou-fleur n'izindi mboga rwatsi, Ibitunguru na tungurusumu, Ibihumyo, Ibishyimbo, amashaza na soya, Imbuto zitandukanye, Imbuto z'ibihaza (Pumpkin seeds), Amafi akungahaye kuri Omega-3.

  • Amazi ahagije buri munsi.

Nubwo ibyo biribwa bifasha umubiri kubona intungamubiri, hari igihe bidahagije bitewe n'imirire cyangwa imibereho. Ni yo mpamvu hari igihe umuntu akenera inyongeramirire (Food Supplements)zifasha kunganira intungamubiri umubiri ukenera no gufasha ubuzima bwa Prostate zisangwa gusa muri KUNDUBUZIMA Health CAREnka:

  • Prostate Health Capsule
  • β-Carotene & Lycopene Capsule
  • Reishi Capsule
  • Cordy Active
  • Golden Six
  • Ca+Fe+Zi Capsule

 

Ni iki cyongera ibyago byo kuyirwara?

  1. Kuba ufite imyaka irenga 50.
  2. Kuba mu muryango harigeze kuboneka uyirwaye.
  3. Umubyibuho ukabije.
  4. Kurya ibiryo bikungahaye ku binure byinshi cyane cyane ibikomoka ku nyamaswa.
  5. Kutarya imboga, imbuto n'ibiribwa bikungahaye kuri fibres bihagije.
  6. Kunywa itabi.
  7. Kudakora imyitozo ngororamubiri.
  8. Kuba ufite diyabete bishobora kongera ibyago.

Uko wakwirinda Kanseri ya Prostate

  1. Jya wisuzumisha Prostate buri mwaka niba ufite imyaka irenga 50 cyangwa niba mu muryango wanyu harabaye uyirwara.
  2. Kora imyitozo ngororamubiri nibura iminota 30 buri munsi.
  3. Rya imboga n'imbuto buri munsi.
  4. Gabanya ibinure byinshi n'inyama zitukura.
  5. Irinde kunywa itabi.
  6. Gabanya kunywa inzoga.
  7. Gumana ibiro biri ku rugero rwiza.
  8. Jya ugana muganga igihe ubonye impinduka mu buryo wihagarika.

KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

📍 Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA, mu nyubako yegeranye na HOTEL OKAPIikoreramo GENESIS TV, Etaje ya mbere hasi (Ground Floor).

📞 0785686682(WhatsApp)

📧 kundubuzimahealthcare@gmail.com

🌐 www.kundubuzima.rw

Regime Alimentaire Ikubereye Ni Intambwe Ya Mbere Yo Kubaho Neza

Mu gihe abantu benshi bahanganye n'ibibazo byo kubyibuha, diabète, umuvuduko w'amaraso, cholesterol nyinshi ndetse n'izindi ndwara ziterwa n'imirire, kugira regime alimentaireiboneye ni kimwe mu bisubizo by'ingenzi byo kubirwanya no kubikumira.

KUNDUBUZIMA HEALTH CAREmuri servise itanga harimo no kugufasha kubona regime alimentaire yujuje ubuziranenge, ikozwe n'abafite ubumenyi mu by'imirire (Nutrition). Ntituguha gahunda rusange ihabwa buri wese, ahubwo tugutegurira gahunda y'ibiryo ihuye n'ubuzima bwawe, imyaka yawe, ibiro byawe, indwara ushobora kuba ufite ndetse n'intego ushaka kugeraho.

Twizera ko imirire myiza ari umusingi w'ubuzima bwiza.

Regime Alimentaire Ni Iki?

Regime alimentaire ni gahunda y'ibiryo itegurwa hagamijwe gufasha umuntu kugira ubuzima bwiza cyangwa kuvura no kugenzura ikibazo runaka cy'ubuzima binyuze mu mirire.

Regime nziza igaragazwa no:

  • Kurya indyo yuzuye.
  • Kurya ku masaha akwiye.
  • Kugenzura ingano y'ibiryo.
  • Guhitamo ibiryo bifitiye umubiri akamaro.
  • Gukomeza gahunda ishobora gukurikizwa igihe kirekire.

Regime ntabwo ari ukwiyicisha inzara cyangwa kwiyima ibiryo byose ukunda.

 

Ni Bande Bakeneye Regime Alimentaire?

Regime yihariye ifasha abantu benshi barimo:

  • Abashaka kugabanya ibiro.
  • Abashaka kugabanya ibinure byinshi mu mubiri.
  • Abarwaye Diabète.
  • Abafite umuvuduko w'amaraso (Hypertension).
  • Abafite Cholesterol nyinshi.
  • Abifuza kongera ibiro mu buryo bwiza.
  • Abagore batwite cyangwa bonsa.
  • Abana bafite ikibazo cy'imikurire.
  • Abakora siporo.
  • Umuntu wese ushaka kugira ubuzima bwiza.

Impamvu Regime Ikwiye Gukorwa Ku Muntu Ku Giti Cye

Abantu bafite ubuzima butandukanye, bityo ntibashobora gukoresha regime imwe.

Regime ikorwa hashingiwe ku:

  • Myaka.
  • Igitsina.
  • Ibiro n'uburebure.
  • Uko ubuzima buhagaze.
  • Indwara umuntu afite.
  • Akazi akora.
  • Intego yifuza kugeraho.

Ni yo mpamvu gukurikiza regime wabonye ku mbuga nkoranyambaga cyangwa iyakorewe undi muntu bishobora kutaguha umusaruro wifuza.

Ibyiza byo Gukurikiza Regime Nziza

Regime alimentaire iteguye neza ishobora kugufasha:

  • Kugabanya ibiro mu buryo burambye.
  • Kugenzura isukari yo mu maraso ku barwaye Diabète.
  • Kugabanya cholesterol mbi.
  • Kuringaniza umuvuduko w'amaraso.
  • Kugabanya ibinure byo mu nda.
  • Kongera imbaraga z'umubiri.
  • Guteza imbere igogorwa.
  • Kongera ubudahangarwa bw'umubiri.
  • Kugabanya ibyago byo kurwara indwara zitandura.

 

Amakosa Akunze Gukorwa Mu Mirire

Abantu benshi bibeshya ko regime ari:

  • Kutarya umuceri.
  • Kutarya ibijumba.
  • Kutarya ibitoki.
  • Kureka kurya nijoro.
  • Kunywa amazi gusa.
  • Kwiyicisha inzara.

Mu by'ukuri, ibyo si byo bigize regime nziza.

Regime ikwiye ishingiye ku kuringaniza amafunguro, guhitamo ibiryo byiza no kugenzura ingano yabyo, aho kwiyima ibiryo by'ingenzi.

 

 

Kuki Imirire Myiza Ari Ishoramari Ry'Ubuzima?

Ubushakashatsi bugaragaza ko indyo iboneye ishobora kugabanya ibyago byo kurwara indwara nyinshi zitandura, ikongera ubuzima bwiza kandi ikagabanya amafaranga akoreshwa mu kwivuza.

Ni yo mpamvu guhitamo regime nziza uyu munsi ari ugushora imari mu buzima bwawe bw'ejo hazaza.

 

Saba Regime Yawe Uyu Munsi

KUNDUBUZIMA HEALTH CAREiriteguye kugukorera regime alimentaire yujuje ubuziranenge, yihariye kandi ishingiye ku bumenyi.

📍 Kigali – Muhima, hafi ya Hotel Okapi, Genesis TV House, Ground Floor

📞 0785686682 (WhatsApp)

🌐 www.kundubuzima.rw

🌱 Inzuzi (Pumpkin Seeds): Imbuto Nto Zihishe Intungamubiri Zitangaje Zifasha Umutima, Ubwonko, Prostate n'Ubudahangarwa bw'Umubiri

Inzuzi (Pumpkin Seeds) ni imbuto ziva mu gihaza, zikaba zimaze igihe kinini zifashishwa nk'ibiribwa bifite akamaro kanini ku buzima bw'umuntu. Nubwo ari nto mu bunini, zikungahaye ku ntungamubiri n'imyunyungugu y'ingenzi ifasha umubiri gukora neza, harimo proteyine, fibre, ibinure byiza (Healthy Fats), vitamini zitandukanye n'imyunyungugu nka Zinc, Magnesium, Iron, Selenium n'izindi. Kubera izi ntungamubiri, inzuzi zigira uruhare mu kongera ubudahangarwa bw'umubiri, kubungabunga ubuzima bw'umutima, ubwonko, amagufa, prostate ndetse no gufasha umubiri gukora neza muri rusange.

Mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd, hari Food Supplements zikungahaye ku ntungamubiri umubiri nkiziboneka mu nzuzi ukenera, harimo High-Calcium Protein Capsules, Spirulina Tabletsna Multivitamin Capsules.

🌿 Dore intungamubiri ziboneka mu Nzuzi (Pumpkin Seeds) n'akamaro kazo ku mubiri

A. Vitamin B1 (Thiamine)

Ifasha umubiri guhindura ibinyasukari, ibinure na poroteyine mo imbaraga kandi ikaba ingenzi mu mikorere myiza y'imyakura (Nervous System).

B. Vitamin B2 (Riboflavin)

Ifasha umubiri guhindura ibiryo mo ingufu, igafasha gusana uturemangingo twangiritse no kubungabunga uruhu, imisatsi n'inzara.

C. Vitamin B3 (Niacin)

Ifasha mu gukora ingufu mu mubiri, igateza imbere ubuzima bw'uruhu, urwungano ngogozi n'imyakura.

D. Vitamin B5 (Pantothenic Acid)

Ifasha umubiri gukoresha neza intungamubiri, igashyigikira ubuzima bw'imyakura n'imikaya ndetse ikagira uruhare mu mikorere myiza ya hormone.

E. Vitamin B6 (Pyridoxine)

Ifasha ubwonko gukora neza, ikagira uruhare mu ikorwa ry'insoro zitukura z'amaraso no gukomeza ubudahangarwa bw'umubiri.

F. Vitamin B9 (Folate)

Ni ingenzi mu ikorwa rya DNA na RNA, mu mikurire y'uturemangingo no gufasha ubwonko bw'umwana uri mu nda gukura neza.

G. Vitamin E

Ni Antioxidant ikomeye ifasha kurinda uturemangingo tw'umubiri kwangirika, ikongera ubudahangarwa bw'umubiri kandi igafasha ubuzima bw'uruhu n'imyanya myibarukiro.

H. Selenium

Ifasha thyroid gukora neza, ikongerera imbaraga ubudahangarwa bw'umubiri kandi ikarinda uturemangingo kwangirika.

I. Calcium

Ifasha gukomeza amagufa n'amenyo no gufasha imikaya gukora neza.

J. Iron (Fer)

Ifasha mu ikorwa ry'insoro zitukura z'amaraso (Red Blood Cells) no gukumira ikibazo cyo kubura amaraso.

K. Magnesium

Ifasha umutima gukora neza, igafasha kuringaniza umuvuduko w'amaraso, kuruhura imikaya no kunoza ibitotsi.

L. Potassium

Ifasha kuringaniza umuvuduko w'amaraso no gufasha umutima gukora neza.

M. Phosphorus

Ifasha gukomeza amagufa n'amenyo, igafasha mu ikorwa rya DNA no mu mikorere y'imikaya.

N. Zinc

Ni ingenzi mu kongera ubudahangarwa bw'umubiri, gukora intanga nzima ku bagabo, gufasha ubuzima bwa prostate no kwihutisha gukira kw'ibikomere.

O. Copper

Ifasha umubiri gukoresha neza Iron no gukora insoro zitukura z'amaraso, ikanafasha imitsi n'imyakura gukora neza.

P. Manganese

Ifasha amagufa gukomera, ikagira uruhare mu ikorwa ry'insoro zitukura z'amaraso no kurinda uturemangingo kwangirika.

Q. Fibre

Ifasha igogorwa kugenda neza, ikarinda impatwe, ikanafasha kugenzura isukari yo mu maraso.

R. Antioxidants

Zirinda uturemangingo tw'umubiri kwangizwa n'ibintu bizwi nka Free Radicals, bikagabanya ibyago by'indwara zidakira.

S. Phytosterols

Zifasha kugabanya cholesterol mbi (LDL), zigafasha umutima gukora neza ndetse zigashyigikira ubuzima bwa prostate.

T. Proteyine

Zifasha kubaka no gusana imikaya n'uturemangingo tw'umubiri.

U. Omega-3 na Omega-6

Ni ibinure byiza bifasha umutima, ubwonko, amaso n'uruhu gukora neza.

 

✅ Akamaro k'Inzuzi (Pumpkin Seeds) ku buzima

  1. Zongera ubudahangarwa bw'umubiri.
  2. Zifasha kubungabunga ubuzima bw'umutima.
  3. Zifasha kugabanya cholesterol mbi mu maraso.
  4. Zifasha kuringaniza umuvuduko w'amaraso.
  5. Zifasha ubwonko gukora neza no kunoza kwibuka.
  6. Zifasha gusinzira neza.
  7. Zifasha kubaka no gukomeza amagufa.
  8. Zifasha imikaya gukora neza.
  9. Zifasha mu ikorwa ry'insoro zitukura z'amaraso.
  10. Zifasha kugabanya umunaniro.
  11. Zifasha igogorwa kugenda neza.
  12. Zifasha kugenzura isukari yo mu maraso.
  13. Zifasha ubuzima bwiza bwa prostate.
  14. Zifasha imyanya myibarukiro gukora neza.
  15. Zifasha kurinda uturemangingo tw'umubiri kwangirika.
  16. Zifasha umubiri gukira vuba nyuma y'ibikomere.

 

⚠️ Ibimenyetso bishobora kugaragaza ko umubiri ubura zimwe mu ntungamubiri ziboneka mu Nzuzi

  1. Umunaniro udashira.
  2. Kubura amaraso.
  3. Kugira ubudahangarwa buke.
  4. Guhora urwara indwara zoroheje.
  5. Imikaya ifata cyangwa kubabara.
  6. Amagufa adakomera.
  7. Gusinzira nabi.
  8. Kwibagirwa cyangwa kubura kwibanda.
  9. Uruhu n'umusatsi bidafite ubuzima.
  10. Gukira buhoro nyuma y'ibikomere.
  11. Ibibazo bya prostate ku bagabo.

🩺 Inzuzi (Pumpkin Seeds) zishobora gufasha kugabanya ibyago cyangwa gushyigikira ubuzima ku bafite:

  1. Indwara z'umutima.
  2. Umuvuduko ukabije w'amaraso.
  3. Cholesterol nyinshi.
  4. Diyabete yo mu bwoko bwa 2.
  5. Ibibazo bya prostate.
  6. Kubura amaraso.
  7. Indwara z'amagufa n'imikaya.
  8. Indwara zifata urwungano rw'imyakura.
  9. Inflammation (Kubyimba kw'uturemangingo).
  10. Indwara ziterwa no kwangirika kw'uturemangingo (Oxidative Stress).

 

KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

📍 Kigali – Muhima, hafi ya Hotel Okapi, Genesis TV House, Ground Floor

📞 0785686682 (WhatsApp)

 kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo www.kundubuzima.rw

🧠 Ujya Wibagirwa Cyane? Si Buri Gihe Biterwa no Gusaza! Menya icyo Green Hope Life Ginkgo Biloba ikora

Ubwonko ni rwo rugingo ruyobora ibitekerezo, kwibuka, gufata imyanzuro ndetse n'imikorere y'ibice byinshi by'umubiri. Buri munsi bukenera amaraso ahagije, umwuka wa oxygen n'intungamubiri kugira ngo bukore neza.

Iyo itembera ry'amaraso mu bwonko rigabanutse cyangwa uturemangingo twabwo dutangiye gusaza, umuntu ashobora gutangira kugira ibibazo byo kwibuka, kubura gufocusing, guhora ananiwe cyangwa kumva ibitekerezo bidakora neza nk'uko byahoze.

Akenshi abantu babifata nk'ingaruka zo gusaza cyangwa akazi kenshi, nyamara bishobora kuba ari ikimenyetso cy'uko ubwonko bukeneye kwitabwaho.

Ni iki wakora kugira ngo ubungabunge ubuzima bw'ubwonko?

Abahanga mu buzima bagira inama yo kurya indyo yuzuye, gukora imyitozo ngororamubiri, gusinzira bihagije no kwirinda stress ikabije.

Nyuma yibyo hari na  Dietary Supplements zagenewe gufasha ubwonko gukora neza no kurinda uturemangingo twabwo kwangirika. Muri zo harimo Green Hope Life Ginkgo Biloba, ushobora gusanga muri KUNDUBUZIMA HEALTH CARE.

Bimwe mu bimenyetso bishobora kugaragaza ko ubwonko butagikora neza

  1.  Kwibagirwa ibintu bya hato na hato.
  2.  Kubura ubushobozi bwo kwibanda ku kazi cyangwa ku masomo.
  3. Guhorana umunaniro n'ubunebwe.
  4. Kumva umutwe uremereye cyangwa kuzungera.
  5.  Guhorana umuhangayiko (Anxiety).
  6. Agahinda gakabije (Depression).
  7.  Kugabanuka k'ubushobozi bwo gutekereza no gufata imyanzuro.
  8.  Kubura ubushake bwo gukora.
  9.  Guhorana urujijo cyangwa kudatekereza neza.

 

Iyo ibi bibazo bititaweho bishobora kugira ingaruka zirimo:

  1. Kugabanuka gukomeye k'ubushobozi bwo kwibuka.
  2. Kugabanuka kw'imikorere y'ubwonko.
  3. Kongera ibyago byo kugira Alzheimer's Disease.
  4. Guhorana stress n'umuhangayiko.
  5. Kugabanuka k'umusaruro ku kazi cyangwa mu masomo.
  6. Ibibazo biterwa n'itembera ridahagije ry'amaraso mu bwonko.
  7. Kugabanuka k'ubuzima bw'imitekerereze.

 

Ni iki wakora kugira ngo ubungabunge ubuzima bw'ubwonko?

Abahanga mu buzima bagira inama yo kurya indyo yuzuye, gukora imyitozo ngororamubiri, gusinzira bihagije no kwirinda stress ikabije.

Nyuma Dietary Supplements zagenewe gufasha ubwonko gukora neza no kurinda uturemangingo twabwo kwangirika. Muri zo harimo Green Hope Life Ginkgo Biloba, ushobora gusanga muri KUNDUBUZIMA HEALTH CARE.

 

Green Hope Life Ginkgo Biloba ni iki?

Green Hope Life Ginkgo Biloba ni Dietary Supplementikozwe mu mababi y'igiti cya Ginkgo Biloba, kimwe mu bimera bimaze imyaka amagana bikoreshwa mu gufasha ubuzima bw'ubwonko n'imikorere y'imitsi.

Iki kimera kizwi cyane kubera ubushobozi bwacyo bwo kongera itembera ry'amaraso mu bwonko no kurinda uturemangingo twabwo kwangirika bitewe na free radicals.

 

Ingredient y'ingenzi

Ginkgo Biloba Extract

Ni ingredient ifasha:

✅ Kongera itembera ry'amaraso mu bwonko.

✅ Kurinda uturemangingo tw'ubwonko kwangirika.

✅ Gushyigikira ubushobozi bwo kwibuka no gutekereza.

 

Akamaro ka Green Hope Life Ginkgo Biloba

🧠 1. Ifasha kunoza kwibuka (Memory Support)

Ifasha kongera ubushobozi bwo kwibuka no gufata mu mutwe, cyane cyane ku bantu batangiye kugira ikibazo cyo kwibagirwa.

🎯 2. Ifasha kongera ubushobozi bwo kwibanda kucyo uri gukora

Ifasha ubwonko gukora neza, bikorohereza umuntu kwiga, gukora no gufata imyanzuro.

⚡ 3. Ifasha kugabanya umunaniro (Fatigue Support)

Ifasha kugabanya umunaniro wo mu mutwe no mu mubiri, ugasubirana imbaraga zo gukora ibikorwa bya buri munsi.

😊 4. Ifasha kugabanya Anxiety na Depression

Ifasha gushyigikira ubuzima bw'imitekerereze no gufasha umuntu kugira ituze kurushaho.

❤️ 5. Ifasha kongera itembera ry'amaraso mu bwonko

Ifasha ubwonko kubona oxygen n'intungamubiri zihagije kugira ngo bukore neza.

👵 6. Ifasha kubungabunga ubwonko bw'abakuze

Ifasha gushyigikira ubwonko bw'abakuze no kugabanya ibyago byo kugabanuka kw'ubushobozi bwo kwibuka bujyanye n'izabukuru, harimo n'ibyago bya Alzheimer's Disease.

🩺 7. Ishyigikira ubuvuzi bwa Schizophrenia

Ubushakashatsi bumwe bwerekana ko Ginkgo Biloba ishobora gukoreshwa nk'inyunganizi ku nama za muganga ku bantu bamwe bafite Schizophrenia, ariko ntisimbura imiti yabugenewe.

🩸 8. Ifasha gushyigikira itembera ryiza ry'amaraso

Ifasha kunoza imikorere y'imitsi n'itembera ry'amaraso, bikagira uruhare mu kubungabunga ubuzima bw'umutima n'ubwonko.

🏔️ 9. Ifasha umubiri kumenyera ubutumburuke bwinshi

Ishobora gufasha kugabanya ibibazo bamwe bagira bageze ahantu harehare cyane (Altitude Sickness).

🛡️ 10. Irinda uturemangingo tw'ubwonko

Kubera antioxidants nyinshi irimo, ifasha kurwanya iyangirika ry'uturemangingo tw'ubwonko no gufasha kubungabunga imikorere yabwo.

 

Ibiribwa bifasha ubuzima bw'ubwonko

Nubwo supplement ishobora kuba inyunganizi nziza, ni ngombwa no kurya indyo yuzuye irimo intungamubiri zifasha ubwonko.

🥜 Amande na Walnuts.

🐟 Ifi zikungahaye kuri Omega-3.

🥑 Avoka.

🥬 Imboga z'icyatsi kibisi.

🥚 Amagi.

🫐 Imbuto zikungahaye kuri Antioxidants.

🌾 Ibinyampeke byuzuye (Whole Grains).

💧 Kunywa amazi ahagije buri munsi.

 

📍 KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

📍 Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA, mu nyubako yegeranye na HOTEL OKAPIikoreramo GENESIS TV, Etaje ya mbere hasi (Ground Floor).

📞 0785686682 (WhatsApp)

📧 kundubuzimahealthcare@gmail.com

🌐 www.kundubuzima.rw

 

Amenyo Meza, Ubuzima Bwiza: Impamvu Gufata Neza Amenyo Yawe Ari Ingenzi Ese Wari Uzi Ko Ubuzima Bw'Amenyo Bwagira Uruhare Ku Buzima Bw'Umubiri Wose?

Amenyo ni kimwe mu bice by'ingenzi by'umubiri. Adufasha guhekenya ibiryo neza, kuvuga neza no kugira inseko nziza. Iyo atitaweho, ashobora gutera ububabare, impumuro mbi mu kanwa ndetse akanagira ingaruka ku buzima bw'umubiri muri rusange.

Muri KUNDUBUZIMA HEALTH CARE, twita ku buzima bwawe guhera ku isuku yo mu kanwa. Ni yo mpamvu tugufasha kubona toothpaste nziza kandi Zujuje ubuziranenge, zifasha kurinda amenyo, ishinya no gutuma ugira inseko nziza buri munsi nka Herbal Essence tooth paste, White tea multi effect na Fukang Herbdent dentifrice

Kuki Kwita Ku Menyo Ari Ingenzi?

Kwita ku menyo buri munsi bifasha:

  1. Kurinda amenyo kwangirika.
  2. Kugabanya ibyago byo kugira imyenge (Dental Caries).
  3. Kurinda ishinya kubyimba no kuva amaraso.
  4. Kurinda impumuro mbi mu kanwa.
  5. Gufasha guhekenya ibiryo neza.
  6. Gutuma ugira inseko nziza kandi ikurura.

Amenyo meza ntabwo atuma usa neza gusa, ahubwo anafasha umubiri gukoresha neza intungamubiri zituruka mu biryo.

Ibimenyetso Bigaragaza Ko Amenyo Yawe Cyangwa Ishinya Bifite Ikibazo

Bimwe muri ibyo bimenyetso ni ibi bikurikira:

  1. Kubabara amenyo igihe urya cyangwa unywa ibintu bishyushye cyangwa bikonje.
  2. Amenyo ahora aribwa cyangwa afite ububabare budashira.
  3. Ishinya ribyimba cyangwa rikava amaraso igihe woza amenyo.
  4. Impumuro mbi mu kanwa idashira n'ubwo woza amenyo.
  5. Amenyo ahinduka umuhondo cyangwa akagira ibara ryijimye.
  6. Kugira imyenge ku menyo.
  7. Amenyo kunyeganyega cyangwa kumva adakomeye.
  8. Kubabara igihe uhekenya ibiryo.
  9. Kugira uburyohe budasanzwe cyangwa umunuko mu kanwa.
  10. Ishinya risubira inyuma rigatuma imizi y'amenyo igaragara.
  11. Kubyimba mu ishinya cyangwa kugira ibisebe mu kanwa bidakira vuba.
  12. Gutakaza amenyo cyangwa kumeneka kw'amenyo.

 

Ingaruka Zo Kutita Ku Menyo

Kutita ku menyo bishobora gutera ibibazo byinshi birimo:

1. Imyenge y'Amenyo (Dental Caries)

Iyo ibisigazwa by'ibiryo n'isukari bimara igihe ku menyo, bagiteri zitangira kuyangiza zikabyara imyenge.

2. Impumuro Mbi Mu Kanwa

Kubura isuku ihagije mu kanwa bituma bagiteri ziyongera, bikavamo umwuka mubi uva mu kanwa.

3. Indwara z'Ishinya (Gingivitis)

Kutamesa amenyo neza bishobora gutera kubyimba kw'ishinya, kuva amaraso ndetse no kubabara.

4. Kubabara Amenyo

Iyo ikibazo kidavuwe kare, gishobora gutera ububabare bukabije ndetse umuntu akagira ikibazo cyo guhekenya ibiryo.

5. Gutakaza Amenyo

Indwara z'amenyo n'ishinya zishobora gutuma amenyo agenda ahungabana kugeza aguye cyangwa akurwamo.

6. Ingaruka Ku Buzima Rusange

Ubushakashatsi bugaragaza ko indwara zo mu kanwa zishobora kugira uruhare mu kongera ibyago by'indwara zimwe na zimwe zirimo iz'umutima ndetse no kugora abantu bafite diabète. Ni yo mpamvu isuku yo mu kanwa idakwiye kwirengagizwa.

 

Uko Wakwirinda Indwara Z'Amenyo

Kugira amenyo meza bisaba:

  • Koza amenyo nibura kabiri ku munsi.
  • Koresha toothpaste irimo fluoride kandi yujuje ubuziranenge.
  • Koresha uburoso bw'amenyo bwiza kandi ubuhindure nibura buri mezi atatu.
  • Gabanya ibiribwa n'ibinyobwa birimo isukari nyinshi.
  • Nywa amazi ahagije.
  • Irinde kunywa itabi n'izindi ngeso zangiza amenyo.
  • Sura muganga w'amenyo nibura rimwe cyangwa kabiri mu mwaka kugira ngo asuzume ubuzima bw'amenyo yawe.

 

KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

📍 Kigali – Muhima, hafi ya Hotel Okapi, Genesis TV House, Ground Floor

📞 0785686682 (WhatsApp)

 kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo www.kundubuzima.rw

 

🍠 IBIJUMBA: Ibiribwa Bikungahaye ku Ntungamubiri Zirinda Umutima, Amaso n’Ubudahangarwa bw’Umubiri

Ibijumba ni kimwe mu biribwa bifite intungamubiri nyinshi kandi bifasha umubiri gukora neza. Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya ibijumba kenshi bifasha kongera ubudahangarwa bw’umubiri, kurinda amaso, gufasha umutima gukora neza, kugabanya ibyago byo kurwara indwara zifata umutima ndetse bikanafasha urwungano ngogozi gukora neza.

Mu KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd, hari inyunganiramirire z’umwimerere zikozwe mu bimera zitanga intungamubiri zifasha umubiri nk’iziboneka mu bijumba.

Muri zo twavuga:

  • Cordy Royal Jelly
  • Cordy Active
  • Golden Six
  • Colon Guard
  • Spirulina Tablets
  • Multivitamin Capsules

Intungamubiri ziboneka mu Bijumba n’Akamaro Kazo ku Mubiri

A. Vitamin A (Beta-Carotene)

Ifasha amaso kubona neza, ikarinda ubuhumyi bwo nijoro, ikabungabunga uruhu kandi ikongera ubudahangarwa bw’umubiri.

B. Vitamin B1 (Thiamine)

Ifasha umubiri guhindura ibiryo mo ingufu kandi ikagira uruhare mu mikorere myiza y’urwungano rw’imyakura.

C. Vitamin B2 (Riboflavin)

Ifasha gusana uturemangingo twangiritse, kubungabunga uruhu, imisatsi n’inzara ndetse ikagira uruhare mu ikorwa ry’ingufu.

D. Vitamin B3 (Niacin)

Ifasha umubiri gukora ingufu, ikabungabunga uruhu n’imyakura kandi igafasha ubwonko gukora neza.

E. Vitamin B5 (Pantothenic Acid)

Ifasha mu ikorwa ry’imisemburo, kugabanya umunaniro no gusana uturemangingo tw’umubiri.

F. Vitamin B6 (Pyridoxine)

Ifasha ubwonko gukora neza, ikagira uruhare mu ikorwa ry’insoro zitukura z’amaraso no kongera ubudahangarwa.

G. Vitamin C

Yongera ubudahangarwa bw’umubiri, ifasha gukira ibikomere no kurinda umubiri indwara ziterwa na mikorobe.

H. Carbohydrates

Ni isoko rikomeye ry’ingufu, cyane cyane ku bana, urubyiruko n’abakora imirimo isaba imbaraga nyinshi.

I. Fiber

Ifasha igogora kugenda neza, igabanya ibyago byo kwituma impatwe, igenzura isukari yo mu maraso kandi igafasha kugabanya cholesterol mbi.

J. Potassium

Ifasha kugenzura umuvuduko w’amaraso, ikabungabunga umutima ndetse ikarinda imikaya gukora nabi.

K. Magnesium

Ifasha imikaya n’imyakura gukora neza, igafasha amagufwa gukomera kandi ikagabanya umunaniro.

L. Manganese

Ifasha mu ikorwa ry’amagufwa, ikarinda uturemangingo kwangirika kandi igafasha umubiri gukoresha neza intungamubiri.

M. Antioxidants (Beta-Carotene n’Anthocyanins mu bijumba by’umutuku)

Zirinda uturemangingo tw’umubiri kwangizwa na free radicals, zigafasha kugabanya ibyago byo kurwara indwara zidakira zirimo iz’umutima n’izifata ubwonko.

 

Kuki umuntu adakwiye kwishingikiriza ku Bijumba gusa?

Nubwo ibijumba bikungahaye ku ntungamubiri nyinshi, hari izindi ntungamubiri umubiri ukenera zishobora kutaboneka ku rugero ruhagije binyuze mu biryo gusa. Nanone, uburyo ibiryo bihingwa, bibikwa cyangwa bitekwa bushobora kugabanya zimwe muri vitamine n’imyunyu ngugu.

Ni yo mpamvu rimwe na rimwe biba byiza kunganirwa n’inyunganiramirire zizewe kandi zujuje ubuziranenge.

Muri KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd, ushobora kubona inyunganiramirire z’umwimerere zirimo Cordy Royal Jelly, Cordy Active, Golden Six, Colon Guard, Spirulina Tablets na Multivitamin Capsules, zifasha umubiri kubona intungamubiri zikenewe kugira ngo ukore neza kandi ugire ubuzima bwiza.

🌿KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd

"Ubuzima Bwiza Butangirira ku Mirire Myiza n’Intungamubiri Zihagije."

📍 Kigali – Muhima, hafi ya Hotel Okapi, Genesis TV House, Ground Floor

📞 0785686682 (WhatsApp)

 kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo www.kundubuzima.rw

🌿 Ese Ujya Ugira Impatwe, Inda Ibyimba Cyangwa Igogora Ridakora Neza? Menya Icyabigufasha!

Hari abantu benshi bibaza impamvu bahora bafite inda ibyimbye, constipation zidakira, igogora ridakora neza, ibyuka byinshi cyangwa umunaniro uhoraho, nyamara bakanywa imiti itandukanye ntibabone impinduka.

Abahanga mu buzima bagaragaza ko Colon (Urura runini)ari kimwe mu bice by'ingenzi bigize urwungano ngogozi. Ni rwo rukuramo amazi n'intungamubiri zisigaye mu biryo byamaze kugogorwa, hanyuma rukategura imyanda kugira ngo isohoke mu mubiri.

Iyo Colon idakora neza, imyanda ishobora kumara igihe kirekire mu mara, igogora rikadindira, maze umubiri ugatangira kugaragaza ibibazo bitandukanye.

🚨 Ese nawe ujya ubona ibi bimenyetso?

  1. Constipation.
  2. Inda ibyimba nyuma yo kurya.
  3. Ibyuka byinshi mu nda.
  4. Kubabara mu nda.
  5. Kumva igogora ridakora neza.
  6. Guhora wumva inda iremereye.
  7. Isesemi cyangwa kubura appetit.
  8. Guhora unaniwe.
  9. Kurya ariko ukumva intungamubiri zitakwinjiramo neza.
  10. Guhora urwaragurika.

Niba bimwe muri ibi bikubaho kenshi, bishobora kuba ari ikimenyetso ko urwungano ngogozi rwawe rukeneye kwitabwaho.

🚨 Iyo amara adakora neza bishobora kugira izihe ngaruka?

Iyo ikibazo gikomeje igihe kirekire, bishobora gutuma:

  1. Umubiri utakira neza intungamubiri.
  2. Umunaniro uhoraho.
  3. Kurwaragurika kenshi.
  4. Kubyimba inda buri gihe.
  5. Impatwe zikomeza.
  6. Igogora rikarushaho kuba ribi.
  7. Umuntu akumva atisanzuye buri munsi.

 

Kugira ngo amara akore neza, ni ngombwa kurya ibiribwa bikungahaye kuri fibres, probiotics, vitaminsn'imyunyu ngugu. Muri byo harimo imboga z'icyatsi nka dodo, epinari n'isombe, imbuto nk'amapapayi, pome n'amacunga, ibinyampeke byuzuye (whole grains), ibishyimbo, amashaza, yaourti irimo probiotics ndetse no kunywa amazi ahagije buri munsi.

Nubwo ibyo biribwa ari ingenzi, si ko buri gihe umubiri ubasha gukuramo intungamubiri zose ukeneye. Ni yo mpamvu rimwe na rimwe hakenerwa inyunganiramirire (dietary supplement)ifasha kuzuza izo ntungamubiri no gushyigikira imikorere isanzwe y'umubiri.

ColonGuardni imwe muri izo nyunganiramirire, iboneka muri KUNDUBUZIMA HEALTH CARE, yagenewe gufasha ubuzima bwa Colon n'urwungano ngogozi muri rusange.

🌱 ColonGuard Ifite uruhurirane rw'ibiyigize byatoranyijwe harimo:

  • AB-Kefir
  • SynForU® GastroKeep
  • Inulin
  • Flaxseed
  • Psyllium Husk
  • Acai Berry
  • Milk Thistle Extract
  • Beet Root Powder
  • Aloe Vera Extract
  • Coenzyme Q10 (CoQ10)
  • Multivitamins

Ibi bigize ColonGuard bifasha gushyigikira ubuzima bw'amara, kongerera umubiri fibres n'ibindi bifasha urwungano ngogozi gukora neza.

 

💚 Kuki ColonGuard idasanzwe?

🌾 Ifite Fibres nyinshi

Fibres zifasha gutuma imyanda inyura neza mu mara no gushyigikira igogora risanzwe.

🦠 Ifasha uburinganire bwa bacteria nziza zo mu mara

AB-Kefir na SynForU® GastroKeep bifasha gushyigikira ubuzima bwa microbiome yo mu mara, ifite uruhare runini mu igogora no mu budahangarwa bw'umubiri.

🌿 Ifasha umubiri gusohora imyanda neza

Iyo urwungano ngogozi rukora neza, umubiri ushobora gusohora imyanda mu buryo busanzwe.

🛡️ Ikungahaye kuri Antioxidants

Acai Berry, Beet Root, Aloe Vera na CoQ10 bifasha kurinda uturemangingo tw'umubiri kwangizwa na oxidative stress.

 

✅ ColonGuard ishobora kugufasha iki?

✔️ Gushyigikira ubuzima bw’ amara.

✔️ Gufasha urwungano ngogozi gukora neza.

✔️ Gufasha kugabanya impatwe ku bantu bamwe.

✔️ Gufasha kugabanya kubyimba inda n'ibyuka byinshi.

✔️ Gufasha umubiri kwakira neza intungamubiri ziva mu biryo.

✔️ Gushyigikira ubuzima bw'umwijima.

✔️ Gushyigikira ubudahangarwa bw'umubiri.

✔️ Gufasha kugabanya umunaniro uterwa n'igogora ridakora neza.

✔️ Gufasha abantu bifuza kubungabunga ibiro bifatanyije n'imirire iboneye n'imyitozo.

✔️ Gufasha umubiri kugira gahunda nziza yo gusohora imyanda.

 

 

📍 KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

📌 Muhima, Kigali, hafi ya Hotel Okapi, (Genesis TV House), Ground Floor

📞 0785686682 (WhatsApp)

Kuki Ujya Urwaragurika Kenshi? Menya Uruhare rwa MultiVitamin supplement mu Gushyigikira Ubudahangarwa bw'Umubiri.

Nubwo twese turya buri munsi, si buri gihe amafunguro dufata aba ashobora kuduha intungamubiri zose umubiri ukenera. Guteka cyane, kubika ibiribwa igihe kirekire, cyangwa kurya indyo idahagije bishobora kugabanya vitamini ziba mu mafunguro. Ni yo mpamvu abantu bamwe bakenera inyunganiramirire ibafasha kuzuza ibyo babura.

Ni mu biribwa bihe tubona Vitamins?

Vitamins zisanzwe ziboneka mu mafunguro atandukanye nka:

🥕 Karoti, ibihaza, imyembe n'ipapayi (Vitamin A)

🍊 Amacunga, indimu, inanasi, amatunda n'inyanya (Vitamin C)

🥬 Dodo, epinari, isombe n'izindi mboga z'icyatsi (Vitamin K, Folate)

🥚 Amagi, amata, fromage na yaourti (Vitamin A, D, B12)

🥩 Inyama, umwijima n'amafi (Vitamin B12, D)

🌾 Ibinyampeke byuzuye, ibishyimbo, amashaza na soya (Vitamin B Complex)

🥜 Imbuto n'utubuto (Vitamin E)

Ariko nubwo ibi biribwa bikungahaye kuri vitamins, hari impamvu zituma umubiri utazibona zihagije: Guteka ibiryo igihe kirekire bishobora kwangiza zimwe muri vitamins, Kubika ibiribwa nabi cyangwa igihe kinini, Kurya indyo ituzuye, Indwara zitandukanye nibindi

Ni yo mpamvu hakenerwa Supplementskugira ngo zunganire ibyo umubiri ubura. Muri izo supplement harimo Multivitamin Capsule, iboneka muri KUNDUBUZIMA HEALTH CARE, ikungahaye ku bwoko bwinshi bwa vitamins n'imyunyu ngugu umubiri ukenera buri munsi.

 

Turebere hamwe bihe bimenyetso bishobora kukwereka ko umubiri wawe ubura Vitamins?

Bimwe muri byo bimenyetso harimo:

  1. Guhora unaniwe.
  2. Kubura imbaraga.
  3. Guhorana ibicurane cyangwa kurwaragurika.
  4. Kubabara amagufa n'ingingo.
  5. Gupfuka kw'imisatsi.
  6. Inzara zoroshye cyangwa zimeneka.
  7. Uruhu rwumagaye cyangwa rudasanzwe.
  8. Kubura appetit.
  9. Ibisebe bikira buhoro.
  10. Kuva amaraso mu ishinya ry'amenyo.
  11. Kutabona neza cyane nijoro.
  12. Kwibagirwa cyane.
  13. Kudashyira hamwe.
  14. Gususumira amaguru cyangwa amaboko.
  15. Kubabara imitsi.
  16. Kubabara umutwe kenshi.
  17. Guhorana stress cyangwa kwiheba.
  18. Kugwingira ku bana.
  19. Kudakura neza mu gihagararo.
  20. Kugabanuka kw'ubudahangarwa bw'umubiri.

 

Ni izihe ngaruka zo kubura Vitamins igihe kirekire?

Iyo ikibazo gikomeje kititaweho, gishobora kuvamo:

🩸 Scurvy– iterwa no kubura Vitamin C, ikarangwa no kuva amaraso mu ishinya ry'amenyo, gukira buhoro kw'ibisebe ndetse n'amenyo ashobora kugwa.

🦵 Beriberi– iterwa no kubura Vitamin B1, ikangiza imyakura n'imitsi, igatera umunaniro, gucika intege no kugorwa no kugenda.

🌞 Pellagra– iterwa no kubura Vitamin B3, igatera ibibazo by'uruhu, impiswi, kubura appetit ndetse n'ibibazo byo kwibuka no gutekereza.

🦴 Rickets (Rachitisme)ku bana cyangwa amagufa yoroshye ku bakuru – biterwa no kubura Vitamin D, bigatuma amagufa adakomera kandi umwana ntakure neza.

 

Akamaro ka Vitamin zigize Multivitamin Casule

Multivitamin Capsule ni inyunganiramirire irimo uruhurirane rwa vitamins n'imyunyu ngugu by'ingenzi bifasha umubiri gukora neza buri munsi.

Vitamin A

  • Ifasha amaso kubona neza.
  • Ifasha gukura kw'amagufa n'amenyo.
  • Yongera ubudahangarwa bw'umubiri.
  • Ifasha uruhu kugira ubuzima bwiza.

Vitamin B1 (Thiamine)

  • Ifasha guhindura ibiryo mo imbaraga.
  • Ifasha ubwonko n'imyakura gukora neza.
  • Ifasha kugabanya umunaniro.

Vitamin B3 (Niacin)

  • Ifasha urwungano ngogozi.
  • Ifasha uruhu kugira ubuzima bwiza.
  • Ifasha umubiri gukora imbaraga.

Vitamin B12

  • Ifasha gukora amaraso.
  • Ifasha ubwonko n'imyakura.
  • Ifasha mu ikorwa ry'uturemangingo dushya.

Vitamin C

  • Yongera ubudahangarwa bw'umubiri.
  • Ifasha kwinjiza Fer mu mubiri.
  • Ifasha uruhu gukora Collagen.
  • Ifasha gukira kw'ibisebe.
  • Irinda uturemangingo kwangirika.

Vitamin D

  • Ifasha Calcium kwinjira neza mu magufa.
  • Ikomeza amagufa n'amenyo.
  • Ifasha imikaya gukora neza.
  • Ishyigikira ubudahangarwa bw'umubiri.

Vitamin E

  • Irinda uturemangingo kwangirika.
  • Ifasha uruhu n'imisatsi.
  • Ifasha ubuzima bw'imyororokere.
  • Ifasha ubwonko gukora neza.

Vitamin K

  • Ifasha amaraso kuvura neza.
  • Ifasha amagufa gukomera.
  • Ifasha gukira kw'ibikomere.

 

Icyo Multivitamin Capsule ifasha muri rusange

✅ Ifasha kongera ubudahangarwa bw'umubiri.

✅ Ifasha umubiri guhindura ibiryo mo imbaraga.

✅ Ifasha amagufa, amenyo n'imikaya gukomera.

✅ Ifasha ubwonko gukora neza no kwibuka.

✅ Ifasha amaso kugira ubuzima bwiza.

✅ Ifasha uruhu, imisatsi n'inzara.

✅ Ifasha abana gukura neza mu gihagararo no mu bwenge.

✅ Ifasha abantu bakora akazi kenshi, abanyeshuri, abagore batwite cyangwa bonsa (hakurikijwe inama z'umuganga), n'abageze mu zabukuru kubona vitamins bashobora kuba babura.

✅ Ifasha kugabanya ibyago byo kugira ibibazo biterwa no kubura vitamins.

 

 

KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

📍 Kigali – Muhima, hafi ya Hotel Okapi, Genesis TV House, Ground Floor

📞 0785686682 (WhatsApp)

🌐 www.kundubuzima.rw

🍽️ Ese Umwana Wawe Ararya Ariko Ntagire Imbaraga? Cyangwa Uhora Wumva Umunaniro Udashira?

Abantu benshi batekereza ko kurya inshuro eshatu ku munsi bihagije kugira ngo umubiri ubone intungamubiri zose ukeneye. Nyamara si ko buri gihe biba bimeze. Hari igihe umuntu arya neza, ariko umubiri ntushobore kwakira cyangwa gukoresha neza zimwe mu ntungamubiri z'ingenzi.

Calcium, Fer (Iron) na Zinc ni zimwe mu ntungamubiri umubiri udashobora kubaho udafite. Zigira uruhare rukomeye mu mikurire, gukora amaraso, gukomeza amagufa, ubwonko, ubudahangarwa bw'umubiri ndetse n'imikorere y'ingingo zitandukanye.

Izi ntungamubiri ziboneka mu biribwa byinshi birimo:

  • 🥛 Amata, yaourti na fromage (Calcium)
  • 🐟 Amafi nka sardines n'andi mafi (Calcium)
  • 🥬 Epinari, Dodo, Isombe n'izindi mboga z'icyatsi (Calcium na Fer)
  • 🥩 Inyama zitukura, umwijima n'inkoko (Fer na Zinc)
  • 🫘 Ibishyimbo, Soya, Amashaza n'Ubunyobwa (Fer na Zinc)
  • 🥚 Amagi (Fer na Zinc)
  • 🌰 Imbuto n'utubuto nka Pumpkin Seeds na Sesame (Zinc)

Nubwo ibi biribwa bikungahaye kuri izo ntungamubiri, si ko buri gihe bihaza ibyo umubiri ukeneye.

Ni yo mpamvu rimwe na rimwe hakenerwa inyunganiramirire (Supplement)kugira ngo yunganire umubiri.

Muri izo nyunganiramirire harimo Ca+Fe+Zinc Plus Capsule, iboneka muri KUNDUBUZIMA HEALTH CARE, yagenewe gufasha kongerera umubiri Calcium, Fer na Zinc ukeneye buri munsi.

 

Ese ni ibihe bimenyetso bishobora kukwereka ko umubiri wawe ubura Calcium, Fer cyangwa Zinc?

Kubura izi ntungamubiri bishobora gutangira buhoro buhoro ku buryo umuntu atabimenya. Ariko uko bigenda bikomera, umubiri utangira kugaragaza ibimenyetso bitandukanye birimo:

  1. Umunaniro uhoraho n'ubwo waruhutse.
  2. Kubura imbaraga no gucika intege vuba.
  3. Kubura amaraso (Anemia).
  4. Abana gukura nabi cyangwa kugwingira.
  5. Kuzungera umutwe cyangwa kugira isereri.
  6. Kubabara amagufa n'ingingo.
  7. Kubabara umugongo kenshi.
  8. Gususumira amaboko cyangwa amaguru.
  9. Koroha kw'amagufa cyangwa kumeneka byoroshye.
  10. Amenyo yoroshye cyangwa yangirika vuba.
  11. Imisatsi ipfuka cyane.
  12. Inzara zoroshye cyangwa zimeneka.
  13. Guhora urwaragurika.
  14. Ibikomere bikira buhoro.
  15. Kubura appetit.
  16. Uruhu rwumagaye cyangwa rutakaje ubuzima.
  17. Kutabona neza mu bihe bimwe.
  18. Kutabasha kwibanda neza ku ishuri cyangwa ku kazi.
  19. Kugira ibinya ku nzara.
  20. Kugabanuka kw'imbaraga z'imyororokere ku bagabo no ku bagore.

 

Ese bibaye igihe kirekire bishobora kugira izihe ngaruka?

Iyo kubura Calcium, Fer na Zinc bikomeje igihe kirekire bishobora gutera:

  1. Kubura amaraso bikabije.
  2. Kugabanuka kw'ubudahangarwa bw'umubiri.
  3. Kugwingira kw'abana.
  4. Kudindira mu mikurire y'ubwonko.
  5. Koroha kw'amagufa (Osteoporosis).
  6. Kubabara amagufa n'ingingo igihe kirekire.
  7. Kugabanuka kw'imbaraga zo gukora.
  8. Gukomeza kurwaragurika.
  9. Kwangirika kw'amenyo.
  10. Kugabanuka kw'ubushobozi bwo gutekereza no kwibuka.
  11. Kudakura neza kw'abana mu gihagararo.
  12. Kugabanuka kw'ubuzima bw'imyororokere.

 

Ni gute Ca+Fe+Zinc Plus Capsule ishobora kugufasha?

Ca+Fe+Zinc Plus Capsule ni inyunganiramirire ikungahaye kuri Calcium, Fer (Iron) na Zinc, intungamubiri zifite uruhare runini mu mikorere y'umubiri.

🦴Calcium

Calcium ni ingenzi mu kubaka no gukomeza amagufa n'amenyo. Ifasha kandi imikaya, imyakura n'umutima gukora neza.

🩸Fer (Iron)

Fer ifasha umubiri gukora Hemoglobin, itwara Oxygen mu mubiri. Iyo Fer ihagije, umubiri ugira imbaraga kandi ugakora neza.

🛡️Zinc

Zinc ifasha ubudahangarwa bw'umubiri, ikagira uruhare mu gukura kw'uturemangingo, gukira kw'ibikomere no gushyigikira ubuzima bw'imyororokere.

Akamaro ka Ca+Fe+Zinc Plus Capsule

✅ Ifasha kongera ubudahangarwa bw'umubiri.

✅ Ifasha gukora amaraso neza no kugabanya umunaniro uterwa no kubura Fer.

✅ Ifasha gukomeza amagufa, amenyo n'imikaya.

✅ Ifasha abana gukura neza mu gihagararo no mu mikurire y'ubwonko.

✅ Ifasha kongera appetit cyane cyane ku bana bafite ubushake buke bwo kurya.

✅ Ifasha umubiri gukoresha neza intungamubiri ziva mu mafunguro.

✅ Ifasha uruhu, imisatsi n'inzara kugira ubuzima bwiza.

✅ Ifasha abantu bageze mu zabukuru gukomeza amagufa no kubungabunga imikorere isanzwe y'umubiri.

✅ Ifasha abagore batwite, abonsa n'abandi bashobora kuba bafite ibyago byo kubura Calcium, Fer cyangwa Zinc (hakurikijwe inama z'umuganga).

✅ Ifasha gushyigikira ubuzima bw'imyororokere kuko Zinc igira uruhare mu mikorere isanzwe y'intanga ngabo n'intanga ngore.

 

KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

📍 Dukorera mu Mujyi wa Kigali, ku Muhima, mu nyubako yegeranye na Hotel Okapi ikoreramo Genesis TV, Etaje ya Mbere Hasi (Ground Floor).

📞 0785686682

📧 kundubuzimahealthcare@gmail.com

🌐 www.kundubuzima.rw

IZINDI NKORANYAMBUGA