Umutwe w’uruhande rumwe(Migraine) ni indwara y’umutwe ikunze kurwarwa n’abantu bakiri bato hagati y’imyaka 10 na 40, ikaba ifata igice kimwe cy’umutwe cyane cyane kijyanisha ku gice k’ijisho rimwe rigasa n’irihuma mu gihe urimo kuribwa umutwe ukagira iseseme, kandi bikaba byizanye nta kindi kimenyetso cy’uburwayi ufite.Ikaba iterwa n’impamvu zitandukanye.

Si ibyo gusa kuko uwarwaye uyu mutwe aba yumva ameze nk’uwasadutsemo kabiri ku buryo igice kirwaye n’ikizima aba yumva bimeze nk’ibyatandukanye.

Ese ni iki gitera umutwe w’uruhande rumwe?

Kugeza ubu  igitera iyi ndwara nyamukuru ntikizwi ariko Ubushakashatsi bugenda bwerekanako ifitanye isano n’urwungano rw’imyakura (nervous system),n’ubwonko biba bitari gukora ku buryo bwiza ndetse imitsi ijyana mo amaraso ikarega.nkuko tumaze kubivuga haruguru;

 abashakashatsi ntibarabona impamvu nyayo itera ubu burwayi ahubwo icyo babona ni ibintu byibanze byatera uwo  mutwe birimo nk’:

umuhangayiko, abantu badakunda gusinzira cyane, Stress ndetse n’umunaniro ukabije, kubura ibitotsi, abantu bafite ibibazo byihariye, Impinduka mu misemburo iyo umugore ari mu kwezi kwe cyangwa akoresha uburyo bw’ibinini mu kuboneza urubyaro,

 kutihanganira urumuri cyane cyane iyo ari amatara y’amabara anyuranye cyangwa yaka yongera azima nk ’ ibinyoteri( urugero ni amatara yo mu tubyiniro) , urusaku

 impumuro zimwe na zimwe nk’bifite umuhumuro winjira mu mazuru nk’imibavu cyangwa esansi (essence)ndetse n’amavuta amwe n’amwe, ayo tuvuga ngo arapika

,Kunywa inzoga ukarenza ukagira hangover,

Kutarya ugasonza cyane ndetse no kurira ku bihe bihindagurika

Kunywa itabi cyangwa guhumeka umwotsi waryo

Guhangayika , kudatuza. N’ibindi……

 Ibimenyetso by’ubu burwayi

* Ibimenyetso mpuruza bya migraine ni umutwe w’igice kimwe ujyana n’ijisho ry’icyo gice ;ukumva mu mutwe hameze nkaho bari guhondaguramo n’inyundo, ukaribwa cyane birenze urugero nyuma ukumva biratuje.

*  Isesemi ishobora kujyana no kuruka kandi nta yindi ndwara wumva urwaye. Bikunze gufata uwurwaye mu gitondo abyutse kandi aba yaraye ari muzima.

*  Kutihanganira urumuri, ukumva ruragutera isereri

*  Kuribwa amaso ukumva yabyimbye

*  Kutihanganira urusaku

* Gusa ibimenyetso bigenda bihindagurika bitewe n’umuntu cyangwa se bitewe n’urwego ubu burwayi buriho.

Dore  Ibyo kurya byagufasha guhangana n’ubu burwayi.

Mu gihe urwara migraine uri mu mihango cyangwa uri gufata imiti irimo imisemburo, ni byiza kurya imbuto n’imboga. Ibi bibamo estrogen y’umwimerere ikaba ibuza ikorwa rya estrogen mu mubiri ariyo ntandaro ya wa mutwe

Amafi akungahaye ku binure bya omega-3. Nubwo amafi hafi ya yose agira ibi binure ariko abikungahayeho cyane ni mackerel, salmon na herring. Gusa ukibuka ko niba utwite utemerewe mackerel kubera irimo mercure nyinshi

       Ikawanubwo ishobora gutera migraine, nyamara iyo wamaze gufatwa na migraine iturutse ku kindi kintu kunywa agakombe cyangwa tubiri tw’ikawa bishobora kugufasha kugabanya uburibwe, ariko ukibuka ko ikawa itanyobwa mu masaha yegera kuryama kuko ari umwanzi w’ibitotsi

       Tangawizinayo irafasha cyane.

Mu gihe ufite bimwe muri ibi bimenyetso twavuze haruguru nibyiza kujya kwa mu ganga kugirango bagufashe.

Dore uko wakirinda indwara ya Migraine

Birashoboka ko wakwirinda ibitera ubu burwayi,ariko ukanga ukaba ukunda kurwara uyu mutwe, ubu rero ikigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE cyabazaniye inyunganiramirire (food supplements) zunganira intungamubiri umuntu afata binyuze mu mafunguro mu gufasha ubwonko gukora neza,zigatuma amaraso atembera neza bityo zikagabanya ibyago byo kurwara umutwe wuruhande rumwe (migraine).

Muri zo  twavugamo nka:coffee tea ,Golden Six ,Cordy Active ,….              

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa inama ku buzima n'imirire iboneye mwadusanga kuri address zikurikira;       

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASImuri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw