umusemburo wa Esitorojeni  ni umusemburo wa kigore .uri mu bwoko bwiyo bita Steroid Hormone,ukaba ari umusemburo ufasha mu kororoka no mu burumbuke ku gitsina gore ,wo kimwe n’uwitwa progesterone.

Nubwo bwose uyu musemburo witwa uwakigore n’abagabo barawugira ku kigero gito cyane,uyu musemburo ukaba ufasha mu ikura n’ihisha ry’intangangore ndetse  n’ubwiza ,itoto n’ikimero cyiza abagore bagira babikesha uyu musemburo.

iyo umugore ageze mu bihe bya Menopause aribyo gucura uyu musemburo uragabanuka cyane ndetse iryo igabanuka ry’uyu musemburo wa Estrogen ritera ibibazo bitandukanye ugasanga imihango iragenda nabi bakaba bababara mu gihe cy’imihango cyangwa se umuntu agahorana umunaniro udashira, n’ibindi…

Twese (abagabo n’abagore ) tugira imisemburo ariko usanga abagore aribo bagerwaho n’impinduka nyinshi kurenza abagabo,  kuko abagore cyangwa abakobwa  hari ibyo banyuramo abagabo batanyuramo nko kujya mu mihango, gutwita, kubyara, no gucura.

Impinduka nto ibaye ku mikorere y’imisemburo igira ingaruka nyinshi ku mikorere rusange y’umubiri, ndetse ifite byinshi biyigaragaza. Iyo habayeho kutaringanira kw’imisemburo, ni ukuvuga iyo ibaye myinshi cyangwa micye, habaho impinduka zinyuranye mu mubiri.

Hano tugiye kurebera hamwe akamaro ka estrogen ndetse n’ibimenyetso binyuranye bishobora kukwereka ko uyu musemburo wagabanutse.

Dore akamaro k'umusemburo wa Esitorojeni

 1.Uyu musemburo utuma uturerantanga dukora neza ,tukarera intangangore kugeza ikuze

2.Utuma mu gitsina cy’umugore habobera kandi ugatuma uruhu rwaho rworoha cyane

3.Utuma nyababyeyi ikura ,ikagira ubushobozi bwo kwakira umwana ndetse n’amaraso akayitemberamo neza

4.Utuma amabere akura kandi umubyeyi  yabyara amashereka akazamo.

5.Utuma abagore bagira uruhu rwiza ,rworoshye n’itoto

6.Utuma abana  b’abakobwa n’abagore bagira imiterere y’umubiri yihariye itandukanye niy’abagabo

7.utera akanyamuneza no kwiyumva neza ku bagore

8.Ugabanya ibyago  byo gufatwa n’indwara z’umutima

9.Utuma amagufa y’umubiri w’umugore akomera

10.Urinda gusaza imburagihe

 Dore ibibazo biba ku mugore iyo uyu musemburo wagabanutse

  1. Kubura kw’imihango cyangwa se igatinda kuza bishobora kuba ikimenyetso cy’iyi misemburo yabaye mikeya.
    2. Kudasinzira neza ndetse no guhorana umunaniro udashira
    3. Kumva usa nk’uhora wihebye
    4. Kugabanyuka k’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina
    5. Kugira ububabare mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina
    6. Amaso yawe arumagara (your eyes are dry)
    7. Kuma k’uruhu (Your skin is dry)
    8. Kugira ubushyuhe bwinshi mu mubiri ndetse no kubira ibyuya nijoro.
    9. Kwibagirwa cyane.
    10. Gukunda kurwara umutwe cyane.
    11. Kunanirwa gusama ndetse no kuba watinda gusama.
    12. Kwiyongera ibiro bikabije kuburyo bigorana kubitakaza.
    13. Kugira za infections zo mu rwungano rw’inkari kuburyo budasanzwe.
    14. Kugira umujinya cyane.
    15. Kubabara cyane mu gihe cy’imihango.

Wari uzi ko hari inyunganiramirire (food supplement) zagufasha kongera iyo misemburo?

Ubu mu kigo KUNDUBUZIMA HEALTH CAREcyabazaniye inyunganiramirire (food supplements) zirimo: Ca+Fe+Zi ,Golden Six,Spirulina, cordy Royal Jelly, Organic Super Maca zikozwe mu bimera zifasha kongera no kuringaniza iyo misemburo iba yaragabanyutse ikajya ku kigero gikwiriye

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa inama ku buzima n'imirire iboneye mwadusanga kuri address zikurikira;           

 ADDRESS

 IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASImuri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw