Ubu bwandu bushobora guterwa n’isuku nke, kuba umugore cyangwa umukobwa yabwandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, amazi ya Piscine yanduye nayo ashobora gutuma umugore cyangwa umukobwa yandura ubu burwayi , n’ahandi..
Infections vaginales zirangwa n’iki?
Ikimenyetso nyamukuru kiranga iyi ndwara ni ururenda rudasanzwe ruturuka mu gitsina cy’umugore. Bitewe n’ubwoko bw’udukoko twateye ubwo burwayi, urwo rurenda rushobora kugira amabara atandukanye, nkaho ushobora kubona ari umweru, umuhondo,..
Mu bindi bimenyetso twavugamo:
* Kugira uburyaryate mu gitsina
* Ububabare bukabije
*Kumva wokerwa mu gitsina
*Ububabare mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina
* Kujya kunyara ukababara
* Kubyimba kwa bimwe mu bice by’imyanya ndangagitsina by’inyuma
Dore Inama zagufasha kwirinda ndetse no guhangana n’ubu burwayi
* Gukaraba inshuro 1 cyangwa 2 ku munsi
*Kwirinda gukoresha isabune bakaraba mu gitsina
*Kumutsa igitsina nyuma yo kwiyuhagira (Bien sécher la vulve après chaque toilette)
*Kudakomeza kwambara imyambaro y’imbere igihe yatose.
*Gukoresha agakingirizo iteka igihe umukobwa cyangwa umugore agirana imibonano mpuzabitsina n’abantu batandukanye.
* Mu gihe cy’imihango, umugore cyangwa umukobwa, aba agomba guhindura kenshi ibikoresho akoresha byo kwisukura.
*Mu gihe avuye mu bwiherero, umugore cyangwa umukobwa asabwa kwihanagura aganisha inyuma kugira ngo umwanda utava mu kibuno ujya mu gitsina (Aux toilettes, s’essuyer d’avant en arrière pour éviter de ramener les germes de l’anus vers le vagin).
*Kwirinda imyambaro ifatira cyane.
*Kwanika imyenda y’imbere ahantu hava izuba ndetse ikanaterwa ipasi.
*Kunywa amazi menshi kandi meza.
Dore ingaruka za infection vaginal ku bagore n’abakobwa
. kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
.Kubura ububobere
.Uburwayi bwa kanseri zitandukanye zifata imyanya myibarukiro ku bagore n’abakobwa
.Ubugumba
.Imihindagurikire y’imisemburo
Ese ubu burwayi buravurwa ?
Yego iravurwa igakira. Ni byiza ko iyo ubonye bimwe muri bya bimenyetso twabonye haruguru, ugomba kwihutira kujya kwa muganga, bakareba impamvu yabiteye, ubundi bakakuvura.
Wari uzi ko hari inyunganiramirire(food supplements) zifasha abantu bafite ibi bibazo bya Infections vaginal?
Ni byiza ko abagore ndetse n’abakobwa bita ku nama bagirwa n’inzobere nkuko twabibabwiye haruguru,kandi ni byiza ko iyo ubonye ibidasanzwe mu mikorere y’imyanya ndangabitsina,ugana muganga ku buryo bwihuse kugira ngo harebwe ikibazo kiri kubitera.
Ubu mu kigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE haboneka inyunganiramirire (food supplements) zikoze mu bimera zirimo: UTERUS CLEANSING PILLS,ALOE VERA PLUS CAPSULE ,PROPOLIS PLUS CAPSULE,A- POWER CAPSULE zunganira intungamubiri umubiri uba wbonye binyuze mu mafunguro bigafasha mu kurinda no kugabanya ibyago byo kurwara infection vaginale.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa inama ku buzima n'imirire iboneye mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASImuri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw