Indwara ya Alzheimer’s n'imwe mu ndwara zikunze kwibasira ubwonko, cyane cyane ku bantu bageze mu zabukuru. N’indwara igenda yangiza buhoro buhoro uturemangingo tw’ubwonko (brain cells), bigatuma umuntu atakaza ubushobozi bwo kwibuka, gutekereza no gufata ibyemezo. Alzheimer’s ni yo ikunze gutera indwara izwi nka dementia, ikaba igira ingaruka zikomeye ku muryango no ku mibereho y’umurwayi.
Ese wari uziko ushobora kugabanya ibyago byo kurwara indwara ya Alzeimer’s wifashishije food supplements z’umwimerere zikomoka ku bimera? Ubu IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kibafitiye inyunganiramirire (food supplements) zirimo: Deep sea fish oil soft capsule, Super Q-10 capsule, Spirulina tablets na Cofe-Tea zikungahaye ku ntungamubiri zavuzwe haruguru zifasha mu kubungabunga uturemangingo tw’ubwonko ndetse no kurwanya indwara ya alzeimer’s. Izi nyunganiramirire (food supplements) zirizewe kuko ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ibyangombwa by'ubuziranenge bitangwa na HALAL.
Dore Impamvu Zishobora Gutera Alzheimer’s (Causes & Risk Factors)
Nubwo impamvu nyayo itaramenyekana neza, hari ibintu byongera ibyago byo kuyirwara:
1.Gusaza (Age)
Imyaka ni cyo kintu gikomeye gitera ibyago bya Alzheimer’s. Abenshi bayirwara bafite imyaka 65 kuzamura.
2. Amateka y’umuryango (Genetics)
Niba hari uwo mu muryango wayirwaye, ibyago byo kuyirwara biriyongera. Kuko haba hari genes (uturemangingo ndangasano) zimwe zishobora kubigiramo uruhare.
3. Iyangirika ry’uturemangingo tw’ubwonko
Mu bwonko bw’umurwayi wa Alzheimer’s habonekamo ibyitwa Amyloid plaques(uduce tw’utunyangingo dufatira hagati y’uturemangingo) na Tau tangles(utunyangingo tw’imbere mu turemangingo tw’ubwonko twiyegeranyije),ibi bigatuma uturemangingo dupfa buhoro buhoro.
4. Indwara zifitanye isano n’imiyoboro y’amaraso
Kuba umuntu arwaye indwara nka: umuvuduko ukabije w’amaraso, diyabete, umubyibuho ukabije, indwara z’umutima byongera ibyago byo kwangirika k’ubwonko no kurwara Alzeimer’s.
5. Kudakora imyitozo ngororamubiri,
6. Kurya ibiribwa bidafite intungamubiri zihagije,
7. Kunywa inzoga nyinshi,
8. Kunywa itabi.
Ibimenyetso byerekana ko umuntu arwaye indwara ya Alzheimer’s
- Kwibagirwa ibintu bya vuba,
- Kunanirwa kuvuga amwe mu magambo umuntu yari asanzwe akoresha,
- Gutakaza ibintu kenshi,
- Kunanirwa kumenya abantu baziranye,
- Guhindagurika kw’imyitwarire,
- Kunanirwa gukora imirimo isanzwe,
- Kutamenya abo mu muryango,
- Kunanirwa kugenda cyangwa kwiyitaho,
- Kunanirwa kurya no kuvuga.
Dore Ingaruka mbi (Consequences) ziterwa n’indwara ya Alzheimer’s
Alzheimer’s igira ingaruka ku murwayi no ku muryango:
1. Gutakaza burundu ubushobozi bwo kwiyitaho,
2. Agahinda gakabije
3. Guhangayika
4. Kwigunga no kwitandukanya n’abandi
5. Kugabanuka kw’imbaraga
6. Indwara ziterwa no kudakora neza kw’umubiri
7. Kwita ku murwayi wa Alzheimer’s bisaba igihe, amafaranga n’amarangamutima menshi.
Ese umuntu yakwirinda Alzheimer’s (Prevention Ways)
Nubwo nta muti uyivura burundu, hari uburyo bwo kugabanya ibyago byo kuyirwara:
1. Kurya indyo yuzuye
2. Gukora imyitozo ngororamubiri
3. Gusoma ibitabo
4. Gukina imikino itekereza (puzzles, chess)
5. Kwiga ibintu bishya
6. Kugenzura indwara zindi (umuvuduko w’amaraso,diyabete,….)
7. Kwiga kuganira no gusabana n’abandi.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw