Vitamin ni zimwe mu ntungamubiri z’ingenzi umubiri w’umuntu ukenera kugira ngo ukore neza. Muri zo harimo Vitamin B3, izwi kandi ku izina rya Niacin cyangwa Niacinamide. Iyi vitamini iri mu itsinda rya vitamini B (B-complex) zifasha cyane mu guhindura ibiribwa umubiri umuntu aba yariye mo imbaraga. Nubwo abantu benshi batazi akamaro kayo, vitamin B3 igira uruhare rukomeye mu mikorere y’imikaya, ubwonko, uruhu ndetse n’imisemburo itandukanye mu mubiri.

Umubiri w’umuntu ntushobora kubika Vitamin B3 igihe kirekire, bityo bisaba ko umuntu ayibona buri munsi mu mafunguro cyangwa mu nyunganiramirire (food supplements).

Ese Vitamin B3 umubiri ukenera iboneka ite?

Vitamin B3 umubiri w’umuntu ukenera iboneka mu byo kurya mu gihe ifunguro ry’umuntu rigizwe n’indyo yuzuye irimo imboga n’imbuto bihagije cyangwa se food supplement (inyunganiramirire) nka: Spirulina tablets na Multivitamin ziboneka mu kigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kandi zikungahaye kuri vitamin B3 ndetse zikaba isoko nziza y’ingano iboneye ya vitamin B3 umubiri w’umuntu ukenera buri munsi bityo umuntu ntagire uburwayi buturutse ku kubura  vitamin B3 ihagije mu mubiri. Izi food supplement nyunganiramirire zirizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko bifite ibyangombwa by’ubuziranenge bihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Food and Drug Administration) na HALAL.

Ese umubiri w’umuntu ukeneye Vitamin B3 ingana ite ku munsi?

Ingano ya vitamin B3 abantu igenda itandukana bitewe n’ibyiciro ku buryo bukurikira:

Abagabo bakuze:mg 16ku munsi

Abagore bakuze:mg 14ku munsi

Abagore batwite:mg 18ku munsi

Abagore bonsa:mg 17ku munsi

Abana:mg 6–16ku munsi

Dore akamaro ka Vitamin B3 ku mubiri w’umuntu

1.Ifasha umubiri kubona imbaraga

Vitamin B3 ifasha mu guhindura ibiribwa umuntu arya nk’ibirimo amavuta, poroteyine n’ibinyasukari mo ingufu zikoreshwa n’umubiri. Ibi bituma uturemangingo tw’umubiri dukora neza kandi umubiri ukagira imbaraga zihagije mu bikorwa bya buri munsi.

2. Ifasha umutima gukora neza

Vitamin B3 ifasha kugabanya cholesterol mbi (LDL) mu maraso no kongera cholesterol nziza (HDL). Ibi bifasha kurinda indwara z’umutima no kugabanya ibyago byo gufatwa n’indwara zifata imiyoboro y’amaraso.

3. Ifasha mu kurinda uruhu no gutuma rusa neza

Vitamin B3 ifasha uruhu gukomeza kuba rwiza kandi rugahora rutoshye ndetse ikunze gukoreshwa cyane mu mavuta n’ibindi byo kwisiga bifasha uruhu n’imisatsi.

4. Ifasha ubwonko gukora neza

Iyi vitamin ifite uruhare mu mikorere myiza y’ubwonko. Ifasha kunoza imikorere y’imyakura (nerves) no kugabanya ibyago byo kurwara uburwayi bwo kwibagirwa cyangwa izindi ndwara zifitanye isano n’imikorere y’ubwonko.

5. Ifasha cyane mu gukora amaraso

Iyi vitamini ifasha mu gukora no gutunganya bimwe mu bigize amaraso, bigafasha umubiri gutwara umwuka wa oxygen neza.

6. Ifasha mu mikorere myiza y’igogora

Vitamin B3 igira uruhare mu mikorere myiza y’igifu n’amara. Ifasha mu gusya ibiribwa neza no gutuma umubiri ubasha gukuramo intungamubiri zikenewe.

7. Ifasha kugabanya umunaniro n’intege nke

Kubera uruhare rwayo mu gutanga ingufu, Vitamin B3 ifasha kugabanya umunaniro ukabije n’intege nke, bigatuma umuntu agira imbaraga mu mubiri.

8. Ifasha kurinda indwara ya Pellagra

Dore bimwe mu biribwa wasangamo vitamin B3

Mu biribwa bibonekamo vitamin B3 harimo: Inyama (inkoko, inyama z’inka), amafi, amagi, ibinyampeke (nk’umuceri n’ingano), ibishyimbo.

Vitamin B3ni vitamini ifite akamaro kanini ku buzima bw’umubiri kuko ifasha mu gutanga imbaraga, gukora imisemburo y’umubiri, gufasha ubwonko n’imyakura gukora neza ndetse no kurinda ubuzima bw’uruhu. Kurya indyo yuzuye igizwe n’ibiribwa bitandukanye ni byo bifasha umubiri kubona iyi vitamini ku rugero rukwiye.

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;                          

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw