Umunyu (Sodium Chloride) ni kimwe mu bintu bikunze gukoreshwa cyane mu gutegura amafunguro. Ufasha kongerera amafunguro uburyohe kandi ukagira uruhare mu mikorere y’umubiri. Ariko nubwo umunyu (sodium chloride) ifitiye umubiri akamaro mu rugero ruto, kuyirya ku bwinshi bishobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima.

Umunyu mwinshi mu mafunguro ushobora kongera ibyago byo kugira umuvuduko ukabije w’amaraso, indwara z’umutima n’iz’impyiko. Kugabanya umunyu ni uburyo bwiza bwo kubungabungabunga ubuzima, ariko umubiri nawo ukenera intungamubiri zifasha umutima, imitsi n’imikorere myiza y’umubiri. Muri urwo rwego Ikigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kibafitiye food supplements (inyunganiramirire) zirimo: Deep sea fish oil, Power resource capsule, Sunset, Reishi capsule na Lipid reducing tablets zikubgahaye ku ntungamubiri umubiri ukenera buri munsi kandi zifasha mu kurwanya indwara z’umutima n’impyiko ndetse zikazamura ubudahangarwa bw’umubiri. Izi food supplement nyunganiramirire zirizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko bifite ibyangombwa by’ubuziranenge bihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Food and Drug Administration) na HALAL.

Abahanga mu by’imirire bagaragaza ko abantu benshi ku isi barya umunyu urenze urugero rukenewe ku mubiri, bikaba bishobora guteza indwara zitandukanye. Kubera iyo mpamvu, ni ingenzi ko umuntu amenya impamvu ari ngombwa kugabanya umunyu mu mafunguro ye.

Dore zimwe mu mpamvu zituma umuntu agomba kugabanya umunyu mu mirire ye

1. Kugabanya ibyago byo kugira umuvuduko ukabije w’amaraso

Imwe mu mpamvu zikomeye zituma abantu basabwa kugabanya umunyu ni uko kurya umunyu mwinshi bituma sodium iba nyinshi mu mubiri bikongera umuvuduko w’amaraso (hypertension, ibi bikaba bishobora kongera ibyago byo kurwara n’izindi ndwara z’umutima zituruka ku muvuduko w’amaraso uri hejuru nka stroke, heart failure na heart attack.

2. Kurinda indwara zifata impyiko

Impyiko ni zo zifasha umubiri kugenzura urugero rwa sodium n’amazi mu mubiri. Iyo umuntu arya umunyu mwinshi cyane, impyiko zikora cyane kugira ngo zisohore sodium irenze urugero.

Ibi bishobora kunaniza impyiko, gutuma imikorere yazo igabanuka bityo ibyago byo kuba umuntu yarwara indwara z’impyiko zidakira byiyongera.

3. Kugabanya kubyimbirwa (water retention)

Umunyu mwinshi ushobora gutuma umubiri ufata amazi menshi, bikaba byatera kubyimba amaguru/ibirenge, ku maboko no mu maso.

4. Kugabanya ibyago byo kurwara stroke

Kurya umunyu mwinshi bifitanye isano no kwiyongera kw’ibyago byo kugira stroke. Iyo umuvuduko w’amaraso uzamutse cyane, ushobora gutuma imitsi y’amaraso mu bwonko yangirika cyangwa igaturika, bigatera stroke.

Kugabanya umunyu mu mirire rero ni uburyo bwiza bwo zifasha kugabanya ibyago byo kurwara iyi ndwara.

5. Kugabanya ibyago byo kurwara osteoporosis

Ubushakashatsi bwerekana ko sodium nyinshi mu mubiri ishobora gutuma calcium isohoka mu mubiri binyuze mu nkari. Ibi bishobora gutuma amagufa agenda yoroha buhoro buhoro, bikongera ibyago byo kugira osteoporosis(kumungwa kw’amagufwa).

Ese umuntu akwiye kurya umunyu ungana ute ku munsi

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ryatangaje ko umuntu mukuru atagomba kurya umunyu urenze garama 5 ku munsi.

Ariko mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi barya umunyu urenze iki kigero bitewe n’ibiribwa byatunganyijwe (processed foods) n’ibiryo birimo umunyu mwinshi bafata bya hato na hato.

Nubwo umunyu ari ingenzi mu mikorere y’umubiri, kuwurya ari mwinshi bishobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima birimo umuvuduko ukabije w’amaraso, indwara z’umutima, indwara z’impyiko ndetse na stroke. Kugabanya umunyu mu mirire ni imwe mu ntambwe z’ingenzi umuntu yafata kugira ngo arinde ubuzima bwe kandi agire ubuzima burambye.

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;                          

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw