Vitamine B2, izwi cyane ku izina rya Riboflavin, ni imwe muri za vitamine zo mu itsinda rya Vitamin B complex zigira uruhare rukomeye mu mikorere myiza y’umubiri. Iyi vitamine ni ingenzi cyane mu gutuma umubiri ubasha guhindura ibiribwa turya mo ingufu, gufasha imikorere y’uturemangingo, no kurinda umubiri indwara zitandukanye.

Kubera ko Riboflavin itabikwa mu mubiri igihe kirekire, ni ngombwa ko umuntu ayibona buri munsi binyuze mu mirire ye ya buri munsi.

Ese Vitamin B2 umubiri ukenera iboneka ite?

Vitamin B2 umubiri w’umuntu ukenera iboneka mu byo kurya mu gihe ifunguro ry’umuntu rigizwe n’indyo yuzuye irimo imboga n’imbuto bihagije cyangwa se food supplement (inyunganiramirire) nka: Spirulina tablets na Multivitamin ziboneka mu kigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kandi zikungahaye kuri vitamin B2 ndetse zikaba isoko nziza y’ingano iboneye ya vitamin B2 umubiri w’umuntu ukenera buri munsi bityo umuntu ntagire uburwayi buturutse ku kubura  vitamin B2 ihagije mu mubiri. Izi food supplement nyunganiramirire zirizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko bifite ibyangombwa by’ubuziranenge bihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Food and Drug Administration) na HALAL.

Ese umubiri w’umuntu ukeneye Vitamin B2 ingana ite ku munsi?

Ingano ya vitamin B2 abantu igenda itandukana bitewe n’ibyiciro ku buryo bukurikira:

  • Abagabo bakuru (19+ years): hafi 1.3 mg ku munsi
  • Abagore bakuru (19+ years): hafi 1.1 mg ku munsi
  • Abagore batwite: hafi 1.4 mg ku munsi
  • Abagore bonsa: hafi 1.6 mg ku munsi

Abana;

  • Amezi 0–6 : 0.3 mg ku munsi
  • Amezi 7–12: 0.4 mg
  • Imyaka 1–3: 0.5 mg
  • Imyaka 4–8: 0.6 mg
  • Imyaka 9–13: 0.9 mg
  • Imyaka 14–18:
    • Abahungu: 1.3 mg
    • Abakobwa: 1.0 mg

Dore akamaro ka Vitamin B2 ku mubiri w’umuntu

1.Ifasha umubiri kubona imbaraga

Kimwe mu by’ingenzi Riboflavin ikora mu mubiri ni gufasha mu guhinduraibiribwa mo ingufu (energy metabolism). Iyi vitamine ifasha mu gutunganya Carbohydrates, ibinure (fats) na proteins.

Iyo umuntu abuze Riboflavin, umubiri ushobora kunanirwa gukoresha neza ibyo biribwa, bigatuma umuntu yumva umunaniro, intege nke no kubura imbaraga.

2. Ifasha umutima gukora neza

Vitamin B2 ifasha kugabanya cholesterol mbi (LDL) mu maraso no kongera cholesterol nziza (HDL). Ibi bifasha kurinda indwara z’umutima no kugabanya ibyago byo gufatwa n’indwara zifata imiyoboro y’amaraso.

3. Ifasha mu kurinda uruhu no gutuma rusa neza

Vitamin B2 ifasha uruhu gukomeza kuba rwiza kandi rugahora rutoshye ndetse ikunze gukoreshwa cyane mu mavuta n’ibindi byo kwisiga bifasha uruhu n’imisatsi.

4. Ifasha ubwonko gukora neza

Vitamin B2 ifite uruhare mu mikorere myiza y’ubwonko. Ifasha kunoza imikorere y’imyakura (nerves) no kugabanya ibyago byo kurwara uburwayi bwo kwibagirwa cyangwa izindi ndwara zifitanye isano n’imikorere y’ubwonko.

5. Ifasha cyane mu gukora amaraso

Iyi vitamini ifasha mu gukora no gutunganya bimwe mu bigize amaraso, bigafasha umubiri gutwara umwuka wa oxygen neza.

6. Irinda umubiri kwangizwa n’udukoko twangiza (Antioxidant role)

Vitamine B2 ifasha mu mikorere y’imisemburo ifasha umubiri kurwanya stress oxidative iterwa na free radicals.

Ibi bifasha mu kurinda uturemangingo tw’umubiri, kugabanya ibyago by’indwara zidakira ndetse gufasha umubiri gusaza buhoro.

Dore bimwe mu biribwa wasangamo vitamin B2

Mu biribwa bibonekamo vitamin B2 harimo: amata n’ibiyakomokaho, amagi, inyama, amafi, imboga rwatsi (nk’imboga z’ibabi), ibinyampeke bimwe n’imbuto.

Vitamin B2ni vitamini ifite akamaro kanini ku buzima bw’umubiri kuko ifasha mu gutanga imbaraga, gukora imisemburo y’umubiri, gufasha ubwonko n’imyakura gukora neza ndetse no kurinda ubuzima bw’uruhu. Kurya indyo yuzuye igizwe n’ibiribwa bitandukanye ni byo bifasha umubiri kubona iyi vitamini ku rugero rukwiye.

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;                          

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw