Ubudahangarwa bw’umubiri ni bwo bwirinzi bwawo. Ni bwo umubiri wifashisha mu guhangana n’indwara ziterwa na mikorobi zaba bagiteri, imiyege na virusi. Si ibyo gusa kuko ubudahangarwa bw’umubiri ni bwo bugira uruhare mu gusukura umubiri busohoramo ibyawutera kanseri.

Nyamara kandi bitewe n’impamvu zinyuranye zaba izituruka ku burwayi, imirire se cyangwa izindi mpamvu, hari igihe ubudahangarwa bucika intege, maze umubiri ukagira ibimenyetso ugaragaza byakwereka ko bwagabanyutse

Wari uzi ko hari food supplement (inyunganiramirire) z’umwimerere zifasha cyane mu kuzamura ubudahangarwa (immunity) bw’umubiri?

Ubu IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kibafitiye inyunganiramirire (food supplements) zirimo: Golden Six Capsule, Lycopene capsules,  High calcium protein powder na Garlic soft capsule zifasha mu kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri (immunity) no gusana uturemangingo tw’umubiri muri rusange. Izi nyunganiramirire (food supplements) zirizewe kuko ku ruhando mpuzamahanga kandi nta ngaruka mbi zigira ku buzima bw’uwazikoresheje.

Reka turebere hamwe ibimenyetso 5 bikwerekako ubudahangarwa bwacitse intege cyangwa se bwagabanyutse.

1. Umunaniro

Yego nibyo umunaniro ugira ibintu byinshi biwutera ku isonga hakaza gukora akazi kaba ak’ingufu z’umubiri cyangwa ingufu z’ubwonko. Nyamara mu gihe ugira umunaniro nta kintu kidasanzwe uzi wakoze, cyangwa ugasanga uri kugira umunaniro uhoraho ku buryo n’urugendo rugufi rukunaniza, hamwe no guterura ikintu kitaremereye cyane bikubera ingorabahizi, ntuzashakire ahandi, abasirikare bawe baba bacitse intege cyangwa bagabanyutse.

2. Guhorana indwara ziterwa na mikorobi

Indwara ziterwa na mikorobe tuzirindwa nuko dufite ubudahangarwa bukora neza. N’ubusanzwe ahatuzengurutse (surroundings), mu kanwa ndetse no ku mubiri hahora mikorobe nyinshi nyamara kubera ubudahangarwa bukomeye, izo mikorobe ntacyo zidutwara. Ariko iyo umuntu atangiye kurwaragurika bihoraho ni ikimenyetso cy’uko umubiri we uba watangiye gutakaza ubwirinzi/ubudahangarwa bwawo.

3. Guhora umuntu arwaye inkorora, ibicurane n’indwara zinyuranye zo mu muhogo

Akenshi izi ndwara ziterwa na virusi. Ubudahangarwa bwacu akamaro kabwo ni ukuturinda kwandura indwara ziterwa na virusi dore ko inyinshi nta n’imiti zigira, burya itangwa ni iyo kongerera ingufu ubudahangarwa. Rero niba usigaye uhora ufite ibibazo mu muhogo, ibicurane bidakira ni ikindi kimenyetso cyerekana ko ubudahangarwa bw’umubiri bwacitse intege.

4. Ibikomere bitinda gukira

Ubusanzwe iyo ukomeretse umubiri uhita uhera ubwo utangira kwisana ku buryo nyuma y’igihe runaka ahari hakomeretse haba hakize hasigaye inkovu.

Iyo umuntu asigaye akomereka nubwo byaba igikomere gito ugasanga kugira ngo gikire biratwara igihe kinini biba bivuze ko ubudahangarwa bw’umubiri we buba bwaracitse intege.

5. Ubwivumbure bw’umubiri

Akenshi ntabwo duhuza ibidutera ubwivumbure. Hari abatihanganira ivumbi, abatihanganira imbeho n’umuyaga, ubwayi, ibihumura cyane, n’ibindi. Akenshi ibi iyo bitugezeho umubiri ntubyihanganire birangwa no kwitsamura, kwishimagura no kugira uduheri ku mubiri, ibicurane no gutukura amaso ukayabyiringira.

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;                          

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw