Kanseri y’udusabo tw’intangangore n’imwe mu ndwara zikomeye zibasira abagore ariko akenshi igaragara itinze ndetse iyo idakurikiranywe hakiri kare, ishobora gushyira ubuzima mu kaga.
Ese Kanseri y’udusabo tw’intangangore niki?
Ni indwara iterwa n’ukwiyongera kudasanzwe kw’uturemangingo (uncontrolled cell division) mu dusabo tw’intangangore (ovaries), tugatangira gukora utubyimba (tumors) dushobora no gukwirakwira mu zindi ngingo z’umubiri.
Ubusanzwe, udusabo tw’intangangore dufite akamaro ko gutanga intangangore (eggs) no gukora imisemburo nka estrogen na progesterone. Iyo habaye impinduka mbi mu mikorere y’uturemangingo twaho, bishobora kuvamo kanseri.
Ese wari uzi ko hari food supplement (inyunganiramirire) z’umwimerere zagufasha kurwanya kanseri y’udusabo tw’intangangore (ovarian cancer)?
Ubu IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kibafitiye inyunganiramirire (food supplements) z’umwimerere zirimo: Ovary care Capsule, Reishi capsule, Suppository gel, Power resource capsule na garlic soft capsule zifasha mu gusana uturemangingo gusukura imyanya ndangagitsina y’umugore, kuringaniza imisemburo y’abagore (progesterone na Estrogen) ndetse zigahangana cyane na za mikorobe zifata mu myanya ndangagitsina. Izi nyunganiramirire (food supplements) zirizewe kuko ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ibyangombwa by'ubuziranenge bitangwa FDA (Food and Drugs Administration) kandi nta ngaruka mbi zigira ku buzima bw’uwazikoresheje.
Impamvu zishobora gutera ovarian cancer
Nubwo impamvu nyakuri itera iyi kanseri itaramenyekana neza, hari ibintu byinshi byongera ibyago byo kuyirwara, muri byo twavugamo;
1. Imyaka
Abagore barengeje imyaka 50 bafite ibyago byinshi byo kuyirwara, cyane cyane abageze mu gihe cya menopause.
2. Uruherekane mu muryango (hereditary)
Niba mu muryango harimo umuntu wigeze kurwara iyi kanseri cyangwa kanseri y’ibere, ibyago biriyongera. Impinduka (mutations) mu turemangingo ndangasano nka BRCA1 na BRCA2 zifitanye isano n’iyi ndwara.
3. Kuba utarigeze ubyara
Abagore batigeze babyara cyangwa babyaye batinze cyane bashobora kugira ibyago byinshi.
4. Imisemburo (Hormones) itaringaniye
Gufata imiti irimo imisemburo igihe kirekire, cyane cyane mu gihe cya menopause, byongera ibyago byo kurwara ovarian cancer.
5. Obesity (umubyibuho ukabije)
Kugira ibiro byinshi bishobora kugira uruhare mu kongera ibyago bya kanseri zitandukanye harimo n’iyi.
6. Kuba umugore arwaye indwara ya endometriosis
Endometriosis n’indwara nuko uturemangingo two mu mura twiyongera cyane kandi tugakwira no mu bindi bice by’umubiri. Ibi nabyo bikaba byongera ibyago byo kurwara ovarian cancer.
Dore bimwe mu bimenyetso byakwereka ko urwaye kanseri y’udusabo tw’intangangore
Mu ntangiriro, ibimenyetso bishobora kuba bitagaragara neza, ariko uko indwara ikura, ushobora kubona:
- Kubabara mu nda yo hasi cyangwa mu kiziba cy’inda
- Kubyimba inda (bloating)
- Kumva uhaga vuba igihe urya
- Guhinduka kw’imikorere y’igifu (nko kuribwa mu nda cyangwa constipation)
- Kujya mu musarane kenshi (cyane inkari)
- Gutakaza ibiro mu buryo budasobanutse
Ingaruka mbi za ovarian cancer
Iyo iyi kanseri itavuwe cyangwa igafatwa itinze, ishobora guteza ingaruka zikomeye:
1. Gukwirakwira mu mubiri (Metastasis)
Kanseri ishobora gukwirakwira mu mara, mu mwijima, mu bihaha cyangwa mu zindi ngingo z’umubiri, bigatuma kuyivura bigorana cyane.
2. Uburibwe bukabije
Umurwayi ashobora kugira uburibwe bukomeye mu nda no mu zindi ngingo, bigira ingaruka ku mibereho ye ya buri munsi.
3. Ascites (kuzura amazi mu nda)
Amazi ashobora kwiyongera mu nda, bigatera kubyimba no guhumeka nabi.
4. Ubugumba (Infertility)
Kubera ko iyi kanseri ifata udusabo tw’intangangore, ishobora gutuma umugore atakaza ubushobozi bwo kubyara.
5. Guta ibiro bikabije n’intege nke
Indwara ituma umubiri ucika intege, umuntu agatakaza ibiro ku buryo bushobora guteza ibindi bibazo.
6. Urupfu
Iyo igeze ku rwego rukomeye cyane kandi itavuwe neza, ishobora kuvamo urupfu.
7. Agahinda gakabije (depression)
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw