Trichomoniasis cyangwa Tirikomonanse mu rurimi rw’ikinyarwanda n’indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina ikaba iterwa n’agakoko kitwa Trichomonas vaginalis (soma tirikomonasi vajinalisi). Habaho n’indi ndwara yo mu nda iterwa n’agakoko ka trichomonas ariko yo yitwa trichomonas intestinalis.
Iyi ndwara ifata cyane abagore gusa n’abagabo barayandura iyo bakoranye imibonano idakingiye n’abagore banduye iyi ndwara.
Ese wari uzi ko hari food supplement (inyunganiramirire) z’umwimerere zagufasha kurwanya indwara ya Tirikomonanse (Trichomoniasis)?
Ubu IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kibafitiye inyunganiramirire (food supplements) z’umwimerere zirimo: Ovary care Capsule, Reishi capsule, Golden hypha, Power resource capsule na garlic soft capsule zifasha mu gusana uturemangingo gusukura imyanya ndangagitsina y’umugore ndetse zigahangana cyane na za mikorobe zifata mu myanya ndangagitsina. Izi nyunganiramirire (food supplements) zirizewe kuko ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ibyangombwa by'ubuziranenge bitangwa FDA (Food and Drugs Administration) kandi nta ngaruka mbi zigira ku buzima bw’uwazikoresheje.
Trichomoniasis irangwa n’iki?
A. Ku bagabo
Akenshi ku bagabo iyi ndwara ntigaragaza ibimenyetso, umenya ko uyanduye ari uko uwo mukoranye imibonano umwanduje. Gusa kuri bamwe ibimenyetso biragaragara. Iyo rero bigaragaye ni ibi bikurikira:
- Uburyaryate mu gitsina imbere
- Ibintu bisohoka mu gitsina rimwe na rimwe binuka
- Kumva wokerwa umaze kunyara cyangwa gusohora.
B. Ku bagore
Abagore bo hafi ya bose bagaragaza ibimenyetso. Ibyo nabyo ni ibikurikira:
- Mu gitsina havamo ibintu birenduka bifite ibara riri hagati y’icyatsi n’umuhondo kandi binuka cyane
- Kubabara ari kunyara
- Uburyaryate no kwishimagura mu gitsina
- Kubangamirwa mu igihe cyo gukora imibonano
- Kuribwa mu kiziba cy’inda (kuri bamwe).
Ibi bimenyetso akenshi birijyana hagati y’iminsi 5 na 28 ku bagore, niyo yaba atafashe imiti. Gusa iyo bigiye ukibwira ko indwara yikijije, uba wikururira ibyago bitandukanye.
Ku mugore wayirwaye ntiyivuze neza agira ibyago bikurikira:
- Iyo atwite ingobyi y’umwana ishobora gufunguka bityo agakuramo inda
- Iyo umwana avutse ayivukanye aba afite ibyago byo kutageza imyaka 5 akiri muzima mu gihe atavuwe
- Umugore ufite iyi ndwara ahorana udusebe mu gitsina bityo kwandura SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano bikaba byoroshye.
Ni gute wakirinda iyi ndwara?
- Ibuka agakingirizo igihe cyose ukoze imibonano mpuzabitsina n’uwo mutashakanye.
- Irinde guca inyuma uwo mwashakanye, niba uri ingaragu wifate
- Ku bagore, irinde gusangira imyenda y’imbere, ibikoresho byo kogeramo, ibitambaro byihanaguzwa, ndetse n’imisarane bicaraho ya rusange uyirinde mu gihe bishoboka
Mu gihe ukeka ko wanduye ihutire kwivuza kandi ntugakore imibonano mu gihe utarakira neza.
Niba umenyeko wanduye bwira uwo mwakoranye imibonano nawe yivuze.
Twibutseko akenshi ku mugore utwite arwaye iyi ndwara iyo inda itavuyemo umwana avuka adashyitse ibiro. Ni ngombwa rero kumwitaho cyane.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw