Psoriasis n’indwara y’uruhu iterwa n’uko umubiri ukora uturemangingo tw’uruhu (skin cells) ku muvuduko urenze usanzwe. Ibi bituma uturemangingo dupfa tudakurwaho neza, bigahurira hamwe ku ruhu bikagaragara nk’ibisebe byumutse, byeruruka cyangwa bitukura.
Iyi ndwara ishobora gufata abantu b’ingeri zose, yaba abana cyangwa abakuru, kandi nubwo itandura, ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibereho y’umuntu uyifite.
Ese wari uzi ko hari food supplement (inyunganiramirire) z’umwimerere zagufasha kurwanya indwara ya Psoriasis?
Ubu IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kibafitiye inyunganiramirire (food supplements) z’umwimerere zirimo: Aloe-Vera plus capsule, Reishi capsule, Golden hypha, Power resource capsule na garlic soft capsule zifasha mu gusana uturemangingo tw’uruhu no kurwanya za mikorobe zishobora kurwangiza. Izi nyunganiramirire (food supplements) zirizewe kuko ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ibyangombwa by'ubuziranenge bitangwa FDA (Food and Drugs Administration) kandi nta ngaruka mbi zigira ku buzima bw’uwazikoresheje.
ESE INDWARA YA PSORIASIS ITERWA NIKI?
Nubwo impamvu nyamukuru itera indwara ya psoriasis itaramenyekana neza, abashakashatsi bagaragaza ko ifitanye isano n’imikorere idasanzwe y’ubwirinzi bw’umubiri (immune system). Hari ibintu by’ingenzi bishobora kuyitera cyangwa kuba intandaro/imbarutso yayo:
1. Imiterere y’umubiri (Genetics)
Niba mu muryango hari abantu bayirwaye, hari amahirwe menshi ko n’abandi bashobora kuyirwara
2. Uburwayi bw’ubwirinzi bw’umubiri
Psoriasis ifatwa nk’indwara ya auto-immune, aho ubwirinzi bw’umubiri bwibasira uturemangingo twawo bwite.
3. Stress (ihungabana ry’amarangamutima)
Guhangayika cyane bishobora gutuma psoriasis itangira cyangwa igakara kurushaho.
4. Indwara cyangwa ubwandu (infections)
Indwara zimwe na zimwe, cyane cyane izifata mu muhogo (nka strep throat), zishobora gutuma psoriasis igaragara.
5. Imiti imwe n’imwe
Hari imiti ishobora gutuma iyi ndwara izamuka, nko ku bantu bafata imiti igabanya ubwirinzi bw’umubiri.
6. Imihindagurikire y’ikirere
Ubukonje bukabije bushobora gutuma ibimenyetso bya psoriasis byiyongera.
IBIMENYETSO BYA PSORIASIS
Ibimenyetso bya psoriasis biratandukanye bitewe n’umuntu, ariko ibikunze kugaragara ni ibi bikurikira:
- Gutukura kw’uruhu ndetse rukiremaho uduce tweruruka cyangwa twumye (scaly patches)
- Ububabare bw’uruhu bukabije
- Kumagara k’uruhu ndetse rukagenda rucika ibisebe
- Kubona uruhu rusa nk’urwahiye
- Guhinduka kw’ibara ry’inzara cyangwa zikangirika
- Kugira ibisebe bishobora kugaragara ku mutwe, ku nkokora, ku ivi cyangwa ku mugongo
INGARUKA MBI ZITERWA N’INDWARA YA PSORIASIS
Nubwo psoriasis igaragara cyane ku ruhu, ishobora kugira izindi ngaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu:
1. Ihungabana ryo mu mutwe
Abantu bafite psoriasis bashobora kugira ipfunwe, kwiheba cyangwa anxiety bitewe n’imiterere y’uruhu rwabo.
2. Indwara zifata ingingo (Psoriatic arthritis)
Abamwe mu barwayi bashobora kugira ububabare mu ngingo, kubyimba no kugorana kugenda.
3. Indwara z’umutima n’imiyoboro y’amaraso
Psoriasis ifitanye isano n’ingaruka zongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima.
4. Kugabanuka k’ubuzima bwiza (quality of life)
Kubera kubabara, kwishimagura no guhangayika, imibereho y’umurwayi ishobora guhungabana.
Psoriasis ni indwara y’uruhu idakira ariko ishobora kugenzurwa neza iyo uyirwaye yitabwaho hakiri kare kandi agakurikiza inama za muganga.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw