Diyabete cyangwa indwara y’igisukari (diabetes mellitus) ni indwara yibasira uburyo umubiri ukoresha isukari (isukari yo mu maraso izwi nka glucose), uyirwaye agira isukari nyinshi mu maraso, bitewe n’uko umubiri ukora umusemburo wa insulin nabi cyangwa se uturemangingo tw’umubiri tutumva neza insulin.
Glucose ni ingenzi mu mubiri cyane kuko niyo soko y’imbaraga umubiri ukoresha, niyo ituma uturemangingo dushobora gukora neza, kandi ifasha ubwonko mu mikorere n’imitekerereze.
Umurwayi wayo arangwa no kugira isukari nyinshi cyane kurenza ikenewe mu maraso. Ibi bitera ibibazo bitandukanye mu mikorere y’umubiri n’ubuzima muri rusange. N’ubwo impamvu zituma isukari yiyongera zitandukanye, gusa byose bitera ikibazo gikomeye.
Habaho ubwoko 3 butandukanye, n’ubwo ubuzwi cyane ari 2;
Ubwoko bwa 1: Diyabete iterwa n’uko umubiri udakora insulin .
Aha umubiri ntuba ubashije gukora insulin. Ubu bwoko buza umuntu akiri muto kandi igaragara ku bantu bacye. Abarwayi ba diyabete ya 1 bagomba kwitera inshinge za insulin ubuzima bwabo bwose, aba bagomba kandi guhora bapima ibipimo by’isukari mu maraso ndetse bakagira n’ibyo barya byihariye.
Ubwoko bwa 2: Diyabete iterwa n’uko umubiri udakora insulin ihagije
Iki gihe, umubiri ntuba ukora insulin ihagije cyangwa se uturemangingo tw’umubiri twinangira ku mikorere ya insulin (insulin resistance). Ubu bwoko akenshi ntibugaragaza ibimenyetso, bigenda biba bibi uko igihe gishira, umurwayi akaba yakenera nawe ibinini biringaniza insulin.
Umubyibuho ukabije, kudakora imyitozo ngorora mubiri no kurya nabi ni bimwe mu bishobora gutera ubu bwoko bwa 2. Uko umuntu agenda akura kandi niko ibyago byo kuyirwara bigenda byiyongera.
Ubwoko bwa 3: Diyabete iterwa no gusama (gestational diabetes).
Ubu bwoko bwa diyabete bwibasira abagore batwite. Abagore bamwe na bamwe bagira isukari nyinshi mu maraso, umubiri wabo ntubashe gukora insulin ihagije mu gutwara iyo sukari no kuyibika mu turemangingo ahubwo igakomeza kwiyongera mu maraso.
Ivurwa mu gihe umugore atwite, iyo itavuwe neza bitera ibibazo bikomeye ku nda. Imyitozo ngorora mubiri ikwiye ndetse no kurya neza byafasha umugore kuyirwanya.
Ibimenyetso bya diyabete
Ibimenyetso byayo bigenda bitandukana bitewe n’uburyo igipimo cy’isukari mu mubiri cyazamutse ndetse n’ubwoko bw’iyo ufite.
Ubwoko bwa 1 (umubiri udakora insulin) akenshi nibwo ibimenyetso biza vuba kandi bikaza bikomeye, naho ku barwaye iya 2 (umubiri ukora insulin idahagije) hari igihe ibimenyetso bitaza ukaba wamara n’igihe kinini utarabimenya.
Diyabete yo mu bwoko bwa 2 (umubiri ukora insulin nke) niyo iboneka cyane ku bantu benshi (90% y’abarwayi baba bafite ubwoko bwa 2), ishobora kuza igihe cyose n’ubwo abakuru aribo igaragaraho cyane. Naho ubwoko bwa 1 bukunda kugaragara cyane ku bana bato n’ingimbi.
Bimwe mu bimenyetso n’ibiyiranga harimo kugira inyota ihoraho idashira, kujya kunyara buri kanya, gusonza bidasanzwe, kwiyongera ibiro cyangwa gutakaza ibiro mu buryo budasanzwe, guhora wumva unaniwe, kureba ibicyezicyezi, kugira ibisebe bidakira cyangwa bitinda gukira, kunyara inkari zihumura (ibi biterwa n’uko hagaragara mu nkari ibyitwa ketones, biba byatewe nuko nta insulin ihagije iri mu mubiri), guhorana infections zitandukanye, nk’izo mu ishinya, ku ruhu ndetse no mu gitsina, kumva umubiri udakomeye n’ibindi.
Diyabete ipimwa ite?
Bavuga ko umuntu arwaye iyo ibipimo by’isukari yo mu maraso (nka nyuma y’amasaha 2 umaze kurya) bingana cyangwa biruta 11.1mmol/L (≥200mg/dl) cyangwa se waba utariye bikaba bingana cyangwa biruta 7mmol/L (≥126mg/dl)
Iyo nta bindi bimenyetso bigaragara ariko, ibipimo by’isukari mu maraso yawe bikaba biri hejuru, uku gupima gusubirwamo ku minsi itandukanye kugira ngo byemezwe ko urwaye koko.
Diyabete ntipimirwa gusa mu maraso no mu nkari igaragaramo. Mu nkari z’umurwayi hagaragaramo ibipimo biri hejuru by’isukari (ku muntu muzima nta sukari ishobora kugaragara mu nkari kuko yose iguma mu mubiri ntisohoke).
Ibi bipimo bitangwa na laboratwali, uretse ko ubu hari n’utundi dukoresho (utumashini dupima diyabete) tworoshye gukoresha nawe wakwigurira muri farumasi.
Izi diyabete zose, iyo zikurikiranywe neza nta bibazo bikomeye zitera. Iyo mu bwoko bwa 1 nta muti igira, uyirwara ubuzima bwawe bwose. Iyo mu bwoko bwa 2 nayo uyirwara ubuzima bwose n’ubwo yo ushobora kubaho nta miti ukenera igihe cyose witaye ku buzima bwawe; ukora sport, ukarya bikwiye ndetse ukagira ibiro biri ku murongo.
Iyo idakurikiranywe ngo ivurwe neza itera ibindi bibazo bikomeye birimo umuvuduko ukabije w’amaraso, ibibazo by’uruhu, indwara zitandukanye z’amaso; nka glaucoma, ishaza mu maso, indwara y’amaso ituruka kuri diyabete) iyo idacunzwe neza bishobora gutera kwigunga bikabije, kudatuza muri wowe n’ibindi bibazo by’imitekerereze), ibibazo by’umutima(hari indwara zitandukanye z’umutima zishobora guterwa n’iyi ndwara).
Ni gute wakwirinda indwara ya diyabete?
Mu rwego rwo gufasha abatabasha kubona intungamubiri nka Amino acids, magnesium, chromium, fiber, zinc, omega3 fatty acid ndetse na antioxidant zifasha mu kuringaniza ibipimo by'isukari mu maraso binyuze mu mafunguro, IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kibafitiye inyunganiramirire (food supplements) zirimo: Lowgar capsule, Cordyroyaljelly capsule, Cordactive capsule, Magillim capsule, spirulina tablets, Reishi capsules zikungahaye ku ntungamubiri zavuzwe haruguru zifasha mu kuringaniza isukari mu maraso. Izi nyunganiramirire (food supplements) zirizewe kuko ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ibyangombwa by'ubuziranenge bitangwa na HALAL.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa inama ku buzima n'imirire iboneye mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASImuri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw