• Webmail
  •    
  • Call: (+250) 785686682/(+250) 788865515
Banner

ESE WARI UZIKO IMPYIKO ZIKORA NEZA ZIYUNGURURA LITIRO 150 Z’AMARASO KU MUNSI?DORE IMITI YAGUFASHA URWAYE IMPYIKO.


Views: 317

Share your story:

Impyiko  ni rumwe mu ngingo eshanu zishinzwe gusohora imyanda yo

mu mubiri w’umuntu;zirimo:  Ibihaha bisohora ibyitwa dioxide de carbone binyuze mu mwuka ,

Umwijima usohora imyanda ubanje kuyisuka mu mara, wiyambaje agasabo

k’indurwe (vésicule biliaire).

 Amara asohora imyanda yakomotse ku byo kurya ayinyujije mu kwituma, ndetse n’Uruhu rusohora imyanda inyuze mu byuya.

 

Impyiko zikora akazi gakomeye mu mubiri w’umuntu.Zikaba zigize urwungano rushinzwe gusohora imyanda mu mubiri,aho ziyungurura amaraso, yoherejwe n’umutima buri kanya ku buryo impyiko

zinyurwamo n’amaraso angana na litiro 150 z’amaraso ku munsi, maze binyuze

ku tuyunguruzo twinshi tuba mu myiko twitwa « glomerules »; tugasohora muri ayo maraso inkari zingana na litiro imwe n’igice (1,5 litre).

 

Kimwe n’ibindi bice byo mu mubiri,impyiko nazo zishobora gufatwa n’uburwayi butandukanye.

Bimwe mu bimenyetso by’indwara y’impyiko ni: kwihagarika inkari nkeya cyangwa ukazibura, kwihagarika amaraso, kubyimba umubiri wose, kugabanuka k’umuvuduko w’amaraso, kugabanuka kw’imyunyu ngugu mu maraso, kuribwa ahagana inyuma mu mugongo cyangwa mu maguru no kugira isesemi ishobora gutuma uruka.

DORE IBIMENYETSO BY'UBURWAYI BW'IMPYIKO

1.Guhorana umunaniro ukabije

Impyiko nzima ubusanzwe zikora umusemburo bita erythropoietin (EPO),uyu niwo ubwira umubiri gukora uturemangingo dutwara umwuka mwiza mu mubiri.Iyo rero impyiko zagize ikibazo,uyu musemburo uba muke,bigatuma na twa turemangingo tuba duke,imikaya n’ubwonko bigahita binanirwa vuba.

2. Imihindagurikire mu kwihagarika

Kubera ko impyiko ziba zidakora neza,habaho impinduka mu kwihagarika,hahandi ushobora gushaka kwihagarika cyane,cyangwa se nijoro ndetse ugasanga n’inkari zahinduye ibara.

3. Kugira ikizengerera cyane ndetse n’isereri

Kugabanyuka kw’amaraso biba byatewe no kudakora neza kw’impyiko,bituma ubwonko butabona umwuka mwiza uhagije,bityo bigatera isereri ndetse n’ikizengerera.

4. Kugira ubukonje bwinshi mu mubiri

Ushobora gukonja cyane no mu gihe hashyushye.Iyo impyiko zikora nabi,amaraso nayo aba make (Anemia) kuko twa turemangingo dutwara umwuka mwiza tuba twagabanyutse.Ibi rero bigatera umubiri gukonja.

5. Ingorane mu guhumeka

Iyo impyiko zidakora neza,amazi yibika mu mubiri cyane,ibi bikaba byatuma yibika no mu bihaha,bityo bigatera ikibazo cy’ubuhumekero.Ikindi kandi,iyo twa turemangingo dutwara umwuka mwiza wa Oxygen twagabanyutse,bishobora gutera ingorane mu guhumeka.

6. Kugira ibinya byinshi mu mubiri

Iyo impyiko zifite ikibazo,imyunyungugu ya Kalisiyumu na Phosphore iragabanyuka,ibi rero bigatera kumva ibinya mu mikaya yo mu mubiri.Gusa kugira ibinya,ntibivuzeko buri igihe aba ari uburwayi bw’impyiko.

7. Kubabara mu gice cy’umugongo wo hasi

Ububabare bwo mu mugongo wo hasi si ko buri gihe busobanuye uburwayi bw’impyiko,gusa iyo impyiko ziri kwangirika,umuntu ashobora kubabara umugongo wo hasi.iki nacyo cyaba ikimenyetso ugomba kwitondera.

8. Kugira umwuka mubi

Kubera ko imyanda iba yabaye myinshi mu mubiri,utangira kumva umwuka udahumura neza.

9. Gutakaza ibiro ndetse no kubura appétit (ubushake bwo kurya)

10. Kubyimba amaguru,ibirenge ndetse n’ibiganza

11. Gukunda kubyimbagana ahazengurutse amaso (ibitsike).

Gusa ibi bimenyetso byakwereka ko impyiko zawe zidakora neza,hari n’izindi ndwara zabitera.Ni byiza rero ko iyo ubonye ibi bimenyetso wihutira kujya kwa muganga kugirango barebe niba koko ari impyiko cyangwa ari ubundi burwayi bubitera.

MU MPYIKO, HABAMO INDWARA ZINYURANYE:

* Imisenyi yo mu mpyiko (calculs rénaux): irangwa no kuribwa umugongo;umuntu akabura uko yifata, mu nkari hashobora kugaragaramo amaraso.

* Glomerulonéphrite: ni indwara irangwa no kuziba k’utuyunguruzo, kugabanuka kw’inkari, guhindagurika kw’amabara  mu nkari, kubyimbagana ,n’umuvuduko w’amaraso uri hejuru bitewe n’amazi n’imyunyu itasohotse, bikomotse ku kutihagarika bihagije.

*Syndrome néphrétique (néphrose): utuyunguruzo turaguka tukananirwa

gutangira inyubakamubiri zikajya zivanga kandi zikagenda mu nkari. Aho ni ho

abantu bagira amazi mu mbavu cyangwa mu nda.

*Insuffisance rénale : iyi ndwara irangwa no kwihagarika inkari nke, imyakura y’umuntu igakora nabi, umunaniro w’umubiri n’ubwonko, guhora umutwe uremereye, gukunda guhunikira, kumva udashaka kuvuga, kuzimira kw’intekerezo, kutaryoherwa, iseseme, kuruka, amaraso yihuta, ndetse no kubyimbagana umubiri wose, umutima utera nabi bitewe na potassium yivanze mu maraso.

DORE UBURYO BWO KWIRINDA   IMPYIKO.

 Gukunda kunywa amazi kenshi, Kugabanya umunyu mu mirire

 Kugabanya inyubakamubiri,

 Kurya ibiribwa byoza impyiko birimo:Intoryi ,Céléri ,Ibihaza ,Noisettes Pastèque

 Ibyo kurya bibisi (biribwa bitagombye gutekwa), Imitonore, pomme,  

 Imizabibu,Soya, Ibinyampeke byuzuye (céréales   

 complètes),Ibinyomoro,…n’ibindi.

ESE WARI UZI KO HARI IMITI MYIMERERE YAGUFASHA KU BURWAYI BW'IMPYIKO?

Kubera akazi gakomeye impyiko zikora,ni ngombwa kuzisigasira zigakora neza,gusa hari igihe ushobora kuba uzirwaye,cyangwa baragusuzumye bakakubwira ko zidakora neza.ubu rero 

KUNDUBUZIMA HEALTH CARE yabazaniye imiti ikoze mu bimera ikaba ishingiye ku buvuzi gakondo bw’abashinwa n’abanyamerika ikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga ndetse ifite n’ubuziranenge bw’ikigo cya FDA (Food and Drugs Administration) cyita ku buziranenge bw'ibiribwa ndetse n'imiti kandi ikaba yizewe,ifasha kurinda ndetse no kuvura indwara zifata Impyiko ugakira burundu.

Muri iyo miti twavugamo nka:,Reishi ,Golden Six ,Cordy Active ,Coffee tea,

                   

    ADDRESS

            IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw

 

IZINDI NKORANYAMBUGA