Imineke ni imbuto nziza kandi zifite akamaro mu mubiri w’umuntu, Imineke ni isoko ntagereranywa y’intungamubiri z’amoko atandukanye zigirira akamaro ubuzima harimo; gutuma urwungano rw’ubuhumekero rukora neza, gukomeza imikaya, kurinda indwara z’umutima, gukomeza ubwirinzi bw’umubiri, kugabanya ibiro ndetse no gutuma amaraso atembera neza.
Imineke ikungahaye ku ntungamubiri zinyuranye zirimo: Vitamini K, vitamini A, vitamini B1, vitamini B2, vitamini B3, vitamini B6, vitamini B9, vitamini C, vitamini E, manganese,magnesium, phosphorus, Iron, calcium, copper, sodium, selenium, fibre, na catechins (antioxidant).
Mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd, hari inyunganiramirire (food supplements) zikozwe mu bimera bitandukanye zikungahaye ku ntungamubiri nkiziboneka mu mineke, izi nyunganiramirire (food supplements) zirizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko ifite ibyangombwa by’ubuziranenge ihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Foodand Drug Administration), HALAL,HACCP, na GMP (Good Manufacturing Practice).
Muri izo nyunganiramirire (food supplements) twavugamo; Colon guard, Meal cellulose capsules, Cordy active capsules, Multivitamin capsules, na Magillim Capsules.
Muri iki gice tugiye kurebera hamwe akamaro ka buri ntungamubiri dusanga mu mineke ku buzima bw’umuntu.
A. Vitamin A:
- Irakenewe mu gufasha ingingo,
- Ni ingenzi mu gukura kw’amagufa n’amenyo,
- Izamura ubudahangarwa bw’umubiri
- Ituma tubasha kubona neza .
- Irinda amaso
B. Vitamin K;
- Ifasha amaraso kuvura (coagulation du sang)
- Ifasha gukira vuba kw’ibisebe.
- Ni nziza ku mu mikurire y’amagufwa ku bana ndetse n’ingimbi,
- Irinda ku mungwa kw’amagufwa ku bantu bakuru.
C. Vitamin B6 (Pyridoxine);
- Yongera insoro zitukura(globules rouges)
- Igabanya ibyago byo kurwara stroke no kunanirwa k’umutima
- Ikiza indwara ya stress na depression
- Ifasha ubwonko gukora neza ikarinda kwibagirwa
- Irinda ikanavura indwara yo kubura amaraso(anemie)
- Irinda ikanakiza ibimenyetso byo gucura ku bagore
- Irinda isesemi ku bagore batwite
- Irinda ibinure bibi(bad chlolesterol) mu mitsi ijyana amaraso
- Irinda kasneri zitandukanye
- Irinda amaso ku rwara uburwayi butandukanye
- Irinda uburwayi bwo kubyimbirwa mu ngingo,uburwayi bw’imitsi n’amagufwa.
D. Vitamin C
- Ifasha kugira uruhu rwiza,
- Ituma udutsi dutwara amaraso dukora neza,
- Irinda ikanavura indwara zifata ishinya
- Ifasha no mu kwinjiza ubutare(fer) mu mubiri
- Izamura ubudahangarwa bw’umubiri
- Irinda uturemangingo tw’umubiri (cellules)
E. Magnesium:
- Ibungabunga ubuzima bwiza bw’amagufwa,
- Irwanya uburwayi bw’umutwe (migraine),
- Ifasha umutima gukora neza,
- Iringaniza isukari w’amaraso,
- Irwanya indwara yo kugira agahinda gakabije (depression),
- Yifitemo ubushobozi bwo kurinda kubyimbirwa (anti-inflammatory).
F. Fibre:
- Kugabanya urugimbu rubi (choresterol) mu maraso,
- Kuringaniza isukari mu maraso cyane cyane nyuma yo gufata amafunguro,
- Ifasha mu guhangana n’umubyibuho ukabije,
- Ni ingenzi cyane mu gutuma igogorwa (digestion) rigenda neza, kuko yoroshya itwarwa ry’ibyo kurya m’ urwungano ngogozi igihe umuntu ariye,
- Igabanya umuvuduko w’amaraso ukabije,
- Irinda kubyimbirwa (anti – inflammation) by’umwihariko mu mara (Diverticulitis),
- Ituma umutima ukora neza,
- Igabanya ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa 2 (type 2 diabates),
- Yongera ubudahangarwa bw’urwungano ngogozi
- Igabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ibere
- Igabanya ibyago byo kurwara kanseri y’urura runini cg rectum (colon cancer & rectum cancer).
- Irinda kandi ikarwanya imikorere mibi y’umubiri,
- Irinda constipation (yongera ubunini n’uburemere bw’umwanda usohoka ikaworoshya, ibi bituma ibintu bica mu mara bihanyura byoroshye bityo bikarinda kwituma impatwe).
- Irinda hemorrhoid (internal & external) n’izindi ndwara zishobora kwangiza amara.
- Itwika ibinure by’umurengera mu maraso ku bagabo no ku bagore.
G. Vitamin B1:
- Ikenerwa mu ikoreshwa ry’ibinure, proteyine n’ibinyasukari mu mubiri, kugira ngo bitange imbaraga.
- N’ingenzi kandi mu gukora neza kw’imyakura (nervous system).
H. Vitamin B3 (Niacin):
1. Ikenerwa mu gukora imbaraga mu mubiri.
2. N’ingenzi kandi mu mikorere y’urwungano rw’imyakura urwungano ngogozi n’uruhu.
I. Vitamin B2 (Riboflavin):
1. ifasha uruhu guhora rusa neza
2. ifasha n’umutima gukora neza
3. Irinda ikanakiza umutwe w’uruhande rumwe(migraine)
4. Igabanya ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye byumwihariko kanseri y’ibihaha
5. Irinda uburwayi butandukanye bwibasira amaso nka cataract(ishaza)
6. Irinda ikanakiza uburwayi bwo kubura amaraso mu mubiri(anemie)
J. Vitamin B9 (folate):
1. Ifasha mu ikorwa rya RNA na DNA
2. Ni nziza ku bagore batwite kuko ifasha ubwonko bw’umwana uri mu nda gukura neza
3. Igabanya ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye
4. Igabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima
5. Ikuraho ibyago byo kurwara prostate
6. Irinda indwara ya depression
K. Vitamin E:
1. Ifasha mu gutuma uturemangingo (cellules) dukora neza
2. Iyi vitamini igira uruhare mu gusohora imyanda imeze nk’uburozi mu mubiri.
3. Ifasha mu ikorwa ry’insoro zitukura mu maraso(globules rouges)
4. Ifasha mu ikorwa ry’intanga ku bagabo n’abagore
5. Irinda kuribwa uri mu mihango ku bagore n’abakobwa
6. Irwanya indwara z’imitsi n’indwara yo gususumira
7. Irinda indwara zifata amaso cyane cyane ku bantu bageze mu za bukuru
8. Ni ingenzi ku ruhu kuko ituma runoga ntirunagire iminkanyari. Niyo mpamvu usanga yongerwa mu mavuta yo kwisiga
9. Ituma imvubura ya hypophise ikora neza ndetse inafasha imvubura ya thyroid
10. Ifasha mu iyubakwa ry’agace gatwikira uturemangingo fatizo
11. Ifasha ubwonko gukora neza
L. Iron:
1. Izamura ubudahangarwa bw’umubiri.
2. Ituma uruhu rumera neza
3. Ikora insoro z’amaraso
4. Iron ikura utubara tw’umukara tuza k’uruhu
5. Ituma uyikoresheje asinzira neza
6. Ifasha ubwonko gukora neza
7. Iron igabanya umunaniro ukabije
8. Ifasha abantu bakora sport kugira imbaraga
9. Ifasha umusatsi gukura neza ntupfuke
10. Ifasha abagore batwite
M. Selenium:
1. Ifasha thyroid gukora neza
2. Ifasha imyanya myibarukiro gukora neza
3. Irinda ikanavura indwara ya asima
4. Irinda kanseri zitandukanye nka kanseri y’ibere,urwungano ngogozi,ibihaha,igifu,prostate n’izindi
5. Izamura ubudahangarwa bw’umubiri
6. Ihindura ibyo twariye mo ingufu umubiri ukoresha
7. Irinda inzara(nail) n’umusatsi kwangirika
8. Irinda umubiri umunaniro na stress bikabije
9. Irinda gusaza imburagihe
10. Iringaniza imisemburo y’abagabo n’abagore
N. Calcium;
- Ikomeza amagufwa,
- Ikomeza uruti rw’umugongo bikarinda uburwayi bwo kwiheta ndetse no kugenda wunamye,
- Ivura ikanarinda uburwayi bw’umugongo,
- Karisiyumu ihagije mu mubiri ifasha umutima gutera neza bikarinda uburwayi butandukanye ku mutima,
- Ifasha mu ikorwa ry’imisemburo igenga ubuzima bw’imyororekere ku bagabo n’abagore,
- Irinda ikanakiza uburwayi bwa rubagimpande,
- Irinda kumungwa no kuvunguka kw’amagufwa,
- Ivura uburwayi bw’amagufwa bwitwa “osteoporosis”
- Irinda kwangirika kw’amenyo,
- Ituma imyakura itwara amakuru mu mubiri ikora neza,
- Irinda kwangirika kw’imyakura,
- Ivura uburwayi bw’imitsi.
O. Manganese;
- Ifatanyije na vitamine zo bwoko bwa B, manganese ifasha mu ikorwa ry’umunyu wa urea ukenerwa mu mubiri,
- Iringaniza igipimo cya zinc na copper mu mubiri,
- Ifasha igogora kugenda neza,
- Iringaniza umuvuduko w’amaraso,
- Irinda indwara z’imitsi.
P. Sodium;
1. Ifasha mu kugenzura urugero rw’amazi mu mubiri,
2. Iringaniza umuvuduko w’amaraso,
3. Ifasha imikaya n’imyakura gukora neza,
4. Ifasha mu gusohora imyanda binyuze mu mpyiko,
5. Ifasha mu kugenzura ibiva mu mubiri binyuze mu nkari, ituma umubiri ushobora kugenzura ingano ya aside n’ibindi binyabutabire biba mu maraso.
Q. Copper;
1. Ifasha mu ikorwa ry’uturemangingo tw'amaraso (Red Blood Cells),
2. Igira uruhare mu mikorere myizay’ubwonko,
3. Ikomeza amagufwa n’amenyo,
5. Irinda uturemangingo tw'umubiri,
6. Irinda uruhu kandi ikarufasha gukira ibikomere
R. Phosphorus;
1. Ikomeza amagufwa n’amenyo,
2. Igira uruhare mu mikorere myiza y’uturemangingo twa DNA,
3. Ifasha mu gutwara ubutumwa mu mikaya n’imyakura.
S. Anti-oxidant (Catechins),
Catechins ni ubwoko bw’intungamubiri zikura imyanda mu mubiri bikawurinda ibyitwa oxidative stress ndetse zikarinda uturemangingo twawo kwangizwa naza free-radicals.
Nyuma yo gusobanukirwa intungamubiri dusanga mu mineke, reka noneho turebere hamwe akamaro ko kurya imineke ku buzima bw’umuntu by’umwihariko uruhare rwayo mu kuvura indwara zitandukanye.
1.Imineke ifasha kugabanya agahinda gakabije (depression)
Agahinda gakabije gaterwa na serotonim iba yabaye nyinshi mu bwonko, mu mineke habamo tryptophan ibasha kugabanya no kumaraho ibimenyetso by’agahinda gakabije.
2.Kurya imineke byongerera umubiri imbaraga
Mu mineke habamo isukari y’umwimerere igabanyijemo amaoko atatu ariyo fructose, glucose na sucrose ibi byose bifasha mu kongerera umubiri imbaraga bityo usanga umuntu uriye imineke 2 aba abonye mbaraga yakoresha mu gihe cy’ iminota 90.
3.Kurya imineke bifasha mu kugabanya ibiro.
Ku bantu bashaka kugabanya ibiro, imineke ni amahitamo meza cyane kuko yiganjemo kuko ifasha mu gushongesha ibinure bityo hehe no guhura n’umubyibuho ukabije.
4.Imineke ifasha ubwonko gukora neza.
Imineke ikungahaye kuri potasiyumu na magnesium, iyi myunyu ngugu ifasha ubwonko kugira icyerekezo kizima no gukora neza.
5. Kurya imineke bigabanya umuvuduko w’amaraso
Ubushakashatsi bwerekanye ko kurya imineke ibiri ku munsi bigabanya umuvuduko w’amaraso ku kigero cya 10%. Ku bantu bafite ibibazo by’umuvuduko w’amaraso bagirwa inama yo kurya imineke.
6.Kurya imineke bituma amagufwa amererwa neza.
Intungamubiri ziboneka mu mineke zifasha zubaka amagufka ndetse zikayakomeza ku buryo atavunagurika uko yiboneye kose.
7.Imineke irinda umubiri kurwaragurika
Mu mineke habamo antioxydants nyinshi zikarema utunyangingo twinshi turwanya ikintu cyose cyatera indwara mu mubiri nk’indwara y’umutima, diyabete na cancer.
Imineke ifasha mu gusohora itabi mu mubiri
Iminneke igizwe n’imyunyungugu nka potasiyumu, magnesium na vitamine B6.Izi ntungamubiri zose zizwiho kugabanya uburozi buba mu itabi (nicotine).
8.Imineke igabanya ibyago byo kurwara asthma.
Ubushakashatsi bwakorewe mu bwongereza bwagaragaje ko abana barya nibura umuneke umwe ku munsi bibagabaniriza 34% kurwara asthma.
Imineke ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi kuko yiganjemo intungamubiri zifasha umubiri kumererwa neza. Ni byiza gushyira imineke muri buri funguro ryacu kugira ngo turusheho kugira ubuzima umuze.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw