
Impindura n’urugingo rw’umubiri ruherereye inyuma y’igifu ,umurimo warwo ni ugufasha mu igogora ryibyo turya no mu gufasha umubiri mu kuringaniza ikigero cy’isukari iri mu maraso . impindura niyo ikora imisemburo ibiri igira uruhare mu kuringaniza isukari mu mubiri ariyo insuline na glucagon.
Kimwe n’ibindi bice by’umubiri ,impindura nayo ishobora gufatwa na kanseri ,aho uturemangingo twuru rugingo twiyongera ku muvuduko ukabije ku buryo aribyo bigaragaragaza ko rwafashwe na kanseri.
Kanseri y’impindura ni imwe muri kanseri zihitana umubare munini w’abantu kubera ko idapfa kugaragara mu gihe itaragera ku rwego rukomeye bityo bigatuma imenyekana itinze ,kuvura uyirwaye bitagishobotse.
kanseri y’impindura ihitana abantu bangana na 3% b’impfu zose z’abantu bahitanwa na kanseri ,ikaba ikunze guhitana abagabo cyane kurusha abagore.
Dore Ibimenyetso bya kanseri y’impindura
Umuntu urwaye kanseri y’impindura agaragaza ibimenyetso birimo:
- Gutakaza ubushake bwo kurya
- Kwituma umusarani weruruka
- Kunyara inkari zirabura
- Kunanuka
- Kuvura kw’amaraso mu mubiri
- Uruhu ruryaryata
- Kubabara mu nda mu gice cyo hejuru ariko bishobora no kumvikanira mu mugongo
- Uruhu rwe no mu maso hawe hahinduka umuhondo
- Guhorana umunaniro
- Kurwara diyabete cgangwa iyo warufite igakomera
- Kuruka no kugira iseseme
kanseri y’impindura iterwa n’iki?
Kugeza ubu nta mpamvu ifatika iragaragazwa n’abahanga ,buretse bimwe mu bintu byagaragajwe n’abahanga mu buvuzi nk’ibishobora ku kongerera ibyago byo kurwara kanseri y’impindura .
Hari ibintu byatangajwe n’abahanga bishobora ku kongerera ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’impindura aribyo
- Kunywa itabi
- umubyibuho ukabije
- Kuba usanganywe uburwayi bwa diyabete yo mu bwoko bwa kabiri
- Guhura n’ibinyabutabire byangiza cyangwa bihumanya
- Kuba mu muryango wawe hari undi muntu wayirwaye
- Kuba ufite imyaka irenze 45
- Kuba uri umugabo
- kuba uri umwirabura
Kugeza ubu ,biragoye ko kanseri y’impindura imenyekana ikigufata ,kubera ko ibimenyetso igaragaza bishobora kwitiranywa n’ubundi burwayi ,ibyo bigatuma abaganga bahugira ku kuvura ubundi burwayi.
Ariko iyi muganga yaketse ko ushobora kuba ufite kanseri y’impindura shobora ku kwandikira ikizamini cya endocopy aho bashobora kureba impindura binyuza mu gifu.
Uko bavura kanseri y’impindura
Kugeza ubu ,hariuburyo butandukanye bashobora gukoresha bavura kanseri y’impindura aribwo
- Kubaga bagakuramo igice kirwaye cyangwa impindura yose igakurwamo
- Gukoresha ubuvuzi bw’imirasire buzwi ka radiotherapy
- Gukoresha imiti y’ibinyabutabire cya chemotherapy
- Gukoresha ubuvuzi buzwi nka immunotherapy aho bongerera imbaraga umubiri wo ubwawo ukabasha kwiyicira uturemangingo twa kanseri ariko kuri iyi kasneri bwagaragaje imbaraga nke aho umuntu ukira ari 1%.
Ubundi buvuzi umurwayi wa kanseri y’impindura ahabwa
Umuntu ufite kanseri y’impindura ashobora guhabwa ubundi buvuzi burimo
- Kumuvura ububabare
- Kumuvura indwara y’umuhondo
- Gukontorola diyabete
- Inama mu mirire
- Kumuba hafi no kumufasha kwiyakira
Ese kanseri y’impindura irakira ?
Nubwo bwose bigoranye ko ikira ariko ku bantu bake ishobora gukira ariko byose bigaterwa nuko yamenyekanye kare ,umuntu agatangira kuvugwa .
Ni gute wakwirinda kanseri y’impindura?
Hari uburyo butandukanye bwagufasha kwirinda kanseri y’umwijima aribwo
- Kwirinda kunywa itabi
- Kubungabunga ibiro byawe ku kigero cyiza
- Kugabanya kunywa inzoga z’umurengera
- Kwmabra ibikoresho bikurinda guhura n’ibinyabutabire bibi
Ubu rero Ivuriro KUNDUBUZIMA HEALTH CARE rivurisha imiti gakondo y’abashinwa n’abanyamerika ikoze ijana ku ijana mu bimera ryabazaniye imiti ikaba n’inyunganiramirire ikoze mu bimera ikaba yizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge bw’ibigo nka FDA, GMP, HALLAL, ikaba irinda ikanavura kanseri y’impindura ndetse n’ibindi biyishamikiyeho ikabikiza burundu
Muri iyo miti twavugamo nka Golden hypha,Cordy Active,lowgar,Perfect Stem Cell
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw