
Umwijima ni rumwe mu ngingo zigize umubiri w’umuntu ukaba uherereye mu nda ku ruhande rw’iburyo ,ukaba ari urugingo rukora imirimo irenga 500 mu mubiri wacu,harimo gutunganya intungamubiri (fonction métabolique et processus chimique).Umwijima upima amagarama 1500 (Ikilo n’igice : 1.500 gr). Buri munota, litiro n’igice y’amaraso avuye mu mara agera mu mwijima anyuze mu mutsi w’amaraso bita « veine porte », agizwe n’intungamubiri zakuwe mu biribwa n’uburozi ibyo byo kurya bishobora kuba bifite, n’imiti yose yafashwe n’ikindi kintu cyose cyanyuze mu nzira y’ibiryo (tube digestif) gishobora kunyura mu maraso.umwijima kandi ufite akamaro ko gusohora imyanda mu mubiri ,gukora indurwe ,kuringaniza ikigero cy’isukari mu maraso , gusohora ibinyabutabire n’ibyasigaye ku miti tuba twanyweye; bityo umubiri ntubonekemo uburozi,….nibindi byinshi
Akamaro gakomeye k’umwijima ni:
- Gusukura no gusohora uburozi mu maraso
- Gukora igikoma kizwi nka bile,gifasha mu igogorwa ry’ibiryo turya byose
- Kubika isukari (glucose) yitabazwa mu gutanga imbaraga zituma umubiri ukora neza
- Gukura imyanda mu mubiri n’uburozi bikomoka ku miti,inzoga,n’ubundi burozi bwose bwaboneka mu mubiri
- Umwijima uringaniza ikigero cy’isukari mu maraso
- Umwijima ufasha mu kuvura kw’amaraso bikarinda kuva amaraso ntakame
- Umwijima ubika intungamubiri n’imyunyu ngugu(vitamins & minerals) nka Vit A,D na Iron
- Umwijima ukora uturemangingo tw’ubudahangarwa mu mubiri bikarinda umubiri ubwandu (infection) butandukanye
- Umwijima uringaniza imisemburo ya insulin na estrogen
- Umwijima uhindura isukari(glucose) mo glycogen kugirango ubashe kuyibika
- Umwijima usenya insoro z’amaraso zitukura zishaje
- Umwijima ukora ubwoko bwiza bw’ibinure na cholesterol nziza umubiri ukenera
- Umwijima utuma ubudahangarwa bw’umubiri buhora bumeze neza
- Umwijima ukora umusemburo wa Bilirubin ukawohereza muri bile ishwanyaguza ibyo twariye
- Umwijima ugira uruhare mu kuvura kw’amaraso
- Umwijima ugabanya imisemburo yabaye myinshi mu maraso
- Umwijima usenya ukanaburizamo uburozi mu mubiri
- Umwijima ukura bagiteri (bacterie) n’iyindi myanda mu maraso
- Umwijima uringaniza ukanakura uburozi,imyanda n’ibindi byose byagirira nabi umubiri w’umuntu
UKO WABUNGABUNGA UMWIJIMA
- Irinde kunywa inzoga nyinshi nibishoboka uzireke burundu
- Gerageza kurya indyo yuzuye kandi ukore imyitozo ngororamubiri
- Gabanya ikigero cy’imiti ufata kuko harimo iyangiza umwijima
- Gerageza kuringaniza ibiro byawe wirinde umubyibuho ukabije
- Irinde gukora ku burozi (toxin) cyane cyane abantu bakora mu nganda cyangwa ku buhumeka (ambara agapfuka munwa)
- Irinde kunywa itabi nibishoboka urireke burundu
- Irinde gukorasha ibiyobyabwenge nka mugo(heroin)urumogi,cocaine,imiti ituma usinzira ,imiti yongera imbaraga,..
- Irinde kuba wakoresha inshinge zanduye ahariho hose
- Ihutire kujya kwa muganga niba ugize ikibazo gituma uhuza amaraso n’undi muntu nk’impanuka
- Irinde gusangira ibikoresho bw’isuku byakomeretsa hamwe n’undi urugero nk’urwembe,uburoso bw’amenyo,..kuko bishobora gutuma urwara zifata umwijima
- Irinde imibonano mpuzabitsina idakingiye cyangwa kuyikorana n’abantu benshi batandukanye kuko uba ufite ibyago byo kurwara Hepatite B na C
- Jya ukaraba intoki n’amazi meza n’isabune igihe cyose uvuye mu bwiherero,mbere yo gutegura ibyo kurya
- Jya unywa imiti uko abaganga bayikwandikiye wirinde kubihindura unywa myinshi cyangwa uyivangavanga kuko byangiza umwijima
- Irinde kunywa inzoga uri gufata imiti niyo waba utabifatiye rimwe
- Mugihe ufite imiti uri gufata cyangwa inyunganira mirire mbere yo gufata indi banza ubaze umuganga wawe
- Fata inkingo ku gihe za Hepatite A na Hepatite B .Hepatite C yo ntarukingo igira
- Jya unywa itasi y’ikawa ku munsi n'amazi menshi kuko byagufasha kurinda umwijima wawe
- Rya ubwoko bwose bw’imboga n’imbuto amabara yose ibyo bita rainbow
- Jya wisuzumisaha kenshi niba unywa inzoga nyinshi,ufite uruhererekane mu muryango rw’abantu barwaye uburwayi bw’umwijima,.
- Suzumisha umwijima wawe niba utwite,urengaje imyaka 18,urwye impyiko,ufite HIV,niba warigeze kwitera ibiyobyabwenge mu nshinge,baraguteye amaraso ,hari urugingo baguhinduriye waba urutanga cya baruguha mbere ya 1992,warigeze kurwara uburwayi butandukanye bw’umwijima
- Irinde ibiryo bifite ibinure ahubwo wongere ibifite intungamubiri ndodo
- Itondere ubwoko bw’imiti gakondo ufata
- Irinde indwara zitandura zirimo umuvuduko ukabije w’amaraso,diyabete(diabetes)
Ni byiza kubungabunga inyama y’umwijima kugirango udahura n’uburwayi butandukanye kuba ufite uburwayi bw’umwijima kuburyo byatera umwijima wawe kwangirika,Ubu muri KUNDUBUZIMA HEALTH CARE tubafitiye imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga twavuga nka FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi.Iyo miti rero ikaba ifasha uturemangingo tw’umwijima kutangirika,ituma amaraso atembera neza mu mwijima,ndetse igatuma n’umwijima utabika ibinure n’imyanda.Ikindi ni uko iyo miti myimerere,ihangana cyane na Virus zitera Hepatite,bityo umwijima wawe ugakora neza.
Iyo miti ni: Reishi capsules, Golden Hypha capsule, Cordy Active capsules, Spilurina capsules,
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw