
Inanasi ni urubuto rwiza kandi rufite akamaro mu mubiri w’umuntu. inanasi ikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zigirira akamaro ubuzima harimo; gutuma urwungano rw’ubuhumekero rukora neza, gukiza inkorora n’ibicurane, igogorwa ritunganye, gukomeza amagufa, kurinda za kanseri n’indwara z’umutima, gukomeza ubwirinzi bw’umubiri, kugabanya ibiro ndetse no gutuma amaraso atembera neza.
Ni izihe ntungamubiri dusanga mu rubuto rw’inanasi?
Inanasi ikungahaye ku ntungamubiri, imyunyungugu na vitamines nyinshi zitandukanye, harimo:
- Vitamini C,
- Manganeze,
- Potasiyumu,
- Manyesiyumu (Magnesium),
- Beta carotene,
- Vitamin B1, B6 na B9,
- Fibre zitandukanye, yaba izivanga n’amazi n’itizivanga n’amazi,
- Bromelain.
Akamaro k’inanasi k’umubiri w’umuntu
1. Inanasi ni nziza ku buzima bw’amagufa y’umuntu
Inanasi ni isoko y’ubutare bwa ‘manganese’, iyo ikaba igira akamaro gakomeye mu buzima bw’amagufa y’abantu.
2. Inanasi irwanya kanseri
Inanasi yifitemo icyitwa ‘bromélaïne’,ifasha mu kwirinda kanseri, kuko irwanya uturemangingo twa kanseri ‘cellules cancéreuses’, ikaba ahanini ifasha mu kwirinda kanseri y’umwoyo, kanseri y’ibere, na kanseri ifata mu gice cyo mu nda.
3. Inanasi irinda umubiri kubyimbirwa (Anti-inflammatoire)
Kubera n’ubundi iyo ‘bromélaïne’ iba mu nanasi, ituma urwo rubuto rurinda umuntu kubyimbirwa. Inanasi ishobora kuvura ahabyimbiwe, ikavanaho uruhu rwangiritse. Ikindi kandi inanasi ituma amaraso atipfundika.
Kuba inanasi ikungahaye kuri ‘bromélaïne’, bituma iyungurura amaraso akaba atakwipfundika, n’iyo umuntu yaba yaratangiye kugira amaraso yipfundika ikaba yabigabanya.
4. Inanasi ikumira indwara ziterwa na virusi, nk’ibicurane
Inanasi ikungahaye cyane kuri vitamine C yongerera umubiri ubudahangarwa, ikawurinda umunaniro ukabije, bityo ntube wabafatwa n’indwara zoroheje nk’ibicurane n’izindi.
5. Inanasi ifasha imigendekere myiza y’igogora
Inanasi icagagura za poroteyine (proteins) kandi ikoroshya imigendekere myiza y’igogora.
6. Inanasi isukura umubiri w’umuntu
Inanasi ikungahaye ku byitwa ‘fibres’ bifasha umubiri gusohora umwanda, n’andi matembabuzi y’umurengera, umubiri ushobora kuba warabitse.
Hari kandi ibindi byiza byo kurya inanasi
7. Inanasi ifasha amaso kubona neza
Bisanzwe bizwi ko kurya karoti bifasha amaso kuba umweru no kubona neza, ariko ubushakashatsi bwa vuba aha, bwerekanye ko kurya inanasi bifasha amaso kubona neza. Umuntu ukunda kurya inanasi aba yigabanyiriza ibibazo byo kutabona neza, biza uko umuntu agenda asatira izabukuru.
8. Inanasi ifasha abashaka kugabanya ibiro
Inanasi iri mu bintu bitagora gutegura, ikindi kandi yifitemo isukari ihagije, ku buryo abantu babyibushywa no kurya ibintu birimo isukari nyinshi bayibona mu nanasi kandi iyo mu nanasi ntibyibushya.Ituma umuntu arya bikeya kuko ikungahaye kuri “fibres”,zituma umuntu yumva adashonje cyane mu gihe yayiriye.
Kuri ubu mu IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd, hari inyunganira mirire (food supplements) zikozwe mu bimera kandi zifitemo intungamubiri nkizo dusanga mu rubuto rw’inanasi ijana ku ijana nka Multivitamin Capsules na Spirulina Tablets. Izi nyunganiramirire (food supplement) zirizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ibyangombwa by’ubuziranenge zihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Foodand Drug Administration), HALAL, HACCP, na GMP (Good Manufacturing Practice).
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw