• Webmail
  •    
  • Call: (+250) 785686682/(+250) 788865515
Banner

Sobanukirwa akamaro k’igikakarubamba k’umubiri w’umuntu n’uruhare rwacyo mu kuvura indwara zitandukanye.


Views: 44

Share your story:

Igikakarubamba gifite akamaro gakomeye ku mubiri w’umuntu, kuko kifitemo ibinyabutabire bitandukanye birimo mannans, polyssacharides, lectins, amino acids zirenga 18 na anthraquinone bigiha ubushobozi bwo kuvura indwara zibasira urwungano ngogozi, kongera ubudahangarwa, kurinda gusaza, kuvura indwara z’uruhu, kuvura rubagimpande, kumisha ibisebe, kuvura isesemi, kurwanya diyabete, kurinda kanseri,…….

Akamaro k’igikakarubamba k’umubiri w’umuntu

  1. Gufasha urwungano ngogozi.

Igikakarubamba gifasha mu mikorere myiza y’uru rwungano, gituma intungamubiri zibasha gukamurwa mu byo twariye ndetse kigatuma ibyakangiza bisohoka. Si ibyo gusa kuko gifasha mu kurwanya kugugara no kuribwa mu nda nyuma yo kurya kandi kikarinda ko wakituma impatwe. Za polysacharides zirimo bituma kivura ibisebe byo mu gifu.

  1. Kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri.

Ibi biterwa nuko kirimo vitamini C ndetse kikabamo n’ibindi byongerera ingufu ubudahangarwa bw'umbiri. Kandi kuko gituma umubiri ugira umwuka (oxygen) uhagije mu maraso, bituma insoro z’amaraso zigira ubuzima bwiza nuko zikagira ingufu zo guhangana n’indwara zinyuranye.

  1. Kubuza kanseri gukura.

Nkuko twabivuze mu gutangira, kizwiho kurwanya kanseri. Ubushakashatsi  bwerekana ko mu gikakarubamba harimo polysacharides zikora nitric oxide (NO) nyinshi cyane, iyi ikaba izwiho guhangana na kanseri, kuko iira uruhare rukomeye mu gusenya uturemangingo twa kanseri.

  1. Kivura indwara z’uruhu.

Umuti mwiza uva mu gikakarubamba ni umushongi uboneka ukase ikibabi cyacyo. Kuri ubu usanga amavuta yo kwisiga amwe n’amwe arimo igikakarubamba, kuko uretse kuvura indwara z’uruhu kinarinda uruhu kugaragaza gusaza. Nyamara aho kwisiga ayo mavuta kivanzemo, ushobora kwikatira ikibabi noneho wa mushongi ukaba ariwo wisiga mu maso. Si ibyo gusa wakora, kuko no kunywa uwo mushongi bigirira uruhu akamaro.

  1. Gutuma imisatsi ikura neza.

Amavuta y’umusatsi arimo igikakarubamba atuma ugira imisatsi minini kandi idapfuka. Ushobora gusiga ayo mavuta ku muzi w’umusatsi kuko bizayirinda gupfuka. Hari na shampoo zikozwe mu gikakarubamba, zirinda imisatsi gupfuka.

  1. Kuvura rubagimpande.

Igikakarubamba kizwiho kurwanya uburibwe no kubyimbirwa. Umutobe ukivamo iyo uwunyoye cyangwa ukawusiga ahababara hanabyimbye bifasha mu gutuma habyimbuka hakanakira vuba. Si ibyo gusa kuko binavura kuribwa imikaya, mu ngingo nko ku bikanu no mu bujana.

  1. Kuvura ibisebe.

Gusiga umutobe wacyo ku gikomere wagirango ni ubumaji kuko ubushakashatsi bwerekanye ko no ku bushye bwo ku rwego rwa 3 (bwinjiye cyane mu nyama) igikakarubamba kihavura. Ndetse hari ubushakashatsi buherutse kwerekana ko guhoma amavuta yacyo menshi ku gisebe cy’isasu bituma gikira vuba

  1. Kuvura imihango.

Kunywa umutobe wacyo bifasha abagore n’abakobwa bagira uburibwe bukabije mu gihe cy’imihango kuko bituma batongera kumva bwa buribwe.

  1.  Kugabanya isesemi.

Isesemi iterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye harimo kurya ibiryo byanduye, urugendo mu modoka cyangwa mu ndege, n’izindi mpamvu. Kunywa rero igikakarubamba bizagufasha kumva uguwe neza mu gifu, isesemi ishire.

  1.  Kugabanya igipimo cy’isukari mu mubiri.

Igikakarubamba kiri mu bintu umurwayi wa diyabete ategetswe gukoresha kenshi. Kuko bigabanya igipimo cy’isukari iri mu maraso bigatuma kijya ku rugero rukwiye.

  1.  Kurinda stress.

Umushongi w’igikakarubamba ubonekamo amavitamini anyuranye nka B12, B1, B2, B6, B3, B9, A, C na E. izi zose zifatanyiriza hamwe mu gutuma umubiri ugira imikorere myiza, gusohora imyanda, bityo ukumva utuje kandi uruhutse.

  1.  Koroshya ikirungurira.

Akenshi ntidufata ikirungurira nk’indwara, nyamara burya ni aside iba yabaye nyinshi mu gifu, ikajya izamuka. Kunywa umutobe rero w’igikakarubamba bifasha mu kuringaniza igipimo cya aside yo mu gifu.

  1.  Kugabanya cholesterol.

Kunywa umushongi w’igikakarubamba bisukura amaraso bikavanamo cholesterol mbi ndetse bikaringaniza isukari iris. Kuko inkeri nazo zifite ubu bushobozi, kuzivanga n’igikakarubamba bizongera ingufu.

  1.  Imikorere myiza y’umutima.

Gukoresha igikakarubamba kandi byongera ingufu z’imikorere y’umutima, bigatuma amaraso atembera neza mu mubiri. Kandi biranayasukura. Gutembera neza kw’amaraso bigirira akamaro ubwonko n’ibindi bice by’umubiri kuko umwuka wa oxygen ugeramo neza kandi uhagije.

  1.  Kuvura indwara z’amenyo.

Ubu imiti myinshi y’amenyo ishyirwamo igikakarubamba. Nawe wabyikorera. Icyo usabwa ni ukumisha ibibabi, ukabisekura ugakuramo ifu, noneho ya fu ukajya uyishyira ku buroso ukoza amenyo bisanzwe. Bizarinda amenyo yawe n’ishinya.  Gusa ushobora no kujundika umushongi wacyo hagati y’ishinya n’umunwa, nyuma ukamira.

  1.  Kurinda uruhu gusaza.

Kwisiga amavuta akoze mu gikakarubamba bifasha umubiri kugaragaza itoto buri gihe, biwurinda iminkanyari ndetse bigatuma worohera cyane.

Kuri ubu mu IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd, hari inyunganira mirire (food supplements) ikozwe mu gikakarubamba ijana ku ijana Aloe-vera Plus Capsule. 

Aloe Vera Plus Capsule igizwe n’ibinini 60, umuntu aba agomba  gufata ibinini bibiri (2 capsules) ku munsi.

Aloe Vera Plus Capsule irizewe kandi nta ngaruka mbi igira k’uwayikoresheje kuko ifite ubuziranenge ihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA, HALLAL n’ibindi.

Ikenewe na bande by’umwihariko?

  1. Abarwaye uburwayi butandukanye bufata urwungano ngogozi nka: gastritis, gastroenteritis, gallstones, peptic ulcer disease,..etc
  2. Abarwaye constipation,
  3. Abarwaye hermorroid,
  4. Abarwaye diarrhea yabaye akarande (chronic diarrhea),
  5. Abantu bose bafite uruhu rwumagaye n’izindi ndwara z’uruhu,
  6. Abarwaye uburwayi butandukanye bw’umutima (heart diseases),              

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha mwadusanga kuri address zikurikira;  

                                               ADDRESS

 IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw

IZINDI NKORANYAMBUGA