
Ipapayi ni urubuto ruryoha ku bantu benshi, ariko si ukuryoha gusa, ahubwo ni n’urubuto rwiza ku buzima bw’abantu kuko rukize ku ntungamubiri zirimo: fibres, calcium, phosphore, fer, papaïne, thiamine, niacine, n’izindi vitamine. Ibyo byose bituma ipapayi igira uruhare runini mu kikorere myiza y’umubiri.
Akamaro k’ipapayi ku mubiri w’umuntu
1. Ipayayi ni isoko nziza y’umunyungugu wa magnesium ndetse na za vitamin zitandukanye umubiri w’umuntu ukenera buri munsi,
Ipapayi ikungahaye kuri vitamine A, vitamine C, vitamine B1 na vitamine B3.
Vitamine A: Ifasha mu mikorere myiza y’ingingo, ni ingenzi mu gukura kw’amagufa n’amenyo, Izamura ubudahangarwa bw’umubiri ndetse Igatuma umuntu abasha kubona neza.
Vitamine C: Ifasha kugira uruhu rwiza, Ituma udutsi dutwara amaraso dukora neza,Irinda ikanavura indwara zifata ishinya, Ifasha no mu kwinjiza ubutare(fer) mu mubiri, Izamura ubudahangarwa bw’umubiri, Irinda uturemangingo tw’umubiri (cellules).
Vitamin B1(Thiamin): Ikenerwa mu ikoreshwa ry’ibinure, proteyine n’ibinyasukari mu mubiri, kugira ngo bitange imbaraga, ikaba ingenzi kandi mu gukora neza kw’imyakura (nervous system).
Vitamin B3 (Niacin): Ikenerwa mu gukora imbaraga mu mubiri, ikaba ingenzi kandi mu mikorere y’urwungano rw’imyakura urwungano ngogozi n’uruhu.
2. Ipapayi igabanya ingano y’ibinure mu mubiri
Ipapayi ibuza ibinure kwirundanya mu mitsi ijyana amaraso k’umutima, ibyo bigatuma amaraso abasha gutembera neza mu mubiri, bikagabanya byo kurwara indwara z’umutima na stroke.
3. Ipapayi ituma igogora rigenda neza
Ipapayi kuba ikungahaye ku ntungamubirindodo (fibres) bituma ifasha amara gukora neza, ndetse ikarinda uburwayi bwo kwituma impatwe (constipation), n’ubwa hermorroide.
4. Ipapayi irinda kubyimbirwa kubera za ‘enzymes’ zihariye igira
Ipapayi igira ibyitwa enzymes zihariye ari zo ‘chymopapaïne na papaïne’, izo zifasha umubiri kwinjiza za poroteyine zituruka ku biribwa umuntu ashobora gufata ndetse bikayiha ubushobozi bwo kurinda kubyimbirwa (anti-inflammatory).
5. Ipapayi yafasha mu kurwanya kanseri
Ipapayi igira ibyitwa antioxidants byinshi bituma yafasha mu kurwanya kanseri. Ipapayi iri kumwe n’icyayi cy’icyatsi kibisi (thé vert), yagabanya ibyago byo kurwara kanseri ifata imyanya y’ibanga y’abagabo. Ipapayi kandi irwanya kanseri y’amaraso ndetse na kanseri y’urura runini.
6. Ipapayi irinda ubuhumyi
Kubera ibyitwa ‘bêta-carotène’ na Vitamine A biba mu ipapayi bifasha umuntu kureba neza kandi bikamurinda ubuhumyi.
7. Ipapayi igabanya umuhangayiko (Anxiety)
Ipapayi igira uburyohe ku bayikunda ariko uyiriye yumva yijuse kandi aguwe neza Ikindi kandi Vitamine C iba mu ipapayi igabanya umuhangayiko umuntu akagubwa neza.
8. Ipapayi ni nziza ku ruhu rw’umuntu
Ipapayi yifashishwa mu gukora amavuta n’amasabune by’ubwiza, cyane cyane mu mavuta y’umusatsi. Vitamine E na bêta-carotène biba mu ipapayi birinda uruhu kwangirika, bikarurinda.
Kuri ubu mu IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd, hari inyunganira mirire (food supplements) zikozwe mu bimera kandi zifitemo intungamubiri nkizo dusanga mu rubuto rw’ipapayi ijana ku ijana nka Multivitamin Capsules na Beta-Carotene & Lycopene Capsules. Izi nyunganiramirire (food supplement) zirizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ibyangombwa by’ubuziranenge zihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Foodand Drug Administration), HALAL, HACCP, na GMP (Good Manufacturing Practice).
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw