
Umubirizi ni igiti usanga kizwi n’abantu benshi kandi gikunze kuboneka ahantu hose hari ibihuru. Gusa abenshi bazi umubirizi nk’umuti w’inzoka zo mu nda, hakaba n’abakunda kuwushyira mu mazi bagiye kuhira amatungo kuko ngo bituma anywa neza kandi ukayagirira akamaro. Iyi nkuru iragaruka ku kandi kamaro k’umubirizi by’umwihariko k’umubiri w’umuntu.
Ibibabi by’umubirizi ubundi witwa ‘Vernonia amygdalina’ mu bijyanye na siyansi, ngo byigiramo ubutare bwinshi bwa ‘fer’ iyo akaba ari yo mpamvu ukunda gutegurwa mu mafunguro atandukanye cyane cyane mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba ndetse n’iyo hagati. Hari kandi n’abateka ibibabi by’umubirizi bakabirya nk’imboga.
Umubirizi uzwiho kuba urura, ndetse buri gice cy’umubirizi kirarura (ibibabi, igihimba, imizi), ariko ubwo burure bwawo ngo ni bwo bugirira umubiri akamaro, kuko biwuvura ububabare butandukanye.
Akamaro k’umubirizi ku mubiri w’umuntu
1. Ufasha umwijima gukora neza,
2. Umubirizi wifitemo ubushobozi bwo kugenzura ibinure bibi ‘cholestérol’ mu mubiri. Iyo ibyo binure bibi bibaye byinshi mu mubiri ngo bishobora gutera indwara ya Alzheimer ijyana n’ibibazo by’ubwonko budakora neza, ndetse n’indwara z’umutima zitandukanye.
3. Umubirizi urinda kanseri y’ibere,
4. Umubirizi ufasha mu kugabanya ibiro by’umurengera ku bagore n’abagabo,
5. Kongera umubirizi mu mafunguro y’umubyeyi wonsa, byamufasha guhembera cyangwa se kugira amashereka menshi.
6. Ibibabi by’umubirizi byigiramo ibyitwa ‘antioxydants’ birinda uturemangingo tw’umubiri kwangizwa naza free-radicals.
7. Umubirizi kandi ukungahaye cyane ku byitwa ‘fibres’ bituma igogora ry’ibyo umuntu yariye rigenda neza.
8. Umubirizi kandi ufasha abantu bakunda kugira ibibazo bitandukanye mu gifu, n’abakunda kwituma impatwe.
9. Umubirizi kandi ngo ni umuti ukomeye w’umuriro. Mu gihe umuntu afite umuriro, bashobora guteka ibibabi by’umubirizi bamuha amazi yawo, bikamugabanyiriza umuriro, ububabare, bigafasha umubiri we gukora neza.
10. Ibibabi by’umubirizi kandi bifasha mu kuvura indwara z’uruhu zitandukanye. 11. Uko wifitemo ubushobozi bwo gusukura no mu mubiri imbere ndetse ukanafasha mu kuvura abantu bagira ibibazo byo kuzana umwoyo (les hémorroïdes).
12. Umubirizi uringaniza isukari mu maraso,
13. Utuma amara akora neza, bigatuma umuntu atigera arwara kugugarara (constipation).
14. Ukiza indwara z’umwijima (Hépatite B na C).
15. Urinda umuntu kurwara indwara nka; artériosclérose, na thrombose.
16. Uvura kandi ukarinda indwara ya Diyabete.
17. Ukura uburozi mu mubiri kandi ugatuma umubiri w’umuntu ugira ubudahangarwa.
18. Ufasha abadamu kubyara neza, ibise bikihuta kandi ubuza no kuribwa mu nda ku bagore bibarutse.
19. Urinda kandi ukanavura Cancer y’amabere ku bagore n’abakobwa.
20. Urinda ukanavura ndetse ukanabungabunga ubuzima bwa Prostate ku gitsina gabo.
21. Amazi y’ibibabi by’umubirizi nyuma yo kuwuvuguta, bayogesha ibikomere bigatuma bikira vuba.
22. Umubirizi uvura inkorora, kumeneka umutwe, kugira impumuro mbi mu kanwa, inzoka zo mu nda, allergie, bilharziose, no gucibwamwo.
23. Guhekenya utubabi twawo bikiza indwara z’amenyo: "caries dentaires".
24. Uvura indwara zifata imyanya yo mubuhumekero, ndetse na goutte.
25. Umubirizi wifitemo ubushobozi bwo kurinda impyiko kwangirika no gutuma zikora neza, ndetse ugafasha n’urwungano rw’inkari kugira ubuzima
26. Umubirizi wongera amahirwe y’uburumbuke ku bagabo, kuko ufasha intanga-ngabo gukomera no kugira ubuzima bwiza.
N.B: Nubwo umubirizi ufitiye umubiri akamaro, umubirizi wifitemo ubumara bwa Vernodaline na Vernomygdine bushobora kugira ingaruka mbi k’umubiri w’umuntu igihe yawunyweye ari mwinshi.
Kuri ubu mu IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd, hari imiti y’umwimerere ivura indwara zitandukanye twavuze haruguru. Iyo miti ikozwe mu mubirizi n’ibindi bimera bitandukanye kandi irizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko ifite ibyangombwa by’ubuziranenge ihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Foodand Drug Administration), HALAL,HACCP, na GMP (Good Manufacturing Practice). Muri iyo miti twavuga nka; Vitamin C tablets, Meal cellulose tablets, na Ca+Fe+Zi Plus Capsules.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha n’inama ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw