
Cloves (clou de giroffe) cyangwa "karafu" ni ubwoko bw’ikimera gikunze gukoreshwa nk’ikirungo gishyirwa mu cyayi ndetse n’andi mafunguro kuko gituma ahumura neza. Ikimera cya cloves rero uretse kuba gikoreshwa nk’ikirungo ni umuti mwimerere wihariye ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye, aha twavuga nko kuba ishobora kugabanya isukari mu maraso, kuvura indwara z’ubuhumekero, kuvura indwara z’amagufwa n’izindi nkuko tugiye kubigarukaho ku buryo burambuye muri iyi nkuru.
Cloves (clou de giroffe) ikungahaye ku ntungamubiri zirimo vitamine zitandukanye, imyunyungugu ndetse na antioxidant, umubiri ukenera kugira ngo ubashe gukora neza.
Dore intungamubiri dusanga muri cloves;
- Anti-oxidant (Eugenol),
- Manganese,
- Calcium,
- Magnesium,
- Potasium,
- Iron/Fer
- Vitamin C,
- Vitamin K,
- Vitamin E,
- Beta-carotene na
- Dietary Fibers.
Muri iki gice tugiye kurebera hamwe akamaro ka buri ntungamubiri dusanga muri cloves ku buzima bw’umuntu.
A. Anti-oxidant (Eugenol),
Eugenol kimwe n’izindi antioxidant ni ubwoko bw’’intungamubiri zikura imyanda mu umubiri bikawurinda ibyitwa oxidative pressure ndetse zikarinda uturemangingo twawo kwangizwa naza free-radicals.
B. Manganese;
- Ifatanyije na vitamine zo bwoko bwa B, manganese ifasha mu ikorwa ry’umunyu wa urea ukenerwa mu mubiri,
- Iringaniza igipimo cya zinc na copper mu mubiri,
- Ifasha igogora kugenda neza,
- Iringaniza umuvuduko w’amaraso,
- Irinda indwara z’imitsi.
C. Calcium;
- Ikomeza amagufwa,
- Ikomeza uruti rw’umugongo bikarinda uburwayi bwo kwiheta ndetse no kugenda wunamye,
- Ivura ikanarinda uburwayi bw’umugongo,
- Karisiyumu ihagije mu mubiri ifasha umutima gutera neza bikarinda uburwayi butandukanye ku mutima,
- Ifasha mu ikorwa ry’imisemburo igenga ubuzima bw’imyororekere ku bagabo n’abagore,
- Irinda ikanakiza uburwayi bwa rubagimpande,
- Irinda kumungwa no kuvunguka kw’amagufwa,
- Ivura uburwayi bw’amagufwa bwitwa “osteoporosis”
- Irinda kwangirika kw’amenyo,
- Ituma imyakura itwara amakuru mu mubiri ikora neza,
- Irinda kwangirika kw’imyakura,
- Ivura uburwayi bw’imitsi.
D. Magnesium:
- Ibungabunga ubuzima bwiza bw’amagufwa,
- Irwanya uburwayi bw’umutwe (migraine),
- Ifasha umutima gukora neza,
- Iringaniza isukari w’amaraso,
- Irwanya indwara yo kugira agahinda gakabije (depression),
- Yifitemo ubushobozi bwo kurinda kubyimbirwa (anti-inflammatory).
E. Potassium:
- Ifasha mu ijyanwa n’ivanwa ry’amakuru ku bwonko (Transmission de l’influx nerveux),
- Ifasha mu ikorwa rya za poroteyine no kubaka imikaya ikomeye,
- Ifasha mu gushwanyaguza ibinyamasukari bigakurwamo ingufu umubiri wacu ukenera buri munsi,
- Ifasha mu kugabanya igipimo cya sodium bityo bikarinda kurwara umuvuduko w'amaraso idasanzwe.
F. Iron/Fer,
- Izamura ubudahangarwa bw’umubiri.
- Ituma uruhu rumera neza
- Ikora insoro z’amaraso
- Iron ikura utubara tw’umukara tuza k’uruhu
- Ituma uyikoresheje asinzira neza
- Ifasha ubwonko gukora neza
- Iron igabanya umunaniro ukabije
- Ifasha abantu bakora sport kugira imbaraga
- Ifasha umusatsi gukura neza ntupfuke.
G. Vitamin C;
- Yongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri bityo ikarwanya udukoko
- Ifasha mu kurwanya asima (cyane cyane ibimenyetso byayo)
- Irinda amagufwa n’amenyo ntibifatwe n’uburwayi butandukanye
- Irinda kandi ikarwanya virus,bacterie,na infection zitandukanye mu mubiri wacu
- Yongera colagene mu ruhu bikarinda indwara zitandukanye z’uruhu
- Irinda indwara yo kuva amaraso mu ishinya
- Ivura ibisebe ikanihutisha gukira kwabyo
- Irinda ikanavura inkorora ivanze n’ibicurane
- Irinda kubabara,no gufungana mu mazuru
- Igabanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso uru hejuru
- Irinda ikanavura uburwayi bw’umutima butandukanye
- Irinda kurwara stroke
- Irinda ikanavura uburwayi bwo kugira ibinure mu mitsi ijyana amaraso ikifunga (atherosclerosis)
- Irinda kanseri zitandukanye zirimo kanseri y’ibihaha,umunwa,ingoto,umuhogo,amara,igifu,
- Irinda abantu bakunze kurya ibyakorewe mu nganda bifite uburozi (free radical)
H. Vitamin K:
- Ifasha amaraso kuvura (coagulation du sang)
- Ifasha gukira vuba kw’ibisebe,
- Ni nziza ku mu mikurire y’amagufwa ku bana ndetse n’ingimbi,
- Irinda ku mungwa kw’amagufwa ku bantu bakuru.
I. Vitamin E;
- Isana uruhu rukamera neza ndetse ikanarurinda indwara zitandukanye
- Irinda kwangirika k’uturemangingo tugize umubiri
- Irinda uturemangingo tw’ibihaha tukabasha kubona umwuka mwiza wa oxygene bityo bikarinda indwara zitandukanye
- Ifasha impindura(pancreas) gutanga umusemburo wa insulin uhagije ufasha mu kuringaniza isukali mu maraso
- Irinda ikavura uburwayi bwa diyabete
- Yihutisha gutakaza isukari mu maraso iri kugipimo cyo hejuru
- Irinda indwara zitandukanye z’umutima(heart disease)
- Irinda uburwayi bwa stroke
- Irinda uburwayi bw’ishaza(cataracts)
- Irinda gusaza imburagihe
- Irinda imitsi ijyana amaraso mu mubiri kuzuramo urugimbu rubi(bad low-density lipoprotein(LDL)ikaba yaziba amaraso ntatembere neza
- Irinda ko amaraso yavura akiremamo ibibumbe
- Irinda uturemangingo tw’umubiri(cells) na DNA kwangirika bikaba byatera kanseri zitandukanye
- Irinda ikanagabanya gukura kw’ibibyimba bya kanseri
J. Beta-carotene;
- Irinda ikanakura uburozi bushobora gutera kanseri (free-radicals) mu mubiri,
- Irinda kwangirika k’uturemangingo tugize umubiri (cells),
- Yihutisha kwigabanyamo k’uturemangingo (cell division) tukabasha gukora neza,
- Ifasha mu ikorwa ry’uturemangingo dushya (cell & epithelial tissue regeneration) turinda uruhu.
- Yoroshya uruhu rugahorana itoto [β- Carotene yihutisha ikorwa rya sebum (amavuta akorwa n’imvubura y’uruhu yitwa sebaceous “sebaceous gland”) atuma uruhu ruhora ruhehereye kandi rutoshye].
- Irinda kuzana iminkanyari by’imburagihe,
- Igabanya ibyago byo kurwara ibiheri byo mu maso (Acnes),
- Irinda uruhu kwangizwa n’izuba,
- Ikomeza amagufwa ku bana bakiri bato,
- Ifasha amenyo gukura neza no gukomera bana bakiri bato,
- Irinda kwangirika kwa DNA,
- Irinda kanseri ya prostate,
- Irinda ikanagabanya gukura kw’ibibyimba bya kanseri,
- Irinda imitsi ijyana amaraso mu mubiri kuzuramo urugimbu rubi (bad low-density lipoprotein(LDL) bigatuma amaraso atembera neza mu mubiri,
- Izamura ubudahangarwa bw’umubiri,
- Irinda kurwara ibibyimba (anti- inflammation),
- Irinda ikavura uburwayi bw’amaso bwo kutabona nijoro (night blindness),
- Irinda uburwayi bw’ishaza n’izindi ndwara z’amaso ziterwa n’izabukuru,
K. Dietary Fibers;
- Kugabanya urugimbu rubi (choresterol) mu maraso,
- Kuringaniza isukari mu maraso cyane cyane nyuma yo gufata amafunguro,
- Ifasha mu guhangana n’umubyibuho ukabije,
- Ni ingenzi cyane mu gutuma igogorwa (digestion) rigenda neza, kuko yoroshya itwarwa ry’ibyo kurya m’ urwungano ngogozi igihe umuntu ariye,
- Igabanya umuvuduko w’amaraso ukabije,
- Irinda kubyimbirwa (anti – inflammation) by’umwihariko mu mara (Diverticulitis),
- Ituma umutima ukora neza,
- Igabanya ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa 2 (type 2 diabates),
- Yongera ubudahangarwa bw’urwungano ngogozi
- Igabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ibere
- Igabanya ibyago byo kurwara kanseri y’urura runini cg rectum (colon cancer & rectum cancer).
- Irinda kandi ikarwanya imikorere mibi y’umubiri,
- Irinda constipation (yongera ubunini n’uburemere bw’umwanda usohoka ikaworoshya, ibi bituma ibintu bica mu mara bihanyura byoroshye bityo bikarinda kwituma impatwe).
- Irinda hemorrhoid (internal & external) n’izindi ndwara zishobora kwangiza amara.
- Itwika ibinure by’umurengera mu maraso ku bagabo no ku bagore.
Nyuma yo gusobanukirwa intungamubiri dusanga muri cloves, reka noneho turebere hamwe akamaro ka Cloves ku buzima bw’umuntu by’umwihariko uruhare rwayo mu kuvura indwara zitandukanye.
1.Yongera ubudahangarwa bw’umubiri
Mu byiza bya Cloves ku buzima bw’umuntu harimo kuba yongera ubudahangarwa bw’umubiri w’umuntu, Siyansi igaragaza ko cloves ifite imbaraga zo kongera ubudahangarwa bw’umubiri kuko yongera uturemangingo tw’amaraso tw’umweru (white blood cells), bigafasha umubiri kurushaho kugira ubwirinzi buwurinda gufatwa n’indwara zituruka kuri za bagiteri (bacteria).
2. Ifasha urwungano ngogozi gukora neza
cloves zituma habaho kwiyongera kw’imvubura (enzymes) zifasha mu igogora. Ifu ya cloves ivanze n’ubuki ni umuti w’umwimerere mu kurinda ibibazo byatuma igifu kidakora igogora uko bikwiye.
3. Cloves zirwanya za bagiteri
Ubushakashatsi butandukanye, bwagaragaje ko cloves zifitemo ubushobozi bwo kurwanya za bagiteri , ku buryo bw’umwihariko irwanya bagiteri zitera indwara nka cholera.
4. Cloves zigiramo ubushobozi bwo kurinda kanseri y’ibihaha
Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko cloves zigiramo ubushobozi bwo gukumira kanseri, mu gihe umuntu akunze kuzinywa mu mazi.
5. Cloves zirinda umwijima kandi zikawufasha gukora neza
Umwijima ni urugingo rw’ingenzi cyane mu buzima bw’umuntu, cloves zigira uruhare mu kurinda ubuzima bw’umwijima no gutuma ukora neza akazi kawo.
6. Cloves zifasha mu kuringaniza isukari mu maraso
Cloves zikoreshwa nk’imiti gakondo yo kurwanya indwara ya Diyabete, ku barwayi bafite ‘insulin’ idahagije cyangwa batayifite rwose, cloves zongerera impindura ubushobozi bwo kurekura ‘insulin’ ku rugero rukwiye bityo ikaringaniza ingano y’isukari mu maraso.
7. Irinda, ikavura kubyimbirwa,
Kimwe mu binyabutabire bigize Cloves kitwa ‘eugenol ‘ kigira ubushobozi mu kurinda umuntu kubyimbirwa (anti-inflammatory properties).
8. Irinda,ikavura indwara zo mu kanwa
Cloves zigira akamaro mu kurinda indwara zifata ishinya nka ‘gingivitis’, zikanakoreshwa mu kugabanya ububabare buterwa n’amenyo ndetse ikica microbe (utunyabuzima duto) dutera impumuro mbi mukanwa.
9. Ivura indwara z’ubuhumekero
Gukoresha cloves bifasha mu kuvura inkorora n’ibicurane no koroshya indwara zafata mu myanya y’ubuhumekero kuko ifungura inzira z’umwuka (airways).
10. Ivura ububabare bw'umutwe
Kuba cloves zigirimo ‘eugenol’ bituma ari kimwe mu bimera byakoreshwa nk’umuti wo kugabanya ububabare, kunywa cloves mu cyayi byafasha umuntu kudakomeza kubabara umutwe.
11. Ivura umujagararo ‘Stress’
Cloves zigiramo ubushobozi bwo gutuma imitsi itarega cyane, ni yo mpamvu ari nziza kuzikoresha igihe umuntu afite ‘stress’.
12. Ifasha mu kuvura ibisebe
Ubushakashatsi bwagaragaje ko cloves zigiramo ubushobozi bwo kuvura ibisebe ndetse n’ububyimbe bushobora guterwa no kuba umuntu yakomeretse.
13. Ikomeza amagufwa
Cloves zigiramo ibintu byitwa ‘isoflavones’, ‘flavones’, na ‘flavonoids’ n’umunyungugu wa manganese bituma zigira akamaro gakomeye ku buzima bwiza bw’amagufwa, no kuyarinda kwangirika.
14. Igira uruhare mu gutuma uruhu rugira ubuzima bwiza
Kubera za ‘antioxidants’ ziboneka muri cloves, zituma ziba nziza mu kwita ku buzima bw’uruhu rw’umuntu no gutuma ruhora rutoshye, birurinda kuzana iminkanyari imburagihe.
15. Ivura udusebe two ku gifu
Ubushakashatsi bwagaragaje ko cloves zifasha mu kuvubura amatembabuzi (mucus) yo mu gifu bigatuma kitangizwa nama acide yo mu gifu.
Ese Cloves (Clou de giroffe) ikoreshwa ite?
Cloves zishobora gukoreshwa nk’ikirungo cy’icyayi ndetse no mu mafunguro nk’imboga, umuceri, isosi n’ibindi.
N.B: Mu gihe ukoresha amavuta ya cloves (cloves oil) si byiza gukoresha menshi by’umwihariko ku bantu basanganywe indwara zishingiye ku itembera ry’amaraso cyangwa se bafite isukari nyinshi mu maraso.
Kuri ubu mu IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd, hari imiti y’umwimerere ivura indwara zitandukanye twavuze haruguru. Iyo miti ikozwe muri cloves n’ibindi bimera bitandukanye kandi irizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko ifite ibyangombwa by’ubuziranenge ihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Foodand Drug Administration), HALAL,HACCP, na GMP (Good Manufacturing Practice). Muri iyo miti twavuga nka; Colon Guard, Sun Rise, Sun set, Lowgar capsules na Reishi Capsules.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha n’inama ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw