
Okra “Hibiscus esculentus” (gombo) ni ubwoko bw’imboga zikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye umubiri ukenera zikaba kandi umuti mwimerere wihariye ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye, aha twavuga nko kuba ishobora kugabanya isukari mu maraso, kuvura indwara z’ubuhumekero, kuvura indwara z’amagufwa n’izindi nkuko tugiye kubigarukaho ku buryo burambuye muri iyi nkuru.
Okra (gombo) zikungahaye ku ntungamubiri zirimo vitamine zitandukanye, imyunyungugu ndetse na antioxidant, umubiri ukenera kugira ngo ubashe gukora neza.
Dore intungamubiri dusanga muri okra (gombo);
- Anti-oxidant (flavonoids & isoquercetin),
- Manganese,
- Calcium,
- Magnesium,
- Potassium,
- Iron/Fer
- Vitamin C,
- Vitamin B1
- Vitamin B9
- Vitamin B6
- Vitamin K,
- Vitamin E,
- Beta-carotene na
- Dietary Fibers.
Muri iki gice tugiye kurebera hamwe akamaro ka buri ntungamubiri dusanga muri gombo ku buzima bw’umuntu.
A. Anti-oxidant,
Flavonoids na isoquercetin ni ubwoko bw’’intungamubiri zikura imyanda mu umubiri bikawurinda ibyitwa oxidative stress ndetse zikarinda uturemangingo twawo kwangizwa naza free-radicals.
B. Manganese;
- Ifatanyije na vitamine zo bwoko bwa B, manganese ifasha mu ikorwa ry’umunyu wa urea ukenerwa mu mubiri,
- Iringaniza igipimo cya zinc na copper mu mubiri,
- Ifasha igogora kugenda neza,
- Iringaniza umuvuduko w’amaraso,
- Irinda indwara z’imitsi.
- Calcium;
- Ikomeza amagufwa,
- Ikomeza uruti rw’umugongo bikarinda uburwayi bwo kwiheta ndetse no kugenda wunamye,
- Ivura ikanarinda uburwayi bw’umugongo,
- Karisiyumu ihagije mu mubiri ifasha umutima gutera neza bikarinda uburwayi butandukanye ku mutima,
- Ifasha mu ikorwa ry’imisemburo igenga ubuzima bw’imyororekere ku bagabo n’abagore,
- Irinda ikanakiza uburwayi bwa rubagimpande,
- Irinda kumungwa no kuvunguka kw’amagufwa,
- Ivura uburwayi bw’amagufwa bwitwa “osteoporosis”
- Irinda kwangirika kw’amenyo,
- Ituma imyakura itwara amakuru mu mubiri ikora neza,
- Irinda kwangirika kw’imyakura,
- Ivura uburwayi bw’imitsi.
D. Magnesium;
- Ibungabunga ubuzima bwiza bw’amagufwa,
- Irwanya uburwayi bw’umutwe (migraine),
- Ifasha umutima gukora neza,
- Iringaniza isukari w’amaraso,
- Irwanya indwara yo kugira agahinda gakabije (depression),
- Yifitemo ubushobozi bwo kurinda kubyimbirwa (anti-inflammatory).
E. Potassium;
- Ifasha mu ijyanwa n’ivanwa ry’amakuru ku bwonko (Transmission de l’influx nerveux),
- Ifasha mu ikorwa rya za poroteyine no kubaka imikaya ikomeye,
- Ifasha mu gushwanyaguza ibinyamasukari bigakurwamo ingufu umubiri wacu ukenera buri munsi,
- Ifasha mu kugabanya igipimo cya sodium bityo bikarinda kurwara umuvuduko udasanzwe w’amaraso.
F. Iron/Fer,
- Izamura ubudahangarwa bw’umubiri.
- Ituma uruhu rumera neza
- Ikora insoro z’amaraso
- Iron ikura utubara tw’umukara tuza k’uruhu
- Ituma uyikoresheje asinzira neza
- Ifasha ubwonko gukora neza
- Iron igabanya umunaniro ukabije
- Ifasha abantu bakora sport kugira imbaraga
- Ifasha umusatsi gukura neza ntupfuke
G. Vitamin C;
- Yongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri bityo ikarwanya udukoko
- Ifasha mu kurwanya asima (cyane cyane ibimenyetso byayo)
- Irinda amagufwa n’amenyo ntibifatwe n’uburwayi butandukanye
- Irinda kandi ikarwanya virus,bacterie,na infection zitandukanye mu mubiri wacu
- Yongera colagene mu ruhu bikarinda indwara zitandukanye z’uruhu
- Irinda indwara yo kuva amaraso mu ishinya
- Ivura ibisebe ikanihutisha gukira kwabyo
- Irinda ikanavura inkorora ivanze n’ibicurane
- Irinda kubabara,no gufungana mu mazuru
- Igabanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso uru hejuru
- Irinda ikanavura uburwayi bw’umutima butandukanye
- Irinda kurwara stroke
- Irinda ikanavura uburwayi bwo kugira ibinure mu mitsi ijyana amaraso ikifunga (atherosclerosis)
- Irinda kanseri zitandukanye zirimo kanseri y’ibihaha,umunwa,ingoto,umuhogo,amara,igifu,
- Irinda abantu bakunze kurya ibyakorewe mu nganda bifite uburozi (free radical)
H. Vitamin K;
- Ifasha amaraso kuvura (coagulation du sang)
- Ifasha gukira vuba kw’ibisebe.
- Ni nziza ku mu mikurire y’amagufwa ku bana ndetse n’ingimbi,
- Irinda ku mungwa kw’amagufwa ku bantu bakuru.
I. Vitamin B1 (Thiamin);
- Ikenerwa mu ikoreshwa ry’ibinure, proteyine n’ibinyasukari mu mubiri, kugira ngo bitange imbaraga.
- N’ingenzi kandi mu gukora neza kw’imyakura (nervous system).
J. Vitamin A;
- Irakenewe mu gufasha ingingo,
- Ni ingenzi mu gukura kw’amagufa n’amenyo,
- Izamura ubudahangarwa bw’umubiri
- Ituma tubasha kubona neza .
- Irinda amaso.
K. Dietary Fibers;
- Kugabanya urugimbu rubi (choresterol) mu maraso,
- Kuringaniza isukari mu maraso cyane cyane nyuma yo gufata amafunguro,
- Ifasha mu guhangana n’umubyibuho ukabije,
- Ni ingenzi cyane mu gutuma igogorwa (digestion) rigenda neza, kuko yoroshya itwarwa ry’ibyo kurya m’ urwungano ngogozi igihe umuntu ariye,
- Igabanya umuvuduko w’amaraso ukabije,
- Irinda kubyimbirwa (anti – inflammation) by’umwihariko mu mara (Diverticulitis),
- Ituma umutima ukora neza,
- Igabanya ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa 2 (type 2 diabates),
- Yongera ubudahangarwa bw’urwungano ngogozi
- Igabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ibere
- Igabanya ibyago byo kurwara kanseri y’urura runini cg rectum (colon cancer & rectum cancer).
- Irinda kandi ikarwanya imikorere mibi y’umubiri,
- Irinda constipation (yongera ubunini n’uburemere bw’umwanda usohoka ikaworoshya, ibi bituma ibintu bica mu mara bihanyura byoroshye bityo bikarinda kwituma impatwe).
- Irinda hemorrhoid (internal & external) n’izindi ndwara zishobora kwangiza amara.
- Itwika ibinure by’umurengera mu maraso ku bagabo no ku bagore.
L. Vitamin B6 (Pyridoxine);
- Yongera insoro zitukura(globules rouges)
- Igabanya ibyago byo kurwara stroke no kunanirwa k’umutima
- Ikiza indwara ya stress na depression
- Ifasha ubwonko gukora neza ikarinda kwibagirwa
- Irinda ikanavura indwara yo kubura amaraso(anemie)
- Irinda ikanakiza ibimenyetso byo gucura ku bagore
- Irinda isesemi ku bagore batwite
- Irinda ibinure bibi(bad chlolesterol) mu mitsi ijyana amaraso
- Irinda kasneri zitandukanye
- Irinda amaso ku rwara uburwayi butandukanye
- Irinda uburwayi bwo kubyimbirwa mu ngingo,uburwayi bw’imitsi n’amagufwa.
M. Vitamin B9 (Folate);
- Ifasha mu ikorwa rya RNA na DNA
- Ni nziza ku bagore batwite kuko ifasha ubwonko bw’umwana uri mu nda gukura neza
- Igabanya ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye
- Igabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima
- Ikuraho ibyago byo kurwara prostate
- Irinda indwara ya depression
Nyuma yo gusobanukirwa intungamubiri dusanga muri Gombo, reka noneho turebere hamwe akamaro ka Gombo ku buzima bw’umuntu by’umwihariko uruhare rwayo mu kuvura indwara zitandukanye.
1.Yongera ubudahangarwa bw’umubiri,
2. Ifasha urwungano ngogozi gukora neza,
3. Irwanya za bagiteri,
4. Irwanya/isenya uturemangingo twa kanseri (cancer cells),
5. Ikura ibinure bibi (bad cholesterol) mu maraso,
6. Iringaniza isukari mu maraso,
7. Irinda, ikavura kubyimbirwa,
8. Ni nziza ku bagore batwite kuko ifasha ubwonko bw’umwana uri mu nda gukura neza,
9. Ifasha impyiko gukora neza,
10. Igabanya umubyibuho ukabije ku bagabo n’abagore,
11. Yongera amavangingo ku bagore,
12. Irinda indwara yo kubura amaraso (anemie),
13. Ituma uruhu ruhorana itoto,
14. Irinda kandi igakomeza amagufwa,
15. Ivura udusebe two ku gifu,
16. Ifasha ibihaha gukora neza,
17. Irinda ikavura indwara z’amaso,
18. Irinda, ikavura constipation.
Ese gombo (okra) ikoreshwa ite?
Gombo zishobora gukoreshwa nka salade, ishobora gutekwa nk’izindi mboga zishobora kandi gushyirwa mu mazi hanyuma umuntu akanywa ayo mazi (amazi ya gombo).
Kuri ubu mu IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd, hari imiti y’umwimerere ivura indwara zitandukanye twavuze haruguru. Iyo miti ikozwe muri gombo (okra) n’ibindi bimera bitandukanye kandi irizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko ifite ibyangombwa by’ubuziranenge ihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Foodand Drug Administration), HALAL,HACCP, na GMP (Good Manufacturing Practice). Muri iyo miti twavuga nka; Colon Guard, Magillim tablet, Ca+Fe+Zi plus capsules, Multivitamin capsules, Lowgar capsules na Reishi Capsules.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha n’inama ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw