• Webmail
  •    
  • Call: (+250) 785686682/(+250) 788865515
Banner

Sobanukirwa akamaro ka watermelon n’uruhare rwayo mu kuvura indwara zitandukanye.


Views: 58

Share your story:

Watermelon ni rubuto rumeze nk’aho nta cyanga rugira, uba wumva ari nk’amazi arimo agasukari gacye. Ni urubuto rwuzuye umutobe, rworohereye, rurimo utubuto duto duto tw’umukara. Ni isoko nziza y’amazi akenewe kimwe n’izindi ntungamubiri.
Uru rubuto ruribwa baruhekenya, aho urya icyo gice gitukura. Ushobora kandi no gukamuramo umutobe ukaba ari wo unywa.

Watermelon uzayisangamo intungamubiri zinyuranye, imyunyungugu na za vitamini. Twavugamo Vitamini A, B1, B3, B6, C, calcium, magnesium, fibre, poroteyine, potassium na lycopene.

Mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd, hari inyunganira mirire (food supplements) zikozwe mu bimera bitandukanye kandi zifitemo intungamubiri nkizo dusanga mu rubuto rwa water melon ijana ku ijana nka Multivitamin Capsules na Spirulina Tablets, Protein powder, Meal cellulose na Colon guard. Izi nyunganiramirire (food supplement) zirizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ibyangombwa by’ubuziranenge zihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Foodand Drug Administration), HALAL, HACCP, na GMP (Good Manufacturing Practice).

Muri iki gice tugiye kurebera hamwe akamaro ka watermelon ku mubiri w’umuntu dushingiye ku ntungamubiri ziyibonekamo;

A. Vitamin A:

  1. Irakenewe mu gufasha ingingo,
  2. Ni ingenzi mu gukura kw’amagufa n’amenyo,
  3. Izamura ubudahangarwa bw’umubiri
  4. Ituma tubasha  kubona neza .
  5. Irinda amaso

B. Vitamin B1:

  1. Ikenerwa mu ikoreshwa ry’ibinure, proteyine n’ibinyasukari mu mubiri, kugira ngo bitange imbaraga.
  2. N’ingenzi kandi mu gukora neza kw’imyakura (nervous system).

C. Vitamin B6:

  1. Yongera insoro zitukura(globules rouges)
  2. Igabanya ibyago byo kurwara stroke no kunanirwa k’umutima
  3. Ikiza indwara ya stress na depression
  4. Ifasha ubwonko gukora neza ikarinda kwibagirwa
  5. Irinda ikanavura indwara yo kubura amaraso(anemie)
  6. Irinda ikanakiza ibimenyetso byo gucura ku bagore
  7. Irinda isesemi ku bagore batwite
  8. Irinda ibinure bibi(bad chlolesterol) mu mitsi ijyana amaraso
  9. Irinda kasneri zitandukanye
  10. Irinda amaso ku rwara uburwayi butandukanye
  11. Irinda uburwayi bwo kubyimbirwa mu ngingo,uburwayi bw’imitsi n’amagufwa.

D. Vitamin C:

  1. Ifasha kugira uruhu rwiza,
  2. Ituma udutsi dutwara amaraso dukora neza,
  3. Irinda ikanavura indwara zifata ishinya
  4. Ifasha no mu kwinjiza ubutare(fer) mu mubiri
  5. Izamura ubudahangarwa bw’umubiri
  6. Irinda uturemangingo tw’umubiri (cellules)

E. Vitamin K:

  1. Ifasha amaraso kuvura (coagulation du sang)
  2. Ifasha gukira vuba kw’ibisebe.
  3. Ni nziza ku mu mikurire y’amagufwa ku bana ndetse n’ingimbi,
  4. Irinda ku mungwa kw’amagufwa ku bantu bakuru.

F. Magnesium:

  1. Ibungabunga ubuzima bwiza bw’amagufwa,
  2. Irwanya uburwayi bw’umutwe (migraine),
  3. Ifasha umutima gukora neza,
  4. Iringaniza isukari w’amaraso,
  5. Irwanya indwara yo kugira agahinda gakabije (depression),
  6. Yifitemo ubushobozi bwo kurinda kubyimbirwa (anti-inflammatory).

G. Potassium:

  1. Ifasha mu ijyanwa n’ivanwa ry’amakuru ku bwonko (Transmission de l’influx nerveux),
  2. Ifasha mu ikorwa rya za poroteyine no kubaka imikaya ikomeye,
  3. Ifasha mu gushwanyaguza ibinyamasukari bigakurwamo ingufu umubiri wacu ukenera buri munsi,
  4. Ifasha mu kugabanya igipimo cya sodium bityo bikarinda kurwara umuvuduko w'amaraso idasanzwe.

H. Fibre:

  1. Kugabanya urugimbu rubi (choresterol) mu maraso,
  2. Kuringaniza isukari mu maraso cyane cyane nyuma yo gufata amafunguro,
  3. Ifasha mu guhangana n’umubyibuho ukabije,
  4. Ni ingenzi cyane mu gutuma igogorwa (digestion) rigenda neza, kuko yoroshya itwarwa ry’ibyo kurya m’ urwungano ngogozi igihe umuntu ariye,
  5. Igabanya umuvuduko w’amaraso ukabije,
  6. Irinda kubyimbirwa (anti – inflammation) by’umwihariko mu mara (Diverticulitis),
  7. Ituma umutima ukora neza,
  8. Igabanya ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa 2 (type 2 diabates),
  9. Yongera ubudahangarwa bw’urwungano ngogozi
  10. Igabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ibere
  11. Igabanya ibyago byo kurwara kanseri y’urura runini cg rectum (colon cancer & rectum cancer).
  12. Irinda kandi ikarwanya imikorere mibi y’umubiri,
  13. Irinda constipation (yongera ubunini n’uburemere bw’umwanda usohoka ikaworoshya, ibi bituma ibintu bica mu mara bihanyura byoroshye bityo bikarinda kwituma impatwe).
  14. Irinda hemorrhoid (internal & external) n’izindi ndwara zishobora kwangiza amara.
  15. Itwika ibinure by’umurengera mu maraso ku bagabo no ku bagore.
  1. Lycopene (antioxidant):

Lycopene kimwe n’izindi antioxidant ni ubwoko bw’’intungamubiri zikura imyanda mu umubiri bikawurinda ibyitwa oxidative pressure ndetse zikarinda uturemangingo twawo kwangizwa naza free-radicals.

J.  L Citrulline:

  1. Ifasha amaraso gutemebera neza mu mubiri,
  2. Isohora imyanda ya ammonia mu mubiri,
  3. Izamura ubudahangarwa bw’umubiri,
  4. Igabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima (heart diseases).

K. Poroteyine (protein):

  1. Zisana kandi zikubaka imikaya,
  2. Zifasha urwungano rw’imyakura (nervous system) gukora neza,
  3. Izamura ubudahangarwa bw’umubiri,
  4. Ziringaniza amatembabuzi anyuranye mu mubiri w’umuntu,
  5. Zongera ingufu mu mubiri,
  6. Zituma umusatsi uba mwiza kandi ugakomera,
  7. Zisana uturemangingo tw’umubiri twashaje,

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha mwadusanga kuri address zikurikira;                          

                                       ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw

 

IZINDI NKORANYAMBUGA