Kanseri y’ibere ni indwara ikomeye iterwa n’uko uturemangingo tw’iberedutangira kwiyongera mu buryo butagenzuwe (uncontrolled cell division), bikabyara ikibyimba gishobora gukura kikibasira ibindi bice by’umubiri. Iyi kanseri ishobora gufata abagore n’abakobwa, ariko abenshi bayirwara ni abagore.

Kanseri y’ibere ikunze gutangirira mu miyoboro itwara amata (milk ducts) cyangwa mu turemangingo dutanga amata (lobules). Iyo itamenyekanye kare, ishobora gukwirakwira mu bice bitandukanye by’umubiri nko mu myanya y’ubuhumekero, amagufwa cyangwa mu bwonko.

Ese kanseri y’ibere iterwa niki?

Ubushakashatsi bugaragaza ko kugeza ubu nta mpamvu imwe yonyine itera kanseri y’ibere, ariko hari ibintu byongera ibyago byo kuyirwara, birimo:

  1. Ihinduka ry’utunyangingo (genes) rishobora kuba uruhererekane mu muryango,
  2. Izabukuru (ikunze kwibasira cyane cyane abantu bafite hejuru y’imyaka 40),
  3. Kuba mu muryango hari uwigeze kurwara kanseri y’ibere
  4. Kunywa inzoga nyinshi
  5. Umubyibuho ukabije (obesitycyane cyane nyuma yo gucura
  6. Kutonsa umwana cyangwa gutwita bwa mbere watinze
  7. Gukoresha imiti yo kuboneza urubyaro irimo imisemburo (hormonesigihe kirekire utabigiriwe inama ya muganga
  8. Kudakora imyitozo ngororamubiri

Ese ni ibihe bimenyetso bigaragaza ko umuntu ashobora kuba arwaye kanseri y’ibere

Kanseri y’ibere ishobora gutangira nta kimenyetso kigaragara, ari yo mpamvu kwisuzumisha kare ari ingenzi.Ibimenyetso bikunze kugaragara birimo:

  1. Kurwara ikibyimba mu iberecyangwa mu kwaha
  2. Impinduka ku isuray’ibere,nko kubyimba, kugabanuka cyangwa guhinduka kw’imiterere
  3. Uruhu rw’ibere rusa n’urw’icunga(orange peel)
  4. Kugira ububabarebudashira mu ibere,
  5. Guhinduka k’ibara ry’uruhu rw’ibere

Note:Umugore wese wibonyeho kimwe muri ibi bimenyetso, asabwa kwihutira kujya kwa muganga.

Ese hari uburyo cyangwa imyitwarire umuntu ashobora kugira yamufasha kwirinda kanseri y’ibere?

Nubwo kanseri y’ibere itarindwa 100%, hari ingamba zagufasha kugabanya ibyago byo kuyirwara:

  1. Kwisuzumisha kenshi by’umwihariko ku bagore bafite imyaka 40 kuzamura
  2. Kurya indyo yuzuye (yiganjemo imboga n’imbuto)
  3. Kugabanya cyangwa kureka inzoga
  4. Gukora imyitozo ngororamubiri buri gihe
  5. Konsa abana uko bikwiye
  6. Kwirinda gukoresha imiti yo kuboneza urubyaro iyo ariyo yose utabigiriweho inama na muganga

Kanseri y’ibere ivurwa nk’izindi kanseri zose hakoreshejwe uburyo bwa chemotherapy, radiotherapy no kibagwa (surgery). Gusa kurubu hifashishijwe ubuvuzi gakondo bw’abashinwa (Traditional Chinese Medecine) hari imiti y’umwimerere ikozwe mu bimera ifasha mu kuvura kanseri y’ibere hagendewe ku cyiciro igezeho kuko isana uturemangingo tw’ibere.

Muri iyo miti twavugamo; Reishi capsules, Golden hypha capsules, Sun-rise, Cordy Active capsule na Spirulina Tablets yoseikorerwa mu bihugu nk’Ubushinwa, Leta zunze ubumwe za America ndetse na Malysia ariko mu Rwanda bikaba biboneka mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE.

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;  

ADDRESS

 IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw