Rosemary (Rosmarinus officinalis) n’ikimera gikoreshwa cyane nk’ikirungo kubera ko gifite impumuro nziza. Nyamara uretse kuba ikirungo, Rosemary ifite akamaro gakomeye k’ubuzima bw’umuntu. Ibi biterwa nuko ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye zirimo vitamin A, B1, B2, B3, B5, B6, B9 na vitamin C, potassium, calcium, magnesium, ubutare (fer), copper, zinc n’izindi.
Rosemary ifasha igogora kugenda neza bityo ikarwanya indwara zibasira urwungano ngogozi, kongera ubushobozi bw’ubwonko, kurinda indwara z’umutima no kurwanya indwara nka kanseri ziterwa no kwangirika kw’uturemangingo.
Mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd,hari inyunganira mirire (food supplements) n’imiti y’umwimerere ikozwe mu bimera bitandukanye yihariye intungamubiri nkiziboneka muri Rosemary kandi ivura indwara zavuzwe zitandukanye. Izi nyunganiramirire n’imiti birizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko ifite ibyangombwa by’ubuziranenge ihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Foodand Drug Administration) na HALAL.
Muri iyo miti twavugamo: Deep Sea fish oil capsules, Colon guard, Cordy royal jelly, Cordy Active, na Multivitamin capsules.
Dore intungamubiri ziboneka muri Rosemary n’akamaro kazo mu mubiri w’umuntu
A. Vitamin A: Ituma amaso abasha kubona neza,irinda uruhu kandi ikazamura ubudahangarwa bw’umubiri.
B. Vitamin B1(thiamin): Ikenerwa mu ikoreshwa ry’ibinure, poroteyine n’ibinyasukari mu mubiri, kugira ngo bitange imbaraga ndeste ikaba ingenzi mu gukora neza kw’imyakura (nervous system).
C. Vitamin B6 (Pyridoxine): Ifasha mu mikorere y’ubwonko no gukora insoro z’amaraso zitukura (globules rouges).
D. Vitamin B9 (folate): ni ingenzi mu mikurire y’uturemangingo twa DNA na RNA no mu mikurire y’ubwonko bw’abana bataravuka (bakiri munda).
E. Vitamin C:Ifasha mu kongerera ubudahangarwa bw’umubiri no kurinda indwara ziterwa na mikorobe.
F. Calcium: ikomeza amagufwa n’amenyo
G. Iron/Fer: Ifasha mu gukora insoro zitukura z’amaraso (globule rouges/ red blood cells).
H. Magnesium: ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri ndetse ikarinda imitsi itwara amaraso.
I. Potassium: ifasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso.
G. Fiber: ituma igogora rigenda neza, gabanya isukari mu maraso ndetse zirinda uburwayi bwo kwituma impatwe.
K. Antioxidant (Carnosic acid na Rosmarinic acid): zifasha mu kurinda uturemangingo tw’umubiri kwangizwa naza “free radicals”
L. Zinc: Ikenewe mu gukora intangangabo (sperm)no kurinda ubugumbaku bagabo kandi ifasha mu mikurire y’intanga ngore (ovule).
M. Vitamin B3 (Niacin): Ikenerwa mu gukora imbaraga mu mubiri kandi n’ingenzi kandi mu mikorere y’urwungano rw’imyakura urwungano ngogozi n’uruhu.
N. Vitamin E: Ifasha mu gutuma uturemangingo (cellules) dukora neza, ni vitamini igira uruhare mu gusohora imyanda imeze nk’uburozi mu mubiri, ifasha mu ikorwa ry’insoro zitukura mu maraso(globules rouges) ndetse no mu ikorwa ry’intanga ku bagabo n’abagore.
O. Vitamin B2 (Riboflavin): ifasha umubiri guhindura ibiryo (ibinyasukari, ibinure, n’ibinyamavuta)mo ingufu, ni igice cy’ingenzi cya enzymezituma uturemangingo dukora neza, Ifasha mu gusana uturemangingo twangiritse,no kubungabunga uruhu, imisatsi n’inzarakandi Ifasha mu gusana ibice by’umubiri nyuma y’ibikomere.
P. Vitamin B5 (Panthotenic acid): Irinda ikanavura indwara z’amagufwa n’imitsi nka rubagimpande n’izindi,irinda ikanavura prostate ndetse irwanya indwara yo gususumira no kwibagirwa vuba ku bageze mu za Bukuru.
Q. Vitamin K: Ifasha amaraso kuvura (coagulation du sang) kandi irinda ku mungwa kw’amagufwa ku bantu bageze mu zabukuru.
Rosemary kuba ikungahaye kuntungamubiri nyinshi umubiri ukenera bituma igira ubushobozi bwo kurwanya indwara zirimo;
- Indwara z’umutima
- Indwara zifata urwungano ngogozi
- Indwara z’ubwonko na
- Kanseri.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw