KIWI n’ubwoko bw’imbuto zikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye zirimo vitamini, imyunyu ngugu na antioxidants bifasha mu kubungabunga imikorere myiza y’ingingo zitandukanye z’umubiri no mu kurinda indwara zitandukanye.

Nubwo kiwi zidakunze kuboneka mu Rwanda, ubu mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd,hari inyunganiramirire (food supplements) zikozwe mu bimera bitandukanye zihariye intungamubiri nkiziboneka mu mbuto za kiwi harimo: Cordyroyal jelly capsules, Spirulina tablets, Ca+Fe+Zi Plus Capsules, Cordy Active Capsules na Multivitamin capsules kandi ifasha mu kurwanya indwara z’umutima,ubwonko, uruhu, indwara zibasira urwungano ngogozi, kanseri, diyabete n’izindi. Izi nyunganiramirire zirizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko bifite ibyangombwa by’ubuziranenge bihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Food and Drug Administration) na HALAL.

Dore intungamubiri ziboneka mu mbuto za KIWI n’akamaro kazo mu mubiri w’umuntu

A. Vitamin B1(thiamin): Ikenerwa mu ikoreshwa ry’ibinure, poroteyine n’ibinyasukari mu mubiri, kugira ngo bitange imbaraga ndeste ikaba ingenzi mu gukora neza kw’imyakura (nervous system).

B. Vitamin B6 (Pyridoxine): Ifasha mu mikorere y’ubwonko no gukora insoro z’amaraso zitukura (globules rouges).

C. Vitamin B9 (folate): ni ingenzi mu mikurire y’uturemangingo twa DNA na RNA no mu mikurire y’ubwonko bw’abana bataravuka (bakiri munda).

D.  Vitamin C:Ifasha mu kongerera ubudahangarwa bw’umubiri no kurinda indwara ziterwa na mikorobe.

E. Vitamin E: Ifasha mu gutuma uturemangingo (cellules) dukora neza, ni vitamini igira uruhare mu gusohora imyanda imeze nk’uburozi mu mubiri, ifasha mu ikorwa ry’insoro zitukura mu maraso(globules rouges) ndetse no mu ikorwa ry’intanga ku bagabo n’abagore.

F. Vitamin K:Ifasha amaraso kuvura (coagulation du sang) kandi irinda ku mungwa kw’amagufwa ku bantu bageze mu zabukuru.

G. Calcium: ikomeza amagufwa n’amenyo

H. Iron/Fer: Ifasha mu gukora insoro zitukura z’amaraso (globule rouges/ red blood cells).

I. Magnesium: ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri ndetse ikarinda imitsi itwara amaraso.

J. Potassium: ifasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso.

K. Phosphorus: Ikomeza amagufwa n’amenyo,Igira uruhare mu mikorere myiza y’uturemangingo twa DNA,kandiifasha mu gutwara ubutumwa mu mikaya n’imyakura.

L. Fiber: ituma igogora rigenda neza, gabanya isukari mu maraso ndetse zirinda uburwayi bwo kwituma impatwe.

M. Antioxidant: zifasha mu kurinda uturemangingo tw’umubiri kwangizwa naza “free radicals”

N. Vitamin B3 (Niacin): Ikenerwa mu gukora imbaraga mu mubiri kandi  n’ingenzi kandi mu mikorere y’urwungano rw’imyakura urwungano ngogozi n’uruhu.

O. Vitamin B2 (Riboflavin): ifasha umubiri guhindura ibiryo (ibinyasukari, ibinure, n’ibinyamavuta)mo ingufu, ni igice cy’ingenzi cya enzymezituma uturemangingo dukora neza, Ifasha mu gusana uturemangingo twangiritse,no kubungabunga uruhu, imisatsi n’inzarakandi Ifasha mu gusana ibice by’umubiri nyuma y’ibikomere.

P. Vitamin A: Ituma amaso abasha kubona neza,irinda uruhu kandi ikazamura ubudahangarwa bw’umubiri.

Q. Manganese: Ifasha mu ikorwa ry’uturemangingo tw'amaraso  (Red Blood Cells) kandi igira uruhare mu mikorere myizay’ubwonko.

R. Copper: Ifatanyije na vitamine zo bwoko bwa B, manganese ifasha mu ikorwa ry’umunyu wa urea ukenerwa mu mubiri kandi Iringaniza umuvuduko w’amaraso,

S. Vitamin B5 (Panthotenic acid): Irinda ikanavura indwara z’amagufwa n’imitsi nka rubagimpande n’izindi,irinda ikanavura prostate ndetse irwanya indwara yo gususumira no kwibagirwa vuba ku bageze mu za Bukuru.

T. Enzyme (Actinidin): ifasha mu igogora rya proteyine.

Imbuto za KIWI kuba zikungahaye kuntungamubiri nyinshi umubiri ukenera bituma zigira ubushobozi bwo kurwanya indwara zirimo;

  1. Hypertension
  2. Kanseri
  3. Umubyibuho ukabije
  4. Alzeimer’s na Parkinson’s
  5. Stress
  6. Kumungwa kw’amagufwa
  7. Diyabete
  8. Indwara z’imitsi
  9. Indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero
  10. Constipation
  11. Inflammation
  12. Indwara z’uruhu

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;                          

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw