Hyperhidrosis n’indwara ituma umuntu abira ibyuya byinshi birenze ibisanzwe, kabone n’iyo yaba atari mu bushyuhe cyangwa adakoze imirimo isaba imbaraga. Mu by’ukuri, kubira ibyuya ni uburyo busanzwe umubiri ukoresha mu kugenzura ubushyuhe bwawo, ariko iyo bibaye byinshi biba ari uburwayi.
Iyi ndwara ishobora gutuma umuntu abira ibyuya cyane mu bice bimwe by’umubiri nko mu biganza, mu birenge, mu kwaha cyangwa mu maso. Hari n’igihe ibyuya biba byinshi ku mubiri wose. Hyperhidrosis ishobora kugira ingaruka ku mibereho ya buri munsi, haba mu buzima bw’umubiri, mu mibereho rusange ndetse no mu mitekerereze.
Wari uzi ko hari food supplement (inyunganiramirire) z’umwimerere zagufasha kwirinda no kurwanya indwara yo kubira ibyuya byinshi birenze ibisanzwe (hyperhidrosis)?
Ubu IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kibafitiye inyunganiramirire (food supplements) zirimo: Multivitamin, Magnesium complex, Ca+Fe+Zi Plus caspule, ProbioC+ na cofe-tea zifasha imyakura gukora neza ndeste zigasana uturemangingo tw’uruhu. Izi nyunganiramirire (food supplements) zirizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ibyangombwa by'ubuziranenge bitangwa FDA (Food and Drugs Administration) kandi nta ngaruka mbi zigira ku buzima bw’uwazikoresheje.
Ubwoko bwa Hyperhidrosis
Hyperhidrosis ibamo amoko abiri y’ingenzi:
1. Primary hyperhidrosis
Ubu nibwo bwoko bukunze kugaragara cyane kuko bukunze kuba ari uruhererekane mu muryango (hereditary). Akenshi butangira umuntu akiri muto, cyangwa ageze mu gihe cy’ubwangavu/ubugimbi ndetse bugatera kubira ibyuya cyane cyane mu biganza, mu birenge no mu kwaha. Icyo gihe nta yindi ndwara iba ibitera.
2. Secondary hyperhidrosis
Ubu bwo buterwa n’izindi ndwara cyangwa imiti umuntu aba arimo gufata. Icyo gihe ibyuya bishobora kubira ku mubiri wose.
Ese indwara ya hyperhidrosis iterwa niki?
Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma umuntu agira hyperhidrosis, zirimo:
1. Imikorere idasanzwe y’imyakura igenzura ibyuya
Mu bwoko bwa primary hyperhidrosis, imyakura igenzura utwenge tw’uruhu dutuma habira ibyuya ishobora gukora cyane birenze urugero rukwiye, bigatuma umuntu abira ibyuya byinshi.
2. Imiterere y’uturemangingo ndangasano (genes-genetics)
Hari igihe usanga iyi ndwara ijya igaragara mu bantu bo mu muryango umwe, bikerekana ko ishobora guterwa n’imiterere umuntu avukana ndete ikaba uruhererekane mu muryango.
3. Indwara zimwe na zimwe
Hari indwara umuntu arwara zikamwongerera ibyago byo kurwara ya hyperhidrosis. Izo ndwara zirimo:
- Indwara ya diyabete
- Indwara z’udusabo tw’imisemburo (thyroid)
- Indwara zifata umutima
- Indwara zifata z’utunyangingo tw’amaraso
- Infections
- Kanseri
- Umubyibuho ukabije (obesity)
- Depression
4. Imiti imwe n’imwe
Hari imiti ishobora gutera kubira ibyuya byinshi, cyane cyane imiti ikoreshwa mu kuvura agahinda gakabije (depression) cyangwa indi miti igira ingaruka ku misemburo y’umubiri.
5. Stress n’ihungabana ryo mu mutwe
Iyo umuntu afite impungenge nyinshi cyangwa ari mu bihe by’umunaniro w’umutima (stress), bishobora gutuma umubiri utangira kubira ibyuya byinshi cyane cyane mu biganza no mu kwaha.
Dore ingaruka mbi ziterwa no kurwara indwara ya hyperhidrosis
Nubwo hyperhidrosis atari indwara ihita ihitana ubuzima, ishobora kugira ingaruka zitandukanye ku buzima bw’umuntu zirimo no kuba intandaro yo kurwara indwara zirimo:
1. Indwara z’uruhu
Kubira ibyuya byinshi bishobora gutuma uruhu ruhora rutose, bikongera ibyago byo kugira indwara z’uruhu ziterwa n’udukoko nka bacteria cyangwa fungi.
2. Impumuro mbi ku mubiri
Iyo ibyuya byinshi bivanganye na za bagiteri ziba ku ruhu, bishobora gutuma umuntu agira impumuro mbi ku mubiri, bikamutera ipfunwe mu bandi.
3. Kubura icyizere mu bandi
Abantu barwaye hyperhidrosis bakunze kumva bafite ipfunwe, cyane cyane iyo ibyuya biboneka mu biganza cyangwa ku maso. Ibi bishobora gutuma batitabira neza ibikorwa by’imibereho rusange.
4. Ingaruka ku kazi cyangwa ku masomo
Kubira ibyuya byinshi mu biganza bishobora gutuma umuntu agira ikibazo mu gufata ibintu, kwandika cyangwa gukoresha ibikoresho bya mudasobwa.
5. Ihungabana
Abantu bamwe bashobora kugira ipfunwe rikabije cyangwa kwiheba kubera iki kibazo, cyane cyane iyo bumva batakigenzura.
Ni byiza ko umuntu ubona abira ibyuya byinshi bidasanzwe ajya kwa muganga kugira ngo asuzumwe, bityo hamenyekane icyabiteye kandi ahabwe ubuvuzi cyangwa inama zamufasha guhangana n’iki kibazo.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw